English

Ubutekamutwe mu misoro

Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu ziyitirira ko zivuye ku buyobozi bw’imisoro kandi zisaba ubwishyu cyangwa zikumenyesha ko uzasubizwa amafaranga wishyuye, zimaze imyaka myinshi zihari. Ziracyari, niba zitarenze, mu byo abatekamutwe bakunze gukoresha.

Bene izi email z’ibinyoma zishobora kwakirwa igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka, ariko mu gihe gishyira amatariki imisoro iba iri kwishyurwa cyane ni bwo ziba zabaye nyinshi kuko ibigo by’ubucuruzi byinshi biba biri gutekereza ku bijyanye n’imisoro yabyo.

Muri rusange, ubutumwa bwa email bwinshi bwoherezwa n’abiyitirira abo batari bumenyeshwa ibiro by’umusoro kandi imbuga z’abatekamutwe zifungwa, zigenda ziyongera umwaka ku wundi.

Ibyago bishoboka

  • Niba usora cyangwa ufite ibindi bikorwa bigusaba gusora, ushobora kwakira email z’uburiganya zigusaba amakuru y’ibanga ashobora guha abagizi ba nabi uburyo bwo kwinjira kuri konti yawe ya banki cyangwa ikarita yo kwishyura.
  • Cyangwa se, email ishobora kuba irimo umugereka uri mu ishusho ya dosiye nyakuri, nyamara ari virusi ishobora gukoreshwa mu kukuriganya, kukwiba umwirondoro wawe, kukuneka cyangwa igatuma bafatira amafaranga yawe.

Ikindi cyago ni ukuguhatira gukoresha serivisi itari iy’ukuri aho kujya ku rubuga nyakuri, cyangwa ubwoko bw’izica abantu amafaranga menshi cyangwa ay’umurengera kuri serivise Leta itangira ubuntu cyangwa ku giciro gito. Izi zizwi muri rusange nka copycat websites.

Kwirinda Ubwawe​​​​​​​

  • Wibuke ko Ikigo cy’Imisoro cya Leta cyangwa indi miryango ya Leta badashobora kukumenyesha gahunda yo gusubizwa amafaranga y’imisoro cyangwa ibihano cyangwa ngo bagusabe amakuru bwite ajyanye n’ubwishyu kuri email, ubutumwa bugufi cyangwa ngo babyandike ku mbuga nkoranyambaga.
  • Witondere email zimeze ku buryo bukurikira:
    • Aderese ya email y’uyohereje itandukanye na aderese ya email y’urubuga rw’ikigo  nyakuri.
    • Zoherejwe kuri email itandukanye cyane cyangwa ivuye kuri email yo kuri aderesi ya webmail  y’ubuntu. Sisiteme ya email ikoresha browser ya internet  mu gusoma no kohereza ubutumwa bwa email, aho gukoresha porogaramu ya email iri ukwayo nka Microsoft Outlook cyangwa Apple Mail.
    • Ntizikoresha izina ryawe, ahubwo zikoresha indamukanyo yo muri rusange nka “Mukiriya mwiza”, “Musoreshwa mwiza” cyangwa ntibakoreshe indamukanyo namba.
    • Zirimo ikintu cyo kwihutirwa; urugero ko nutagira icyo ukora ako kanya konti yawe ishobora gufungwa cyangwa ushobora kubura uko wishyura cyangwa itariki yo gusabiraho kwishyurwa amafaranga watanze ishobora kukurengana.
    • Gusaba amakuru bwite nk’izina ukoresha winjira, ijambo-banga cyangwa amakuru ukoresha kuri banki.
  • Witondere email ziba zifite imigereka. Niba ushidikanya, ntugafungure umugereka kandi usibe iyo email, ntugasubize kandi ntukazoherereze abandi keretse igihe uri kumenyesha ikigo  nyakuri.
  • Ba maso ku bijyanye na copycat websites zishobora kuguca amafaranga kuri serivisi z’ubuntu cyangwa izitangwa ku mafaranga make n’ibigo bya Leta. Izi mbuga zizatwara ikigo cyawe amafaranga atari ngombwa kandi zishobora no kutaguha na serivisi n’imwe, n’ubwo zaba zigaragara cyane kuri Google n’izindi mbuga zishakishirizwaho amakuru.

 

See Also...