English

Webmail

 

Webmail  nka Hotmail, Yahoo! Mail cyangwa gmail,  cyangwa izitangwa n’abagurisha serivisi za internet  batandukanye, zorohereza abantu gukoresha email bakoresheje mudasobwa, telefone zigezweho na tablet bitandukanye. Icyakora, hari ibyago bizanwa no gukoresha email zo kuri internet, zimwe muri zo zisangizwa izindi sisiteme (reba email zidakewe n’iz’ubutekamutwe).

Inama rusange mu gukoresha email yo kuri internet mu buryo bufite umutekano

  • Koresha serivisi za email yo kuri internet zitangwa n’ibigo bizwi kandi byizewe.
  • Cana ikoranabuhanga riyungurura email  zitifuzwa cyangwa ujye ku mbuga zaguhesha ako kayunguruzo (reba virusi na spyware).
  • Koresha ijambo-banga rikomeye mu kwinjira (reba Amagambo-banga).
  • Ujye usezera buri gihe (usohoka) igihe usoje gukoresha email yawe yo kuri internet. Ibi ni ngombwa by’umwihariko iyo ukoresha mudasobwa rusange.
  • Tukugira inama yo kwinjira muri email yawe igihe usanze ifite umurongo ufite umutekano wizewe gusa (bigaragazwa n’akagufuri kaba kari hasi ku ruhande rw’iburyo bw’idirishya rya porogaramu ya mudasobwa uri gukoresha ndetse n’inyuguti ‘https://’ zitangira aderesi y’urubuga). Niba umuyoboro udafite umutekano, witonde ntiwohereze email ishobora gushyira hanze amakuru yawe bwite n’ajyanye n’imari.
  • Ugirire amakenga imigereka muri email zaturutse ku bantu cyangwa ibigo utizeye. Hari igihe porogaramu za email zihita zigenzurira imigereka zireba niba nta virusi ifite.
  • Kora ku buryo uba ufite porogaramu ikumira virusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) bivuguruye kandi ko porogamu ya firewall irimo.

Ntutakaze ubutumwa bwa email zawe za kera​​​​​​​

Sisiteme zimwe za email  yo kuri internet  zishobora gusiba ubutumwa iyo zisanze izirimo zirengeje ubushobozi bwo kubika bwemewe. Niba usanga gushyingura email ari ngombwa, reba ukuntu wakwishyura serivisi y’ububiko bwo kuri internet, cyangwa ukoreshe serivisi ya email yo kuri internet itagira umubare runaka igarukiraho.

Wibuke ko abatanga email yo kuri internet bashobora guhagarika konti yawe iyo babona umaze igihe kirekire utayikoresha.