English

Ubwenge bukorano ni iki?

Ubwenge bukorano akenshi bukunda kwitwa AI, inyuguti zihagarariye “Artificial Intelligence” mu magambo y’Icyongereza, ni ikoranabuhanga riha mudasobwa ubushobozi bwo gukora imirimo runaka ijyanye n’icyo umuntu ashaka kugeraho. Ibi ibigeraho binyuze mu gushaka ndetse no kwegeranya amakuru, hanyuma igatanga umuti bitewe n’icyo yabonye. Aya makuru ashobora kuba ayo dusanzwe dushobora kugeraho cyangwa se dufite, nk’urugero, amakuru abitswe n’ibigo cyangwa se guverinoma.

Igihe uhawe serivisi igufasha kureba indirimbo cyangwa se filime kuri murandasi, burya uba uri kungukira mu kazi AI yakoze kuko filime n’indirimbo zikugeraho, ni yo iba yabyegeranyije. Ibi nanone ni ko bigenda iyo uri guhahira kuri murandasi, noneho bakajya bakwereka ibindi bintu runaka ngo ubigure. Yaba ku mbuga nkoranyambaga, ku mbuga batereteraho ndetse no gushaka resitora uzariramo ngo ufatemo umwanya, AI ibikorera mu gikari yicecekeye kugira ngo ubone icyo ushaka, ariko kandi n’ibyo bigo by’ubucuruzi bikabona icyo bikeneye.

AI kandi yatumye inzego zitandukanye nk’urw’ubuzima, inganda, gutwara abantu n’ibintu, imari, peteroli na gaze, itumanaho, ubuhanzi n’izindi nyinshi, zitera imbere.

Ese ukwiriye kugira impungenge?

Kimwe n’irindi koranabuhanga ryose, ni nako bimeze kuri AI, kuko usanga hari ibintu bitari byiza bayivugaho ku hazaza hayo ndetse n’ingaruka mbi ishobora kugira ku buzima bwacu. Bimwe mu bibazo bikunda kwibazwaho harimo: “Ese AI ntizatwara akazi twakoraga?”, “Ese tuzakomeza kugira ibanga? Cyangwa amabanga yacu azajya ashyirwa ku karubanda?”, yewe hari n’abibaza ngo: “Ese tuzagira ubundi bwonko bwisumbuyeho kurusha ubwa muntu, dutegeke isi birenze uko muntu yayitegekaga?”

Hari ubwoba nanone ko AI iri kugenda yorohereza abakorera ibyaha kuri murandasi bakabasha gukora uburiganya. Ibi ni ukuri koko, ariko ni nako bimeze ku bakora inoti z’inyiganano ndetse n’abiba sheki. Kugira ngo ubu bwoba bugabanuke, ni byiza kuvuga ko AI iri gukoreshwa nanone mu kurwanya ibyaha ku rwego rwo hejuru.

Kimwe mu bintu biherutse kuzamura ubwoba ku rwego rwo hejuru ni ubwoko bwa AI, bwaje bufite ikoranabuhanga riha buri muntu wese ubushobozi busesuye bwo gukoresha urubuga nka ChatGPT (hari n’izindi nyinshi) mu kurema amakuru ayo ari yo yose cyangwa se mu gushaka igisubizo cy’ikibazo icyo ari cyo cyose, ubanje kwandikamo icyo ukeneye. Ibi byahaye abantu benshi, yaba ku giti cyabo nk’abantu, mu kazi ndetse n’abanyeshuri, ku nshuro ya mbere, ubushobozi bwo kubona imbaraga z’ubwenge bukorano.

Muri make, ubwenge bukorano ni ikoranabuhanga rya vuba mu yandi yagiye akorwa hagamijwe guhindura ndetse no kunoza uko ibintu bikorwa. Ntidukwiriye rero kuyigirira ubwoba burenze ubwo twagiriye ikoranabuhanga ryayibanjirije.

Gusa, nk’uko bimeze ku rindi koranabuhanga ryose, hari ibyo dukwiriye kwitaho ndetse n’ingamba z’ubwirinzi dukwiriye gufata, kugira ngo dukore ku buryo tugerwaho n’ibyiza by’ubwenge bukorano mu mutekano ndetse no kwigirira icyizere.

Inama z’ingenzi ku gukoresha ubwenge bukoraho mu mutekano.

  • Biroroshye cyane kwirara kugera ubwo umuntu yiringira ubwenge bukorano ngo bumukorere ibyo yakabaye yikorera. Imyitozo ndetse n’imikoro y’abanyeshuri, inyandiko zuzuye udushya basabwa ku ishuri ni zimwe mu ngero z’ibyo ubwenge bukorano bushobora kugufasha gukora, maze ukagira amanota menshi. Ibi rero bishobora kugushuka kugera ubwo uzajya gukora ikizami nyir’izina, ukiyandikisha mu yandi masomo yisumbuyeho cyangwa se ugatangira gushaka akazi.
  • Ibyo imbuga zikoresha ubwenge bukorano zitanga, biba ari byiza ku kigero cyazo, bityo ni ingenzi cyane kureba n’ahandi wakura amakuru kugira ngo wizere ubuziranenge bw’amakuru izo mbuga zaguhaye.
  • Nk’uko dusanzwe tubibagiramo inama ku bindi bintu mukorera kuri murandasi, turakugira inama yo kwirinda gushyira kuri murandasi amakuru yawe y’ibanga, ay’umuryango, inshuti cyangwa ubutunzi bwawe kuko ayo makuru ashobora kugaragara mu byo abandi baba bashakishije ku ikoranabuhanga.
  • Ikindi kandi nk’uko duhora tubibagiramo inama, ubaha abandi. Ibyo ushyira mu mbuga zigenzurwa n’ubwenge bukorano, bigumamo kandi bishobora gukoreshwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
  • Jya uba maso iteka kugira ngo utazakorerwa uburiganya cyangwa ukibwa umwirondoro. Ubwenge bukorano bukoreshwa n’abantu batandukanye harimo n’abajura mu kwiyita abandi bantu cyangwa bakiyitirira ibigo runaka, bityo ujye uhora wibaza niba uwakwegereye agusaba amafaranga cyangwa andi makuru ari kubikora mu buryo bunyuze mu mucyo.
  • Iteka jya ufata AI nk’igikoresho, ntabwo yaje gusimbura impano, ubwenge cyangwa se ibyiza byawe ndetse n’iby’abandi.

Dushimiye cyane ubufasha bwa Calum Mackenzie wo muri AI Strategy mu kwegeranya izi nama.

www.aistrategy.co.uk

Safer Use of AI Webinar

See Also...