English

Umurage w’ikoranabuhanga

Iyo abantu bapfuye, hari abo basigira ibyo bari batunze ndetse n’amafaranga. Abo bashobora kuba abo mu muryango we, inshuti cyangwa akabitanga nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Ibyo bikorwa mbere handikwa inyandiko y’irage cyangwa iyo idahari,- icyemezo gifatwa n’urukiko. Muri iyi minsi, benshi muri twe dusiga byinshi kuri internet, muri byo harimo ibituranga, email, ibyo twanditse ku mbuga cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga n’ubundi butumwa bunyuranye dushyira kuri internet. Hari urujujo rwinshi ndetse n’impaka ku gishobora gukorwa kugira ngo barinde umutungo w’ikoranabuhanga ku bw’inyungu z’abo asize kandi n’abamukomokaho, cyangwa niba iyo myirondoro yasibwa.

Ibyago bishoboka

  • Amafoto, amavidewo, ibitekerezo, n’indirimbo cyangwa izindi nzibutso zifite agaciro, kuba bitakwinjirwamo n’umuryango n’inshuti bisobanuye ko birangira bitakaye burundu
  • Abasimbura ntibashobora kwinjira mu myirondoro yanditse mu izina rya nyakwigendera, harimo na konti ze, ngo babe babifunga.
  • Abamusimbura be ntibabasha gukomeza kuvugana n’abo nyakwigendera yavuganaga nabo kuri internet.

Ibyihutirwa

Ikihutirwa cyane kurusha ibindi ni ukugenzura niba konti zisaba kwishyurirwa zahita zifungwa vuba akimara gupfa kugira ngo hirindwe kuba zakoreshwa ibitemewe, ubujura cyangwa zigakomeza gutwara amafaranga. Aha harimo banki, imbuga zo kuguriraho kuri internet, izinjiza, iz’itumanaho, imyidagaduro, imikino, iz’imikino y’amahirwe n’izo guteretaniraho. Ibi bigo cyangwa imbuga bazashobora kukugira inama z’ingamba wafata.

Umutekano w’ibikoresho byawe

Hari uburyo bwinshi bwagufasha kugenzura niba umutungo wawe wo kuri internet uzatakara nyuma y’uko upfuye. Hari imbuga nyinshi cyane na serivisi zo kuri internet twavugaho hano. Kubera iyo mpamvu, twegeranyije izikoreshwa cyane. Inama iruta izindi ni uko mu gihe ugaragaza  ibyifuzo byawe, na konti zawe zihariye  harimo uko uzifungura n’andi makuru yo kwinjiramo, ni byiza kubishyira mu irage.

            Imbuga nkoranyamabaga​​​​​​​

Zimwe mu mbuga nkoranyamabaga zifite ingamba zifitanye isano n’icyakorwa igihe abafite konti yazo bapfuye. Ku zindi mbuga, izo konti barazisinziriza kugeza igihe zifungiye kubera kudakoreshwa cyangwa umuryango cyangwa inshuti zigize icyo zizikoraho.

Facebook

Facebook ifite ifishi y’abavandimwe cyangwa inshuti aho nibura basabira ko konti yawe ikurwaho nyuma yo gupfa kwawe ibi bikaba bisobanuye ko uwapfuye atazongera kugaragara atanga ibitekerezo cyangwa abantu bamwandikira ariko ugakomeza kugaragara ku mbuga z’abo wigize kwandikira. Ku birebana n’amakuru yawe, inshuti n’umuryango bashobora gusangira amakuru y’urwibutso y’uwo muntu.

Twitter

Twitter ishobora gufunga konti kandi ikabika amakuru y’uwayikoreshaga wapfuye. Ubusabe bwo gukora batyo buva ku muntu wo mu muryango wemejwe cyangwa umuntu wemeye kubikora mu izina ry’ubyemerewe. Inzira zose zirasobanuye hano ku rubuga

Google (harimo YouTube na Google Play)​​​​​​​

Konti zo kuri Google zitagikoreshwa zemerera abazikoresha gushyiraho uburyo bwo guhindura ba nyirazo no kugenzura konti zitagikora zigahabwa undi umuhagarariye. Umutungo wawe wo kuri Google ushobora kubamo inyandiko, Gmail, amafoto ya Picasa na videwo za YouTube, n’ibindi. Iyo uwakoreshaga urubuga amenyekanye ko yapfuye, Google ishobora gukorana ako kanya n’uwo mu muryango we cyangwa abawuhagarariye kugira ngo bafunge iyo konti. Bitewe n’impamvu runaka, ishobora kubaha amwe mu mukuru ya konti y’uwayikoreshaga wapfuye. 

MySpace

MySpace igumishaho cyangwa igakuraho konti y’uwayikoreshaga wapfuye ishingiye ku busabe bw’umuhagarariye, umuyobozi cyangwa ubutegetsi. Urubuga ariko rushyiraho uburyo bwo guha icyubahiro abarukoreshaga bapfuye.

email

Gmail na Hotmail zemera ko konti za email z’abantu kwinjirwamo iyo bimwe mu bisabwa byubahirijwe. Yahoo! Email ya Yahoo ntiyemera ubwo buryo bwo kuyinjiramo.

Dropbox

Dropbox ntifite ingamba zihariye ku bijyanye na konti z’abantu bapfuye. Ishingiye ku mabwiriza rusange yayo, konti za Dropbox zitagikora zisibwa mu minsi 90 uhereye ku ifungura ryayo rya nyuma.

Wikipedia

Imbuga z’abakoresha Wikipedia zirahindurwa igihe uwazikoreshaga apfuye, mu kwirinda abagira ibyo bahindura nta burenganzira cyangwa kwangiza. Wikipedia ifite ifishi y’urwibutso ibaho amazina y’abayikoreshaga bakaba baratanze umusanzu munini cyangwa hari ibyo bahinduye.

iTunes

Ububiko bw’amategeko n’amabwiriza bya iTunes ntibigaragaza ibyabaye ku birebana n’urupfu, ariko ikagaragaza:  “Ntuzashobora gukodesha, gutiza, kugurisha, kwimura, gucuruza uruhushya waguze,  kandi igihe ugurishije mudasobwa yawe ya Mac cyangwa ikindi gikoresho gikoresha porogaramu ya iOS, ugomba gukuraho uruhushya wahawe rwo gukoresha  mudasobwa ya Mac ndetse n’ibindi bikoresho bikoresha iOS.” Ibi bisobanuye ko harimo indirimbo, videwo, podcastsporogaramu kandi bikaba bibitse kuri internet, bizakomeza gufungwa kandi ntibishobora kwimurirwa ku wundi muntu n’iyo yaba yarapfuye. Ariko Apple izwiho kugenzura ubusabe nyakuri bwa za konti z’abantu bapfuye ngo zegukanwe n’abo bafitanye isano kandi igikorwa cya mbere ni ukohereza ubutumwa bwa email kugira ngo mubiganireho.

Mu gihe igikoresho cya Apple yihawe undi kuko nyiracyo yapfuye, icyo gihe amazina, email n’ijambo-banga n’ibigendanye n’ubwishyu bishobora guhindurwa iyo uwo bafitanye isano cyangwa undi, abasha kwinjira muri konti.  Uru ni urugero rwiza rw’akamaro ko kwandika mu irage amakuru ajyanye no kwinjira muri konti zawe.  Ijambo-banga rifasha kwinjira mu gikoresho cy’ikoranabuhanga naryo rigomba gutangwa kuko ntawabasha kwinjira muri konti zawe igihe no kwinjira muri mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho byanze.

Apple ifite serivisi yakwemerera konti kuba yafungwa burundu.

See Also...

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

iOS

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho bya Apple nka telefone za iPhone cyangwa ibikoresho bya iPad