English

Ubutumwa bushukana bwo ku mbuga nkoranyambaga

Birazwi neza ko email, ubutumwa ndetse no guhamagara kuri telefone ari uburyo rusange bukoreshwa n’abanyabyaha mu kwiyegereza abantu bafite umugambi wo gukora ubutekamutwe mu bucuruzi cyangwa bujyanye n’umwirondoro cyangwa byombi. Nyamara, imbuga nkoranyambaga ni uburyo bugezweho bukoreshwa n’abanyabyaha mu guhemukira abo bibasiye, kuko ziborohereza mu kazi kabo. Abantu basaga miliyari 1.3 binjira mu mbuga nkoranyambaga zabo bihitiyemo nibura buri kwezi, kandi icyizere bashobora kugirira uwo muryango mugari uzikoresha, utuma ubushukanyi bwo ku mbuga nkoranyambaga buhakura ubutunzi butagira ingano.

Ibyago bishoboka

– Link  ikwerekeza ku rubuga rugusaba amakuru y’ibanga cyangwa ituma mudasobwa yawe cyangwa igikoresho kigendanwa  byinjirwamo na porogaramu yangiza.

– Nanone kandi,  inyandiko yo ku rubuga runaka (post), tweet cyangwa ubutumwa wandikiwe bishobora kugusaba guhamagara telefone cyangwa nimero yihariye. Ibi bishobora kuba byatuma hari abagusaba amakuru y’ibanga, cyangwa bakagusaba guhamagara nimero zihariye ugakurwaho amafaranga akabije kuba menshi yiyongera kuyo usanzwe wishyura kuri telefone yawe.

– Abanyabyaha barema konti ya Twitter yita ku bakiriya ariko z’impimbano kandi zandikwaho ibintu bisa n’ibya banki nyayo. Bategereza ko wandika ubutumwa ku rubuga rwa banki rw’ukuri usaba ubufasha, hanyuma bakinjirira ikiganiro bakaguha link y’impimbano iturutse kuri paji itanga ubufasha ariko y’impimbano. Ibi bikuyobora ku rubuga rusa n’urw’ukuri usabwa kwinjiramo, hagamijwe kukwiba amakuru yawe y’ibanga.

Kimwe na email z’uburiganga, ubutumwa bugufi no guhamagara kuri telefone, ubujura bwo mbuga nkoranyamabaga nabwo bukora ku marangamutima y’umuntu n’ibyo akeneye, nk’icyizere, umutekano, ubwoba bwo gutakaza amafaranga, guciririkanya ugahabwa ikintu, ibyishimo byo kubona umukunzi cyangwa kwamamara/icyubahiro. Muri rusange kandi bagaragaza cyangwa bagashyiramo ibyo usabwa guhita ukora ngo wirinde ikibazo runaka cyangwa uhabwe ikintu runaka.

Uko wakwirirwa kwibasirwa n’ubutumwa bugamije gushukana bwo ku mbuga nkoranyambaga

– Ntugakande kuri link ziri mu byatangajwe ku mbuga, kuri Twitter cyangwa ubutumwa wandikiwe keretse wizeye 100% ko ari umwimerere kandi bugambiriye icyiza.

– Fata igihe cyo gutekereza ku cyo ugomba gukora mbere yo kugira icyo ukora ku bakwegereye cyangwa abakuvugishije ku mbuga nkoranyambaga.

– Ibaze ubwawe niba umuntu, abaye atari umutekamutwe, yakwandikira muri ubwo buryo afite ayo makuru.

– Zirikana ibibazo birebana n’amafaranga cyangwa serivisi uri guhabwa zisa n’aho zuzuye ibikabyo n’ibitangaza, maze ubifate uko nyine.

– Niba ushidikanya, hamagara nimero nyayo y’ikigo cyangwa umuntu ubutumwa cyangwa tweet bigaragara ko byavuyeho, kugira ngo urebe ukuri kwabwo.

– N’iyo inyandiko (post) cyangwa tweet byaba bigaragara nk’ibyavuye ku muntu wizeye, ashobora kuba yinjiriwe cyangwa yibwe.

– Niba ubona ubutumwa bwavuye kuri Twitter, ibuka ko konti yemewe y’ikigo akenshi igaragazwa n’akamenyetso kaba mu ibara ry’ubururu kagaragaza ko yagenzuwe (verified), kandi ari iy’ukuri. Ntibazigera na rimwe bagusaba amakuru y’ibanga ukoresha winjira.

– Ikindi kandi, genzura umubare w’ababakurikira kuri konti yabo. Ibigo by’ukuri, na konti zabo zo ku mbuga nkoranyambaga zishinzwe gufasha abakiriya babo, akenshi bazaba bafite umubare munini w’ababakurikira.

Igihe wibasiwe n’ubutumwa bugamije gushukana ku mbuga nkoranyambaga

Bimenyeshe urubuga nkoranyambaga unyuze mu nzira zashyizweho ku rubuga cyangwa porogaramu zihariye

Niba waribwe amafaranga kubera impamvu y’ubutumwa bugamije gushukana ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa binyuze mu kindi gikorwa gihimbano

Bimenyeshe polisi.