English

Ubutumwa bugufi budakenewe

 

Ubutumwa bugufi utasabye bwaturutse ku bantu utazi burabangama iyo ntacyo butwaye cyane, arko bushobora no kuba ikibazo cyane iyo bufite link ikujyana ku mbuga zashyiriweho kukwiba amakuru bwite ndetse, ahanini bugamije kukuriganya.

Ubutumwa bugufi budakenewe buba bugushishikariza guhamagara uwabukohereje ku bijyanye n’impanuka, ibiruhuko cyangwa imodoka by’ubuntu, igisubizo ku ndwara cyangwa ibindi bisa n’ibyo, burabangama kandi bushobora kuba bwishe amategeko.
Ubutumwa bugufi bw’ukuri bugomba kuba bufite izina ry’uwabwohereje n’uburyo wabona uwabwohereje. Ugomba kuba wabyemeye kugira ngo babukoherereze, ariko ushobora no kuba wabyibagiwe, cyangwa ukaba utabibonye.

Niwakira ubutumwa bugufi budakenewe, ntukabusubize cyangwa ngo ubwoherereze undi, ahubwo ujye ubimenyesha ikigo cy’itumanaho ukoresha.