English

Ubuzima bwiza bw’umwana wawe n’imbuga nkoranyambaga

Ese ibyo umwana wawe abona ndetse n’ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga bituma yumva amerewe ate? Banza utekereze nawe ubwawe uri umuntu mukuru, iyo ubonye ibitekerezo abandi bantu bavuze ku mwana wawe ku mbuga nkoranyambaga.

“Eh! Aba bana basa ukwabo sha!”
“Ariko barananutse koko! Gusa basa neza kundusha.”
“Ubu se aka kantu ko ari gashya bakuye he ubushobozi bwo kukagura?”
“Ukuntu twe baheruka kudusohokana mu myaka amagana ishize!”
“Asa n’umwana wo mu bisubizo sha! Buri gihe aba yaka!”

Ngaho noneho ibaze uko umwana wawe yitwara ndetse akumva amerewe imbere y’ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, uzirikane ko akiri muto atazi byinshi ku buzima, ndetse ashobora no kwizera ko ibyo abantu baba bavuga ari ukuri koko. Ashobora kumva atanyuzwe, akababara, akarakara cyangwa akagira agahinda, hanyuma birangira ibi bigize ingaruka ku myitwarire ye, ku buzima bwe bw’umubiri busanzwe ndetse n’ubwo mu mutwe.
Ntibizagutungure. Abantu umwana wawe abona ku mbuga nkoranyambaga ni inshuti ze, abo mu muryango, abo bigana, abacuranzi, hakazamo n’abavuga rikijyana bo ku mbuga nkoranyambaga bakunda gutanga ubutumwa bugenewe abo mu kigero cy’umwana wawe. Ibyo bashyira ku mbuga ni incamake y’ubuzima bwabo bwite, kandi akenshi bifashisha porogaramu zitandukanye bagahanagura ndetse bagatunganya amafoto yabo.

Ku muntu ukiri muto, hari ukuba akeneye akenshi ko hari umubwira ko ibyo arimo ari byo bikwiriye, kwigereranya n’abandi no gushaka kumenyekana ntibyabura, kandi ibi akenshi bituma ahinduka umunyantege nke imbere ya byinshi bishobora kumugiraho ingaruka mbi ku mbuga nkoranyambaga, akenshi biba bitazwi n’ababyeyi be.

Akenshi, umuntu ushyira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagize, uko yatsinze ikizami runaka cyangwa ukuntu asigaye ari mwiza, aba asunikira kure ibihe bibi cyangwa umwijima uri mu buzima bwe. Wamenya mu buzima busanzwe abayeho ate? Gusa ibi ntibyafasha umwana wawe kugira ubuzima bwiza, kandi ntibyanamubuza kugira imyitwarire afite ku mbuga nkoranyambaga.
Uburyo bwo gufasha umwana wawe gukomeza kugira ubuzima bwiza ku mbuga nkoranyambaga
Izi nama zireba n’izindi mbuga nk’izireberwaho videwo, izihererekanwaho amafoto, izikinirwaho imikino n’iziganirirwaho.

  • Ha imbuga nkoranyambaga imbaraga zikwiriye, kandi wirinde gusuzugura uruhare zifite mu buzima bw’umwana wawe. Zirikana ko abana benshi bariho ubu batazi isi ya mbere y’imbuga nkoranyambaga.
  • Zirikana ko amashusho akomera cyane kandi ko yizerwa cyane, ndetse abana barayazirikana.
  • Fata umwanya uganirize umwana wawe, ukore ku buryo umutega amatwi bya nya byo, wumve ibyo akubwira. Wisuzugura ibyo akubwira ko anyuramo. Mubaze uko ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga bituma yumva amerewe. Mubaze impamvu “like” na “share” ari ingirakamaro. Iteka ujye umutega amatwi, umushyigikire kandi ntumucire urubanza.
  • Gira inama umwana wawe yo gutekereza kabiri igihe akoresha imbuga nkoranyambaga, yibaze niba abona amafoto yabo yasubiwemo, ndetse n’impamvu atekereza ishobora kuba yateye umuntu runaka gushyiraho ifoto cyangwa igitekerezo runaka.
  • Sobanurira umwana wawe ko ari byiza guhitamo kwakirwa uko ari, aho kumenyekana nk’umuntu uri mu ifoto yakozwemo, bakamusiga amarangi kugira ngo abe uwo atari we. Jya uba intangarugero ku mbuga nkoranyambaga zawe, cyane cyane igihe uzi ko umwana wawe ajya azibona.
  • Sobanura impamvu ari ingenzi gutekereza mbere yo kugira icyo umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko icyagiye kuri murandasi, kitajya kivaho.
  • Baza niba abantu umwana wawe akurikira bajya bashyiraho ibyo bemera ndetse n’indangagaciro zabo cyangwa niba baba bishakira ababakurikira gusa. Mubaze niba abantu akurikira abemera koko.
  • Ubundi twigira ku makosa yacu. Sobanura ko nta ntungane ibaho kandi ko gutsindwa nta cyo bitwaye, kandi ni byiza kwemera no kuvugisha ukuri, yaba mu buzima busanzwe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Musobanurire wifashishije ingero z’ibyo wigeze kunanirwa cyangwa ibitarakugendekeye neza, ariko unavuge ibyagenze neza kugira ngo umutere ishyaka.
  • Shimagiza umwana wawe, yaba igihe hari ibyo yakoze neza ndetse n’igihe yagerageje. Ibi bizamufasha kurushaho kwigirira icyizere ndetse no kuba uwo ari we ku mbuga nkoranyambaga.
  • Rimwe na rimwe, ni ingenzi cyane ko umwana wawe yafata akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ntibikwiriye gufatwa nk’igihano ahubwo ni amahirwe yo kongera kwishakamo akabaraga. Ibi byanamufasha kongera kubonera umwanya inshuti zo mu buzima busanzwe.
  • Shyira mu bikorwa ibyo umwigisha. Genzura niba ibyo ukorera ku mbuga nkoranyambaga bimuha urugero rwiza cyangwa rubi.
  • Gabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe uri kumwe n’umwana wawe, igihe mumarana kizabaryohera.