English

Ubutumwa bubiba inzangamo

N’ubwo internet idufasha kuvugana n’abantu vuba, mu buryo bworoshye tukaganira n’abantu benshi icyarimwe, inoroshya uburyo bwo gusakaza ubutumwa n’ibitekerezo bibiba inzangano, kandi bisa nk’aho utamenya uwabikoze ndetse nta n’ubigenga.

Uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka bwemerera abantu gutanga ibitekezo byabo kandi ntibakurikiranwe. Gusakaza bimwe muri ibyo ntibyemewe n’amategeko. Amategeko ariho agamije gushyiraho umunzani hagati y’uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka n’uburenganzira bwo kurindwa ubutumwa bubiba inzangano… zishingiye ku bwoko, idini, igitsina cyangwa amahitamo y’uwo ukunda. Ibiri kuri internet ku mbuga, imbuga nkoranyambaga, n’inkuta z’uruganiriro (chatrooms), bishobora kuba bitemewe n’amategeko igihe bibangamira cyangwa bihoza ku nkeke umuntu cyangwa itsinda ry’abantu. Niba uku kwibasirwa gushingiye kuri kimwe mu byavuzwe haruguru cyangwa ubumuga, bifatwa nk’ubutumwa bugamije kubiba inzangano, bwaba ubukubiye mu magambo, amafoto, videwo cyangwa indirimbo.

Abantu benshi – harimo n’urwego rushinzwe umutekano bemera kandi bateza imbere imibanire myiza hagati y’impande zitandukanye z’umuryango mugari, hatitawe ku bwoko, ibara, imyemerere, aho ukomoka, idini, igitsina, uwo ukunda, imyaka n’uko usa.

Icyakora, hari abantu, ku mpamvu utamenya, ubona bakomeye ku gukwirakwiza ubutumwa bugamije kubiba inzangano, ibi bigira ingaruka nyinshi cyane zirimo kuva ku kudatekana k’umuntu izo nzangano zerekejeho, kumva ahohoterwa cyangwa ari mu kato  kugeza ku kwica imibanire mu muryango mugari no kurema ubwoba mu bantu.

Ni iki wakora ku butumwa bugamije kubiba inzangano

Nusanga cyangwa ubonye wohererejwe ubutumwa bubi cyangwa bugamije kubiba inzangano kuri internet, ushobora gutera intambwe ugasaba ko buvanwaho igihe usanga bugukomeretsa, bugutera ubwoba cyangwa bukubangamiye.

MENYESHA USHINZWE GUCUNGA URUBUGA

Imbuga nyinshi ntizipfa kwemerera abantu gushyiraho ubutumwa, amafoto, videwo bikomeretsa cyangwa bibabaza abandi abazishinzwe batabizi kandi amategeko yashyizweho agena uburyo bwemewe zikoreshwamo. Imbuga zizwi cyane – zirimo imbuga nkoranyambaga, imbuga zishyiraho videwo zigira uburyo bwo kumenyekanisha cyangwa kurega iyo hariho ubutumwa bumeze butyo. Ibi bishobora kuba gukanda ahanditse  ‘garagaza ko uru rubuga ari ikibazo’ (report this page) cyangwa akamenyetso ko gukanda ahanditse ‘Garagaza ko uyu muntu ari ikibazo’ (report this user) cyangwa mu buryo bworoshye aho batangira ibitekerezo cyangwa ibibazo.

Amakuru n’inama ku mbuga zimwe zizwi cyane harimo ibijyanye n’iyicwa ry’amategeko y’imikoreshereze yemewe, kugaragaza ahari ikibazo cyangwa gukumira,  twabisanga hano:

Facebook

Instagram

Twitter

YouTube

BIMENYESHE IKIGO KIRUCUMBIKIYE​​​​​​​

Niba urubuga mu miterere yarwo rukwirakwiza ubutumwa bubiba inzangano cyangwa rushyigikira inzangano cyangwa ihohoterwa, ushobora kubimenyesha ikigo kirucumbikira. Ibigo byinshi bicumbikira imbuga bigira amategeko ajyanye n’ubwoko n’ibikubiye ku mbuga biteguye gucumbikira. Ushobora kureba ikigo gicumbikira urubuga wandika kuri aderesi z’urubuga rw’icyo kigo   ‘Who is hosting this?’ (Ni nde ucumbikira uru rubuga?) .

Ushobora no guhamagara ikigo gitanga internet ukababaza amakuru arambuye.

BIMENYESHE POLISI​​​​​​​

Niba urubuga wabonye kuri internet ruhura n’ibikubiye mu butumwa butemewe bwavuze haruguru kandi ugatekereza ko bituruka muri iki gihugu, ugomba kubimenyesha Polisi.