English

Umwana wawe ari gukoresha izi porogaramu?

Gukoresha imbuga nkoranyambaga z’uburyo bumwe cyangwa ubundi usanga ari ibintu byorohera abana cyane.

Imbuga nshya zishibuka buri munsi kandi hari nyinshi cyane ku buryo tutashobora kuzirondora zose hano…reba amafoto ari hejuru, kandi nabwo twahisemo make cyane. Ese waba uzi imbuga abana bawe bakoresha? Ese uzi uburyo zikora, ndetse n’ibyo abana bawe n’abo bahuriraho, baganiriraho cyangwa bakoreraho?

Turase ku ntego, uzi ingorane abana bawe bahura nazo igihe bakoresha izi mbuga? Byaba:

– Kwandikirana n’abantu batekereza ko ari ‘inshuti’ nshya, kandi bashobora kuba bagamije kubagirira nabi.

– Gusangiza cyangwa kubona amashusho adakwiye y’urukozasoni  cyangwa ibindi bintu.

– Gukorerwa urugomo cyangwa guhohoterwa.

– Gutinyuka gukora ibintu biteye ubwoba, kugira imwitwarire idahwitse cyangwa gukora ibidakwiye imbere ya kamera.

– Gutangaza amakuru bwite cyangwa ay’ibanga yabo, y’inshuti cyangwa y’umuryango. Cyangwa gushaka guhura imbonankubone n’umuntu atazi bahuriye kuri internet, kandi akenshi na kenshi uwo muntu akunda kwigaragaza bitandukanye n’uko ari.

Hano hari zimwe mu mbuga zikunze gukoreshwa ushobora gusanga abana bawe bazikoresha. Ushobora kubona amakuru arambuye y’uburyo wakoresha neza imbuga nkoranyambaga nka Facebook  na Twitter, hano.

Imbuga nyinshi zikoresha videwo z’imbonankubone nk’uburyo bwo kuganira, cyangwa zikagira uburyo bwo kohererezanya amafoto. Ibi bifungurira abantu uburyo bwo kohereza amashusho ashobora kuba adakwiye.

Inyinshi muri zo, zigira ‘amabwiriza’ nk’imyaka ugomba kuba wujuje kugira ngo ube umunyamuryango, cyangwa ubwoko bw’ibintu, amashusho abanyamuryango bemerewe gushyiraho. Uko byagenda kose, inzira umuntu acamo yiyandikisha ishingiye ku cyizere kandi mu by’ukuri, biroroshye kuba umwana yavuga ko akuze. Kandi amabwiriza ku bwoko bw’ibintu bigomba gushyirwaho ashobora gukoreshwa nabi mu buryo bworoshye. Soma inama mu gice cyo kurinda abana kiri kuri uru rubuga ku buryo wakorana n’abana bawe kugira ngo ubacungire umutekano kuri internet,  ni ukuvuga kuri telefoni zabo na  tablet.

 

Snapchat
Snapchat ni porogaramu yo gushyiraho amafoto izwi cyane y’ibikoresho bigendanwa bya Apple na Android, yemerera abayikoresha gushyiraho amafoto yabo amasegonda make mbere y’uko ‘azimira’. Ariko umuntu wese wakira ifoto ashobora kuyigumana afata ifoto ya screen  ye (screenshot), cyangwa se hari n’izindi porogaramu zakozwe zigufasha kugumana iyo foto utarinze uca muri iyo nzira. Abantu benshi barega uru rubuga ko rwatumye abana babuzwa amahwemo cyangwa bahura n’ababigiraho inshuti kugira ngo bazabasambanye. Imyaka utajya munsi kugira ngo wemererwe kujya kuri uru rubuga ni 13, icyakora hari abana benshi barujyaho kandi batujuje iyo imyaka.

 

Instagram

Instagram ni urubuga nkoranyambaga rwa Facebook  rwemerera abantu gushyiraho amafoto na videwo byabo. Amashusho ashyirwaho ukoresheje igikoresho kigendanwa ntiwayashyiraho ukoresheje mudasobwa.  Instagram inengwa n’abantu benshi ko ari urubuga rukunze kugaragaraho ubutumwa bwibasira kandi butesha abandi umutwe, kandi ikoreshwa mu guhererekanya amashusho ajyanye n’ibikorwa byo guhohotera abana. Imyaka utajya munsi kugira ngo wemererwe kujya kuri uru rubuga ni 13, icyakora hari abana benshi barujyaho kandi batujuje iyo imyaka.

 

 

TikTok

TikTok ni urubuga nkoranyambaga rw’amavidewo rukoreshwa n’abafite iOS na Android bakora videwo ngufi biganisha umunwa ibyo abandi bavuga, urwenya cyangwa kumurika impano. Kubera ko hari abahabonera ibintu bidakwiye, cyangwa bagakoresha indirimbo zikunzwe ariko zifite amagambo atari meza, uru rubuga si urw’abana bato.

 

 

Ask.fm

Kuri Ask.fm, umuntu uyikoresha wahishe umwirondoro we ashobora kubaza abandi bayikoresha ibibazo. Ibi bisobanuye ko bashobora guhisha imyirondoro yabo mu buryo bworoshye, kandi bakaba babaza ikibazo icyo ari cyo cyose nta ngaruka. Bivugwa ko urugomo n’ihohoterwa ku rubuga byagize ingaruka zikomeye ku bana bato, rimwe na rimwe ugasanga bafashe icyemezo kitari cyiza cyo kwiyahura. Nyir’urubuga yavuze ko bazongeraho ahantu ukanda ‘ukaregera ihohoterwa’, bakongeramo ko umuntu yakwiyandikisha ku bushake kandi bagakoresha abantu benshi kugira ngo bakore nk’abasangiza b’amagambo.

 

Yik Yak

"Nta mwirondoro, nta magambo-banga, byose ni ibanga", ni ko ubutumwa bwamamaza iyi porogaramu buvuga. Yakozwe nk’uburyo bwo gushyiraho inkuru n’ubutumwa mu baturage, n’ibigo by’amashuri yisumbuye na kaminuza, iyi porogaramu izwiho kuba ari igikoresho cy’urugomo kuri internet kandi ibigo by’amashuri byinshi byo mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byarayiciye. 

 

 

Habbo

Habbo (Mu magambo arambuye Hotel Habbo) ni urubuga nkoranyambaga rureba cyane ingimbi n’abangavu, n’ubwo twumvise ko hari abana bato bafite imyaka umunani barukoresha.  Ikindi, abantu benshi bararunenze cyane kubera ubutumwa buriho bw’ibikorwa by’urukozasoni.

 

Shots of Me (or just Shots)

Ni porogaramu yemerera abayikoresha gufata selfie  no kuyishyiraho, bivuze ko ukoresha kamera  y’imbere gusa ku gikoresho kigendanwa cyawe. Shots yanenzwe cyane kubera kohereza amafoto adakwiye bishobora kuvamo urugomo kuri internet no gukangisha gusebanya.  

 

 

Omegle

Omegle's strapline ni "Ganira n’umuntu utazi", mu buryo bweruye ibi bivuze ko abana bawe bashobora kwishora (nawe ubwawe) mu bintu byinshi bitandukanye.

 

Chatroulette

Nabwo, kuri Chatroulette, abana ntibaba bazi umuntu bari kuvugana nawe, ibi ubwabyo ni ikibazo.

 

Kugira ngo tukubwire ubwinshi bwa porogaramu n’imbuga byo kuganiriraho abana bajya bakoresha muri iyi minsi, dore urundi rutonde ruto twahisemo rufite ibijya kumera nk’ibya Chatroulette, hashigiwe ku gukoresha kamera  ya mudasobwa cyangwa iya telefone. Ese hari urwo ubona uzi muri izi?

iMeetzu
SpinnerChat
WebcamBam
Cam Random Chat
HollerChat
RandomSkip
CoolStreamz
Swagcams
SpeedyCams
Bazoocam
Omegle
Chatroulette
Tinychat
Camzap
Chatrandom
Facebuzz
Quierochat
Streamberry
Chatpig
Chattino
Camfrog
Hehechat
Rounds
Chatville
Funyo
Paltalk
Webcamnow
Flipchat
VideochatUS
RouletteChat
Dirtyroulette
Chatxroulette
Lollichat
Chatrad
321 Chat
Chatbazaar
Wireclub
Chat Avenue
Wocchat
Airtime

.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

iOS

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho bya Apple nka telefone za iPhone cyangwa ibikoresho bya iPad 

Android

Ikoranabuhanga ryifashishwa muri telefoni nyinshi zigezweho na tablet. Ni ikoranabuhanga ryifashishwa cyane ku isi.