Ingaruka
- Wakiriye imeyiri cyangwa ubutumwa bugufi bw’abatekamutwe bugaragara nk’aho bwoherejwe na sosiyete izwi cyane mu kugeza ibicuruzwa mu ngo, ikumenyesha ko igicuruzwa cyawe kiri hafi koherezwa, maze bakagusaba kwishyura amafaranga y’icyo gikorwa. Umuyoboro (link) bohereje uhita ukugeza ku rubuga rw’abatekamutwe (akenshi rukunda kugaragara nk’aho ari urw’ukuri) maze ugasabwa kwinjizamo amakuru y’ibanga, cyangwa se bikaba byateza igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga ibyonnyi.
- Bishobora kumera nk’uko tubivuze hejuru ariko ubutumwa bukaza bukubwira ko igihe bageragezaga kukugezaho igicuruzwa cyawe utari uhari, bityo ko kongera kucyohereza bisaba amafaranga.
- Uguze ikintu runaka gihenze maze urishyura. Umucuruzi akakoherereza igikarito kirimo ubusa abishaka kuri aderesi yawe nyakuri, cyangwa indi itari yo, ariko akaba yizeye ko aho hantu baza gushyiraho umukono ko bakiriye icyo kintu, kandi bakabikora batabanje kureba ikiri mu gikarito. Igihe rero ugaragaje ko icyo waguze kitakugezeho n’ubwo uba warakiriye ubutumwa ko cyoherejwe, bahita bagutsindisha umukono bafite ko cyakiriwe, bityo igihombo akaba ari wowe kibaho.
- Ugerageje kugura ikintu kuri murandasi, ugishyize mu gatebo aho bakusanyiriza ibyo baguze, maze wakira imeyiri ikumenyesha ko badashobora kohereza icyo kintu aho uherereye. Nyuma y’iminsi runaka, wakiriye indi imeyiri ikumenyesha ko igicuruzwa cyoherejwe, usabwa kwishyura. Abatekamutwe bakaba bayobeje inzira iryo gura ryakabaye rinyuramo, bityo igicuruzwa ntikikugereho ndetse n’amafaranga ukayahomba.
- Abatekamutwe bakoherereje imeyiri isaba kwemeza igura ryakozwe, ariko iyo imeyiri ikaba irimo aderesi bagomba koherezaho igicuruzwa itari yo. Ugasabwa gukanda ku muyoboro (link) runaka ngo ukosore iyo aderesi, ugahita woherezwa ku rubuga rw’abatekamutwe rugahita ruguteza ibyonnyi bikwangiriza igikoresho.
- Wakiriye imeyiri igaragara nk’aho iturutse kuri sosiyete ikomeye izwiho kugeza ku bantu ibicuruzwa baguze, ku mugereka bagashyiraho inyandiko baba bavuga ko yemeza iryo hererekanya cyangwa se amakuru agufasha kumenya aho icyo waguze kigeze. Wafungura iyo nyandiko bigahita biteza ibyonnyi igikoresho cyawe.
Irinde ubutekamutwe buba mu kukoherereza ibyo waguze
- Ntugakande ku miyoboro cyangwa ngo ufungure imigereka mu butumwa bwa imeyiri utazi cyangwa utifuza, n’iyo aderesi cyangwa nimero y’uwabyohereje igaragara nk’aho ari iy’ukuri, kuko ishobora kuba yahimbwe.
- Igihe ushidikanya, hamagara ikigo ubwo butumwa bwaturutseho, cyangwa se uhamagare nimero wizeye ko ari ukuri.
- Iteka ujye ugumana urutonde rw’ibyo waguze kuri murandasi cyangwa kuri telefone harimo itariki bazakugerezaho igicuruzwa, amakuru kuri sosiyete izakikugezaho, niba byaragaragajwe.