English

Umutego w’ifatabuguzi

 

Kugwa mu mutego w’ifatabuguzi biba igihe wiyandikishije kuri internet cyangwa kuri telefone kugira ngo wakire ibicuruzwa bikiri mu igerageza biri ku buntu cyangwa kuri make, kugeza igihe umenyeye ko wafatiwe mu kwishyura ibintu bihenze kandi mu buryo buhoraho utabizi. Akenshi, ibi bicuruzwa biba ari imiti igabanya ibiro, ibiryo bituma umuntu agira ubuzima bwiza, imiti ivura n’imiti ituma umuntu adasaza, ibiri kwiyongera ubu harimo ibicuruzwa bikurura abakiriya nka telefone zigisohoka.

Abakora ibyo kugutegera mu kwiyandikisha bakoresha ‘uburyo bwo gukuraho amafaranga buhoraho’, akenshi bakagusaba amakuru yawe ajyanye n’ikarita yo kwishyura nk’ikimenyetso cy’umwirondoro n’imyaka, noneho bakabika ayo amakuru kugira ngo bagukate amafaranga buri kwezi. Amakuru ajyanye n’ibyo wiyemeje gutanga buri kwezi akunze kuba ashyinguwe mu mategeko n’amabwiriza kandi abantu benshi ntibayabona, ahubwo baba bihutira gukoresha ayo ‘mahirwe adasanzwe’ aba ari kwamamazwa.

Ibyago bishoboka

– Gushaka gukoresha ibintu by’ubuntu cyangwa ibya make, bikarangira usanze bigutwara amagana cyangwa se ibihumbi by’amadolari.

– Kuba udashobora guhagarika ayo masezerano cyangwa ngo uhagarike ubwishyu bukurwa kuri konti yawe.

Kwirinda kugwa mu mutego w’ifatabuguzi​​​​​​​

– Soma ibyo bintu byanditse mu nyuguti nto (amategeko n’amabwiriza) witonze mbere y’uko winjira mu masezerano ayo ari yo yose cyangwa ngo ugure ikintu, uko byaba birebire kose.

– Urebe niba akazu k’amategeko n’amabwiriza uhawe kataremejwe mbere y’uko utangira kukuzuza.

– Niba uri kugura ikintu gitanga umwanya muto wo guhagarika amasezerano, kora ku buryo ubikora mbere y’itariki ntarengwa.

– Ntukigere uha ikigo amakuru ya banki utabanje gukora ubushakashatsi mbere.

– Gumana kopi y’itangazo ryamamaza ryose (capa urupapuro cyangwa urufotore) uba wasubije, kandi ugire aho wandika urwo rubuga.

– Wibuke ko ufite amahirwe menshi yo guhagarika amasezerano cyangwa gusubizwa ayo watanze niba icyo kigo gikorera muri iki gihugu. Icyakora, n’ibigo bifite aderesi z’imbere mu gihugu, ushobora gusanga ari ibigo biba bidafite ahantu hazwi bibarizwa ahubwo ari ibyahawe akazi ngo bitange ibicuruzwa. Ibigo ubwabyo akenshi uzasanga bidafite ahantu hazwi wabisanga ino.

– Reba raporo y’ikarita ya banki/yo kwishyura byawe kenshi kugira ngo urebe niba nta bwishyu bwakozwe butari buteganyijwe.

Niba wahuye n’abakugusha mu mutego w’ifatabuguzi​​​​​​​ ​​​​​​​

– Kora uko ushoboye kose uhamagare ikigo bireba ugisaba guhagarika amasezerano.

– Hamagara banki yawe uyisabe guhagarika ubwishyu bwose bwakurikiraho.

– Uvugane na banki mwumvikane niba ikarita nshya ikenewe.

– Saba uwakugemuriye kugusubiza ayo wishyuye niba itangazo ryamamaza ritarasobanuye ibyo gucibwa amafaranga, ariko umenye ko igihe udafite kopi, ubusabe bwawe bushobora kwangwa. Niba urubuga rwarahindutse hagati aho, gerageza gukoresha ibyasigaye muri internet (cache) cyangwa urebe aho internet ishyingura imbuga zasuwe.

– Niba wumva ko wakorewe uburiganya, bimenyeshe polisi.