English

Ubutumwa bugamije kwiba amakuru y’ibanga

“Smishing” tugenekereje mu Kinyarwanda ni imvugo izwi cyane isobanura ubutumwa bugufi bugamije kwiba amakuru y’ibanga, cyangwa se SMS phishing mu rurimi rw’Icyongereza. Ni igikorwa gituma abanyabyaba babasha kwiba amafaranga abo bibasiye cyangwa umwirondoro, cyangwa byombi bitewe no gusubiza ubutumwa bakoherereje. Muri rusange hifashishijwe ubwoko bwombi bwa “phishing”, harimo ubwifashisha email nk’inzira y’ibanze, ndetse na “vishing” yifashisha guhamagara kuri telefoni, “smishing” yifashisha  telefoni yawe (yaba ari telefone igezweho cyangwa telefoni isanzwe idakoresha internet). Kimwe no mu bundi buryo twavuze haruguru, ubu bujura bushuka abantu gukora ibintu runaka ari na byo  biganisha mu kwibwa.

Ibyago bishoboka

Kwakira ubutumwa buhimbano bukwereka ko buturutse mu kigo cyizewe cyangwa abantu ibisambo byiyitiriye, harimo ibi bikurikira:

  • Banki yawe ikumenyesheje ko hari ikibazo kuri konti yawe nko kuba hari igikorwa kidasanzwe cyakozwe kuri konti yawe cyangwa se ko nta mafaranga ariho.
  • Umucuruzi, uguhaye impano z’amakarita yo kugabanyirizwa ibiciro.
  • Abatanga serivisi z’ikoranabuhanga nka Apple cyangwa Google bakoherereje ubutumwa bukumenyesha ko ‘ukeneye kuvugurura konti’.
  •  Ikigo gishyikiriza ubutumwa abantu aho batuye, kikoherereje ubutumwa bukubwira ko ukeneye ‘kwemeza kohererezwa ibintu runaka’.
  •  Abashinzwe imisoro bakumenyesha ko ‘hari amafaranga ugomba gusubizwa’.

Uru rutonde ntirurangiye.

Icyo ubutumwa bwose bugamije kwiba amakuru y’ibanga busangiye:

  • Bugusaba  kujya ku rubuga runaka cyangwa guhamagara nimero ya telefoni runaka.
  • Bakinira ku marangamutima yawe cyangwa ibyo ukeneye, nk’icyizere, umutekano, ubwoba bwo gutakaza amafaranga, kubona ikintu runaka ku buntu, ubushake bwo guciririkanya igicuruzwa runaka cyangwa ikifuzo cyo kubona umukunzi cyangwa kumenyekana/icyubahiro.
  • Muri rusange bavuga cyangwa bagashyiramo icyo ukeneye mu bikorwa byawe byihutirwa nko kukurinda ikintu runaka cyangwa kugufasha kubona ikintu runaka mbere.

Imbuga usura binyuze muri “simishing” muri rusange bugusaba amakuru yawe y’ibanga cyangwa bugatuma telefoni yawe ukoresha kuri internet yinjirwamo na porogaramu yangiza. Guhamagara kuri telefoni mu rwego rwo gusubiza ubutumwa bwa “smishing”  bishobora nko gutuma usabwa amakuru yawe y’ibanga, cyangwa ugahamagara nimero ihenze bityo bikagutwara amafaranga menshi yiyongera ku yo ugomba kwishyura kuri telefoni.

Uko wakwirinda kwibasirwa na “smishing”.​​​​​​​

  • Ntugakande kuri link zikuganisha ku rundi rubuga ziri mu butumwa keretse ubyizeye 100% ko ari umwimerere kandi bugambiriye icyiza.
  • Fata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gusubiza ubutumwa bugufi.
  • Ibaze ubwawe niba uwohereje ubutumwa, abaye atari umutekamutwe, yakenera kukuvugisha akoresheje ubutumwa bugufi.
  • Zirikana ibibazo birebana n’amafaranga cyangwa serivisi uri guhabwa zisa n’aho zuzuye ibikabyo n’ibitangaza, maze ubifate uko nyine.
  • Niba ushidikanya, hamagara nimero nyayo y’ikigo cyangwa umuntu ubutumwa bugaragara ko bwavuyeho, kugira ngo urebe ukuri kwabwo.
  • Ibuka ko n’ubwo ubutumwa bugaragara nk’ubwavuye ku muntu wizeye, nimero yabo ishobora kwinjirirwa cyangwa bakaba bayiganye.
  • Ntugasubize ubutumwa bugufi.
  • Gukora ibi byatuma amakuru yawe yiyongera ku rutonde rw’abashutswe  kandi uzakomeza kohererezwa ubutumwa bimeze kimwe.
  • Bimenyeshe ikigo kiguha umuyoboro w’itumanaho kugira ngo bafate icyemezo hakiri kare cyo gufunga ku miyoboro yabo nimero zikoherereza ubutumwa budakenewe, harimo ubutumwa bugamije kwiba.

Niba warataye amafaranga bitewe n’ubutumwa bugamije kwiba amakuru y’ibanga, cyangwa binyuze mu kindi gikorwa cy’uburiganya​​​​​​​
Bimenyeshe polisi