English

Virusi na Spyware

 

Abantu benshi batekereza ko telefone zigezweho na tablets bidashobora gufatwa na virusi, spyware n’izindi porogaramu zangiza. Ibi rwose si ko bimeze … ahubwo uko abantu bakoresha ibi bikoresho barushaho kwiyongera, n’uburyo porogaramu zikoreshwa mu bikoresho bigendanwa zigenda ziyongera, ni nako urwego rw’ibikorwa bizangiza n’iby’ubugizi bwa nabi nabyo bigenda byiyongera.

Ibyago bishoboka

Virusi na spyware  bishobora gutera telefone igezweho cyangwa tablet yawe mu nzira zikurikira:

  • Gukura ibintu (download)  ku mbuga zandujwe ku bushake cyangwa ku bw’impanuka na virusi imwe cyangwa nyinshi.
  • Gufata (download)  porogaramu zanduye. Ibi birimo porogaramu zifashwe ku gikoresho cyangwa ububiko bwemewe bwa sisitemu y’imikorere, kandi, n’ububiko bw’ibinyoma nabwo buri kugenda burushaho gushyirwaho kugira ngo bugere ku ntego imwe yo gusakaza porogaramu zangiza.
  • Urugero, guhuza igikoresho cyawe na mudasobwa, kugira ngo ushyiremo amavugurura, ugihuze nayo kandi ushyiremo imiziki.

Virusi na spyware bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane zirimo:

  • Kwibwa umwirondoro bikozwe na porogaramu zikorera mu bwihisho ziba amakuru bwite abitse mu bubiko bwa telefone.
  • Uburiganya kuri porogaramu zikorera mu bwihisho  kugira ngo zibe amakuru bwite ari mu bubiko bwa telefone.
  • Kuba telefone yawe ihamagara cyangwa ikohereza ubutumwa bugufi ku mafaranga menshi kandi wowe utabizi.
  • Gusiba cyangwa kwangirika kw’amakuru.
  • Igikoresho kigenda buhoro cyangwa kikanga gukora.
  • Ubuzima bwa batiri bwagabanutse.

Igikoresho cyawe gishobora kuba gitwaye virusi, ishobora kwimukira mu bindi bikoresho (nka mudasobwa) iciye kuri email.

Kurinda telefone yawe​​​​​​​

Ibikoresho bya Apple bifite uburyo bwubatse neza cyane mu bijyanye no kwirinda porogaramu zangiza, ariko nabyo ubu biri kugenda birushaho kugabwaho ibitero n’abakora uburiganya, bisobanuye ko ugomba gushyiramo uburyo bw’umutekano kuri internet uko igikoresho cyawe cyaba kimeze kose.

Waba ubikoresha ku bwawe mu rugo cyangwa mu kazi hari amahitamo menshi ushobora gukoresha ufata icyemezo cy’ubwoko bwa porogaramu y’umutekano wo kuri internet washyira mu gikoresho cyawe. Iyo wahitamo yose, kora ku buryo uyigura ku mucuruzi ucuruza ubwoko bwizewe, kandi ufate inziza ubushobozi bwawe bukwemerera kugura.

Ni ngombwa gushaka amavugurura ya porogaramu z’umutekano igihe cyose ubisabwe kugira ngo wirinde ubwoko bushya bwa porogaramu zangiza.

  • Ujye uhora ureba amagenamiterere y’umutekano (security settings) ku gikoresho cyawe kugira ngo ujye uhorana umutekano wuzuye.
  • Ujye ureba kenshi ku rubuga rw’uguha serivisi ko nta mavugurura ajyanye n’ubwoko ufite bwa telefone ikoresha ikoranabuhanga rigezweho na tablet.
  • Mbere yo gucomeka igikoresho cyawe kuri mudasobwa, kora ku buryo mudasobwa yawe yaba ifite porogaramu ikumira virusi/ porogaramu nzitirantasi (antispyware) bigezweho kandi ko n’urukuta rukumira (firewall)  rurimo kandi rukora neza.
  • Igihe uri gushyiramo uburyo bwo gukoresha banki wifashishije ibikoresho bigendanwa, kora ku buryo porogaramu ushyize mu gikoresho cyawe yose ku bw’iyo mpamvu yaba ari yo banki yawe yatangaje.
  • Witondere ububiko bw’ibinyoma igihe uri gukura (download)  porogaramu kuri internet. Zikure ku masoko azwi gusa.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Virusi

Porogaramu ikorwa hagamijwe ikibicyangwa se nyiri kuyikora akaba agambiriye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko nko kwangiza ibikoresho by’abandi byifashisha ikoranabuhangakwiba n’ibindi. 

Kwibwa umwirondoro

Icyaha cyo kwiyitirira undihifashishijwe amakuru ye bwitehagamijwe ubujura.