English

Ubutekamutwe ku ikarita yo kugabanyirizwa ibiciro

 

Ubutekamutwe ku ikarita yo kugabanyirizwa ibiciro (voucher or gift card)  buba igihe abakora uburiganya baje ku muntu utabakeka bakamwumvisha ko agomba kwishyura inyemezabuguzi, amafaranga cyangwa umwenda akoresheje ikarita y’impano ya iTunes cyangwa ubundi buryo bwo kugabanyirizwa ibiciro.

Mbese, uwo muntu baramuhamagara bakamubwira ubwishyu bwihutirwa agura amakarita yo kugabanyirizwa ibiciro ya iTunes cyangwa izindi  ku mucuruzi umwegereye, byaba mu iduka ricuruza ibintu by’ibanze cyangwa umucuruzi ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga. Uwo muntu abwirwa ko ibi ari ukugira ngo yishyure imisoro yarengeje igihe cyo kwishyurwa (abakora uburiganya hari igihe bavuga ko baturutse ku biro by’imisoro), amafaranga y’ibitaro, amafaranga y’ibintu bikenerwa cyane, amafaranga y’umwenda, cyangwa ihazabu yo kugira ngo umuntu ufunze arekurwe.

Nyuma yo kugura, uwo muntu asabwa kwishyura abo bakora uburiganya asoma kuri telefone kode y’imibare 16 (iyo ari ugukoresha ikarita y’impano ya iTunes) iba yanditse inyuma ku ikarita. Abakora uburiganya bahita bagurisha iyo kode, cyangwa bakagura igicuruzwa gifite agaciro kari hejuru, uwo muntu akabihomberamo.

Mu by’ukuri, ubu bwoko bw’ikarita bushobora gukoreshwa mu kugura ibicuruzwa na/cyangwa serivisi biri ku rubuga rw’ikigo cyayitanze gusa. Icyakora, abantu benshi baguye mu mutego w’ubu butekamutwe kuko batumva uburyo ubu buryo bukoreshwa.

Ibihombo bishobora kugera ku magana cyangwa bikanagera mu bihumbi by’amadolari kandi benshi mu bagwa muri uwo mutego ni abafite hejuru y’imyaka 65 n’ubwo uwo ari we wese yagwa muri uwo mutego.

Nta kigo cyizewe gishobora gusaba ko umuntu yishyura inyemezabuguzi cyangwa umwenda akoresheje ikarita yo kugabanyirizwa ibiciro. Ntuzigere utangaza kode ziri ku ikarita y’impano  keretse igihe uri kuzinjiza ku mbuga z’ukuri nk’igice cy’ubwishyu cyangwa ubwishyu bwose ku gicuruzwa cyangwa serivisi waguze.

Niba wakorewe uburiganya bwerekeye ikarita y’impano yo kugabanyirizwa ibiciro

  • Bimenyeshe polisi