English

Urubyiruko n’ibyaha by’ikoranabuhanga

Ibibazo ku rubyiruko rumara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa tablets zabo mu byumba bimaze kugaragazwa kandi birimo ibibazo by’ubuzima ndetse n’imibereho. Icyakora, bimwe mu byago bikomeye ni ukwica amategeko kuri internet bakoresha ubumenyi bafite mu gukora porogaramu za mudasobwa bagakora porogaramu zangiza cyangwa bakagira uruhare mu bindi byaha by’ikoranabuhanga, byaba ku bwabo cyangwa bakorera agatsiko k’amabandi. Hari ubwiyongere bw’imibare y’ibitero ku makuru y’abantu bakomeye, ibyaha by’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, gufata bugwate urubuga ukabuza abantu kubona serivisi bakeneye byagabwe ku bigo bito, ibigo bikomeye n’abantu ku giti cyabo kandi bigakorwa n’ingimbi n’abangavu cyangwa abarengeje gato imyaka makumyabiri.

Ni inde ushobora kugerwaho n’ibi byago cyane?

  • Urubyiruko rushobora kwishora mu byaha by’ikoranabuhanga rukunze kuba rusanzwe rukunda ikoranabuhanga.
  • Ibi hari igihe bikongezwa no gukunda gukina imikino, bishobora kuba byaratumye usura imbuga runaka zishyira hanze kode zo kwibiraho imikino yo kuri mudasobwa. Ibi bintu bishobora kuba intangiriro yo gukora porogaramu zangiza mudasobwa n’ibindi byaha by’ikoranabuhanga.
  • Bashobora kuba babona ibiri mu masomo y’ikoranabuhanga mu ishuri, amashuri makuru cyangwa kaminuza bidafite ikintu kinini bibigisha.
  • Rimwe na rimwe (hose ntibishoboka), ugasanga babasanzemo ubwoko bw’indwara ya autism cyangwa indwara y’ubwonko (Asperger).

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ibyaha cyo mu Bwongereza (NCA) bugagaraza ko abana bafite imyaka nka 12 baba bafite ibyago byo kwisanga mu byaha bijyanye n’ikoranabuhanga. Bamwe bakuramo ibihembo by’amafaranga menshi, ariko ku bandi intego ni ukwesa umuhigo runaka, ku buryo bumva hari ikintu bagezeho no gutsindira ‘umudari w’icyubahiro’ mu rungano rwabo. Abenshi muri abo babona ikigero cyo guhura n’abashinzwe umutekano kiri hasi, bamwe muri bo ntibaba banabona ko ibikorwa byabo bibarwa nk’ibyaha.

Nk’umubyeyi cyangwa umuntu wita ku bana, ushobora kutamenya ko hari ibyaha biri gukorwa n’urubyiruko ruri mu nzu yawe rumara amasaha menshi kuri internet, mu by’ukuri ushobora no gutekereza ko bafite umutekano nk’uko umuntu uri mu nzu aba atekanye.

Ingaruka zishoboka

  • Gusurwa n’abashinzwe umutekano bivamo kubateguza cyangwa gutabwa muri yombi, amande no/cyangwa gufungwa.
  • Icyemezo cy’urukiko kibabuza gukoresha internet.
  • Icyemezo cy’uko yafunzwe, gishobora kugira ingaruka mbi ku burezi n’ibyo ashaka kuzakora mu mwuga we.

Ubwoko bw’ibyaha by’ikoranabuhanga

  1. Ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga gusa (cyangwa ibyaha by’ikoranabuhanga ryuzuye) ni bimwe bishobora gukorwa gusa ukoresheje mudasobwa, imiyoboro ya mudasobwa cyangwa ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi. Urugero rw’icyaha kijyanye n’ikoranabuhanga gusa ni ukugaba igitero gifata bugwate serivisi kikabuza abakeneye serivise kuzibona, gikorerwa kuzuza ibikorwa byinshi mu rubuga ku buryo runanirwa gukora
  2. Ibyaha bifashwa n’ikoranabuhanga ni ibyaha bisanzwe bishobora kongererwa ubukana cyangwa aho bigera ukoresheje mudasobwa cyangwa internet. Urugero rwaba uburiganya bwo kwamamaza ibikorwa ahantu hose kuri internet n’ubutekamutwe bukorerwa abaguzi.

Niba ufite ikibazo​​​​​​​

Niba wumva ukeka ko umwana wawe cyangwa undi w’urubyiruko uzi ari gukora amahitamo atari yo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ugomba kubimenyesha polisi.

Akazi gakenera abantu bafite ubumenyingiro mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa n’ubundi bumenyingiro kuri mudasobwa​​​​​​​

Hari amahirwe menshi yatuma abana b’ingimbi n’abangavu bashobora kubyaza ubumenyi bwabo mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa n’ubundi bumenyingiro mu bijyanye na mudasobwa amahirwe yo gukoresha impano zabo neza no kubonamo akazi gatuma bahembwa amafaranga menshi. Ikibazo cy’uko umubare ukiri muto w’abantu bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga cyatumye habaho ayo mahirwe mu bijyanye no gukina imikino, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bigo bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, n’ibigo bya Leta n’inzego zishinzwe umutekano.

Reba inama mu ihuza rikurikira:

IMMERSIVE LABS

Ni ubuntu (ku banyeshuri), urubuga rwo kuri internet rwo kwigiraho ibintu bitandukanye hakoreshejwe iya kure www.immersivelabs.com

CYBRARY

Amahugurwa ku mutekano w’ikoranabuhanga ushobora guhitamo isomo ushaka mu masomo amagana bagira kandi atangwa ku buntu http://www.cybrary.it

KHAN ACADEMY

Videwo zo kuri internet, imyitozo, porogaramu z’umutekano w’ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga  by’ubuntu www.khanacademy.org

Videwo

Reba videwo y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana ibyaha cyo mu  Bwongereza ku gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza mu bijyanye n’ikoranabuhanga