English

Umutekano w’inyuma

Umutekano w’inyuma nawo ni ingenzi cyane kimwe n’uko bimeze ku mutekano wo kuri internet mu rwego rwo kurinda telefone yawe igezweho  cyangwa tablet abagizi ba nabi,  ndetse nawe ubwawe. Ingano y’ibi bikoresho ituma bigira umwihariko mu kuba byakwibwa, kuba byatakara cyangwa byakwangirika. 

Iyi paji  ikubiyeho amakuru ariho inama zijyanye n’uko warinda abajura no gutakara cyangwa kwangirika igikoresho cyawe n’ibikirimo. 

Ibyago bishoboka

Gutakaza telefone igezweho cyangwa tablet rete binyuze mu kuyibwa cyangwa kubera uburangare ntabwo bitera  guhangayika no gutakaza amafaranga menshi gusa. Binagira ingaruka ku mutekano wawe bitewe n’amakuru uba ubitse mu gikoresho cyawe, harimo n’aderesi z’abantu muvugana uba ubitsemo. 

Kwibwa telefone igezweho/ Tablet n’Amakuru 

Niba utita uko bikwiye ku mutekano wa telefone cyangwa tablet byawe, uzorohereza ibisambo kwiba igikoresho cyawe ndetse/cyangwa n’amakuru wabitsemo. Kwibwa bikunze kuba iyo umuntu yasohotse  kandi yisanzuye nka: 

  • Kwibwa bakoze mu gakapu ugendana mu ntoki cyangwa mu ivarisi. 
  • Kwibwa bagukoze mu mufuka w’umwambaro wawe. 
  • Ubujura bubereye aho banywera ikawa, resitora cyangwa ameza yo mu kabari, bitewe no gutera umugongo igikoresho cyawe cyangwa se umujura akakurangaza. 

Ubujura bubereye mu nyubako y’ikigo runaka nabwo bubaho cyane, kimwe no kwibirwa mu rugo abajura binjiye utabizi cyangwa abatekamutwe bahamagara ba nyiri urugo bakababeshya ko ari abakozi b’ibigo bishinzwe amazi cyangwa amashanyarazi cyangwa ibikora amasuku, cyangwa ibisa nk’ibyo. 

Gutakara no kwangirika kwa telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho/Taburete

Gutakara no kwangirika kwa telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho/Taburete. Urugero, ahantu hakurikira bikunze kuhabera:

  • Gusiga igikoresho ahantu hagenda abantu benshi nko mu iduka, aho bafatira ikawa, akabari, ku kibuga k’indege, mu modoka itwara abagenzi cyangwa muri gari ya moshi, cyangwa mu ndege.
  • Gutakaza telefone yawe ivuye mu mufuka w’imyambaro yawe, harimo no gutakara mu bwiherero.
  • Gusiga telefone mu modoka.

Bungabunga umutekano wa telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho/Taburete byawe

  • Ntugasige telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho cyangwa Taburete ahantu utari nk’ahantu hahurira abantu benshi cyangwa mu biro.
  • Ntugasige telefone yawe ahantu hadafite umutekano mu cyumba cya hoteli igihe usohotsemo – ahubwo yifungire ahantu hizewe nko mu mutamenwa.
  • Ntukarangazwe n’abantu utazi igihe uri ahantu hahurira abantu benshi igihe telefone yawe iri ku meza cyangwa mu gakapu ugendana mu ntoki cyangwa ivarisi bifunguye.
  • Niba wiyemeje kugendana igikoresho cyawe igihe ugiye hanze, genzura ko nta muntu wayigukura mu mufuka.
  • Rinda urugo cyangwa ibiro byawe abajura n’abandi bantu bahamagara badasobanutse.
  • Ntugasige telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho na taburete byawe ahantu hagaragara mu madirishya no nzugi zifite ibirahuri.
  • Ntugasige telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho cyangwa taburete byawe ahantu hagaragara mu modoka. Kabone niyo waba uri mu modoka, mudasobwa yawe igendanwa ishobora kwibwa igihe uhagaze (urugero, igihe urimo gushyira imodoka aho zigarara cyangwa igihe uhagaze mu matara yo ku muhanda).
  • Buri gihe rinda umutekano wa telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho cyangwa taburete ushyiramo ijambobanga.
  • Gukoresha igikumwe bitanga umutekano wo ku rwego rwo hejuru, ariko nta buryo kugeza ubu buraboneka butanga umutekano wizewe wasimbura ijambobanga cyangwa PIN.
  • Witondere uburyo ugendana ibikoresho bishobora kwereka abantu bose ko ufite telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho cyangwa taburete bishya.
  • Witonde ugenzure ko telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho yawe idatakara hasi ivuye mu mufuka wawe w’inyuma.
  • Witonde utangiza telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho igihe iri mu mufuka wawe w’inyuma, uyicarira.

Niba telefone cyangwa tablet yibwe cyangwa itakaye 

  • Menyesha polisi kandi uhabwe nimero y’icyaha cyangwa igaragaza ko watakaje kugira ngo ibashe gushakishwa n’impamvu z’ubwishingizi. 
  • Menyesha aho waguze iyo telefone kugira ngo babe bafunga serivisi yawe. 

Gabanya ingaruka zo kwibwa cyangwa gutakaza 

  • Shaka  porogaramu y’ubwirinzi ku bacuruzi b’ubwirinzi bwa mudasobwa bizewe izagufasha kumenya aho igikoresho cyawe giherereye igihe gitakaye cyangwa kibwe. Bitewe n’iyo wahisemo, ibi bituma igikoresho cyawe: 
    • Kumenya aho gikoresho cyawe cyatakaye cyangwa kibwe giherereye utakegereye. 
    • Gutabaza (alarm) kw’igikoresho ubwacyo 
    • Gufata ifoto y’umuntu urimo kugerageza kuyinjiramo (urugero umujura cyangwa umuntu wagitoraguye) hanyuma kikayikoherereza 
    • Gusiba amakuru abitse mu gikoresho cyawe utakegereye ku buryo nta wayabona 
  • Andika imibare y’ibanga ya IMEI kugira ngo ubashe kubimenyesha mu gihe igikoresho cyawe gitakaye. Andika *#06# muri telefone yawe kugira ngo ubashe kubona umubare wa IMEI
  • Mu gihe urimo guhuza telefone yawe na mudasobwa yawe, genzura igenamiterere y’ihuza kugira ngo utavaho wohereza amakuru menshi, adakwiye kuba ari kuri telefone. 
  • Koresha ikimenyetso cy’ubwirinzi mu kurinda telefone zawe ndetse n’ibindi bikoresho by’agaciro. 
  • Ntuzigere ubika amagambo-banga kuri telefone cyangwa tablet. 
  • Genzura ko ibikoresho byawe bifite umutekano wizeye. 
  • Niba igikoresho cyawe gifite ikoranabuhanga rya GPS cyangwa ikoranye serivisi yerekana aho umuntu uyifite aherereye, ntukongeremo aderesi yawe y’aho utuye mu rwego rwo kwirinda ko umujura yabivumbura. 

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga. 

IMEI

Mu magambo arambuye y’Icyongereza ni “International Mobile Equipment Identification”, ikaba ari umubare wihariye wubakiye imbere mu gikoresho kigendanwa nka telefone cyangwa tablet. Kugira ngo umenye numero ya IMEI ya telefone yawe, kanda *#06#