Get Safe Online ibagira inama ko kugira ngo ugire umutekano mu gihe uri gukoresha internet, wakoresha ubwoko buheruka bwa browser wahisemo kandi sisitemu y’imikorere yawe ishobora gukorana nabwo. Ugomba guhora ufata (download) kandi ugashyiramo amavugurura aheruka kuri browser washyizemo.
Kuvugurura browser yawe ikagera ku rwego nk’inshya, biganisha ku kongera umutekano n’izindi mpamvu:
Umutekano wisumbuyeho
Bikongerera ubwirinzi bwo guhangana n’abatekamutwe, virusi, porogaramu ya Trojan, n’ibitero by’ubutumwa bw’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi ndetse n’akandi kaga. Zinakemura ibibazo by’intege nke mu mutekano uri muri browser uri gukoresha ubu.
Umuvuduko uri hejuru
Iyo browser yavuguruwe igahinduka nshya yongera umuvuduko ukoreshaho internet, igafungura vuba imbuga ushaka gusura, kandi bituma icyo ushaka gukorera kuri izo mbuga nacyo cyihuta.
Gukorana neza kw’imbuga
Imbuga zikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buryo zigaragara n’ibikubiyemo, usanga zisa uko zigomba gusa kandi zigakora neza kurushaho.
Kuryoherwa n’ibyo uri gukora
Browser yavuguruwe igira ibyo yongeramo byiza kurushaho kandi biroroshye kubihindura ukabigira uko ushaka, ibi bituma uryoherwa n’uburyo uri gukoresha internet.
Kuvugurura biroroshye, bifata iminota mike kandi ni ubuntu.
Wibuke, gushyiramo ubwoko buheruka bwa browser ubwabyo ntibihagije mu kukurinda ibibazo kuri internet. Reba ku rubuga rwacu amakuru n’inama tujya ku byo wakora kugira ngo ugire umutekano mu bintu byose ukorera kuri internet.
Niba ukoresha mudasobwa y’akazi icungwa n’abashinzwe ikoranabuhanga kandi ukabona bitari gushoboka ko ushyiramo ubwoko bugezweho bwa browser, birasaba ko uvugana n’abashinzwe ikoranabuhanga ku bijyanye no gushyiramo ubwoko bushya bwa browser mu kigo cyawe.
Kuvugurura biroroshye. Icyo ukeneye gukora gusa ni ugukanda agashushondanga kari hasi y’iyi paji, kagaragaza browser washyizemo, ibi birahita bikujyana ku rubuga nyir’izina. Cyangwa se, ushobora kuba umaze iminsi utekereza guhindura browser yose ugakoresha itandukanye. Urugero ukava kuri Internet Explorer ukajya kuri Firefox. Kanda kuri ka kamenyetso ku rubuga uhisemo kujya ukoresha bizahita bikwemerera kubikora mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Internet Explorer 11
Download
…………………………………………………………………………………………………………..
Google Chrome
Download
…………………………………………………………………………………………………………..
Opera
Download
…………………………………………………………………………………………………………..
Firefox
Download
…………………………………………………………………………………………………………..
Safari
Download