English

Umwana wawe n’imbuga nkoranyambaga

 

Imbuga nkoranyambaga zimaze kuba, kandi ziracyari bumwe mu buryo bw’impinduramatwara yabaye mu gihe cya internet kandi iyo zikoreshejwe neza ni uburyo ntagereranywa bwo gukomeza kuvugana n’inshuti n’umuryango. Ariko zishobora no kuba isoko yo kugirira nabi umwana wawe (cyangwa wowe n’abantu muva inda imwe, binyuze ku mwana).  Imbuga nkoranyambaga nyinshi zigena ko uzikoresha ataba ari munsi y’imyaka runaka (imyaka 13 ni yo ikunze gukoreshwa), ariko biroroshye ku bana gutangira kuzikoresha no kujya kuri internet bafite imyaka iri munsi y’iyo.  Shishikariza abana bawe kukubwira imbuga bari gusura, kandi ubasabe kukwereka uburyo zikora.

Ibyago bijyanye n’uko umwana wawe yagirana ubucuti cyangwa akavugana n’umuntu atazi ushobora kuba ari kumubuza amahwemo, gukorerwa urugomo n’abantu atazi cyangwa abo asanzwe azi, gutekwaho imitwe ashyira ku gikoresho cye  cyangwa akanda ahantu hari amakuru y’ibinyoma, kwibwa umwirondoro atanga amakuru bwite kuri profile  cyangwa ibyo yandika (posts). Kandi n’ubwo wakumva ko bidashoboka, umwana wawe ashobora kuba ari gukorera urugomo kuri internet cyangwa ari kuvuga ibintu bidakwiye ku wundi muntu, aho kuba ari we uri guhura n’ibyo bibazo.

Igisha umwana wawe kwitonda akaba inshuti ndetse akavugana n’abantu azi kandi yizeye gusa. Mubwire ko gushyira hanze amakuru bwite ye nk’itariki y’amavuko, aderese, izina ry’itungo ryo mu rugo cyangwa umwarimu bishobora guha umuntu amakuru akeneye yose kugira ngo amugirire nabi. Mwigishe kudakanda kuri link cyangwa ngo afate ibintu akuye ku mbuga yoherejweho.

Kandi umwigishe uburyo bufite umutekano bwo gukoresha amagambo-banga n’andi makuru bakoresha binjira. Ni ibisanzwe cyane kubona inkuta z’abana zigabwaho ibitero kuri internet, imyirondoro igahindurwa byaba mu rwego rwo kwishimisha cyangwa guhemuka cyangwa ubutumwa bubabaza bugashyirwaho n’umuntu mu izina ryabo.  Ibi bishobora no kubaho igihe basize mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa byabo byaka kandi bakabisiga aho badasohotse muri urwo rubuga.

Hejuru ya byose, ubahumurize ko NTA KIBAZO kuba baje kugusanga cyangwa bagasanga undi muntu mukuru bizera igihe bumva hari ikintu kiri kubatera ubwoba cyangwa kumva batameze neza bitewe n’ibyo babonye cyangwa bakoze ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makuru n’inama byose byatanzwe haruguru bikora no muri serivisi zo kohererezanya ubutumwa (instant messaging).

Dore amwe mu makuru kuri Facebook na Twitter, imbuga ebyiri ziri mu mbuga nkoranyambaga.

Facebook

Facebook ni rwo rubuga nkoranyambaga ruzwi cyane kuri uyu mubumbe. Inama zose zitangwa munsi y’ahari Imbuga nkoranyambaga no kwandikirana ubutumwa,  zirimo n’ibijyanye n’urugomo rukorerwa kuri internet, kubuzwa amahwemo, ubutekamutwe, gushyira ibintu bibabaza ku nkuta, kwibwa umwirondoro no kugabwaho ibitero kuri internet. Ganiriza abana bawe kuri ibi bibazo:

  • Inshuti zawe urazizi?
  • Ni inde ushobora kubona ibyo ushyira kuri Facebook?
  • Gena ibyo usangiza abandi kuri internet
  • Umwirondoro wawe ugaragara ute?
  • Uzi gukoresha uburyo bwo gushakisha wifashize ishusho (graph search)?
  • Ni gute wagena impinduka zo guhisha ibijya ku rukuta (Hidden from timeline)?
  • Ni gute ukoresha urutonde rw’inshuti zawe?
  • Uzi uburyo bwo gufunga konti yawe?

Twitter

Twitter ni urubuga nkoranyambaga rushoboza abarukoresha kohereza no gusoma ubutumwa bugufi cyangwa ‘tweet’. Ifite abiyandikishije bayikoresha barenga miliyoni 500 ku isi hose, ni imwe mu mbuga icumi zisurwa cyane, kandi iri kurushaho gukundwa n’urubyiruko. Ikintu cy’ingenzi cyo kwitonderwa wagiramo umwana wawe inama ni tweet zibabaza cyangwa iz’urugomo, kandi no kudakanda kuri link ishobora kuba ari iy’ikinyoma.

.