English

Ubushukanyi bushingiye ku ishoramari

Ubutekamutwe mu ishoramari bubamo abatekamutwe bavugana n’abantu batoranyije, bakabashishikariza gushora amafaranga yabo mu ishoramari cyangwa igicuruzwa runaka kitabaho, cyangwa kibaho ariko kidafite agaciro runaka. Ubusanzwe, iyo bakugurisha ikintu runaka, bakwereka ko inyungu izaba ari nyinshi ndetse ko ibyago biri ku kigero cyo hasi cyane.

Ikizakubwira ko umuntu ari kugerageza kugukorera ubushukanyi bujyanye no gushora imari

Ibimenyetso bimenyerewe by’ubutekamutwe bushingiye ku ishoramari ni ibi bikurikira:

  • Inyungu z’umurengera ku ishoramari ryawe, gusa si ko bihora.
  • Bagushyiraho igitutu, bakakubwira ko ayo mahirwe ataza gutinda, cyangwa bakakubwira ko habaho ko wagabanyirizwa mu gihe washora imari yawe mbere y’itariki runaka.
  • Ubuhamya butanga amakuru atari ukuri, ndetse ukabwirwa ko abandi bakiriya bamaze kunguka cyane cyangwa ndetse bashobora no kwitwarira ayo mahirwe.
  • Kuvugana n’ubuyobozi ku buryo butandukanye bw’ishoramari ndetse n’ibicuruzwa runaka, no gukoresha imbuga z’ikoranabuhanga n’ibitabo birimo amakuru agaragaza ko ubwo buryo bwemewe n’amategeko.
  • Kugerageza kurema ubucuti hagati yabo nawe.

Abo batekamutwe bagusaba gushyira ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga porogaramu ibafasha kugenzura mudasobwa yawe kugira ngo boroshye igikorwa. Gukora ibyo bizatuma ibyonnyi bishyirwa ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyangwa se abatekamutwe bagere kuri konti yawe ya banki.

Irinde

  • Zirikana ko igihe umuntu cyangwa ikigo runaka kikwandikiye kikumenyesha amahirwe y’ishoramari, hari ibyago byinshi ko ubwo ari ubushukanyi cyangwa se akaba ari ishoramari koko, gusa ririmo ibyago byinshi.
  • Mu gihe abatubuzi benshi bo muri iki cyiciro bakoresha telefoni mu kuvugisha abo bashaka gushuka, bashobora no gukoresha imeyiri, kunyuza inyandiko mu iposita, mu nyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se bakakubwira imbonankubone cyangwa se mu nama cyangwa amamurikabikorwa. Rimwe na rimwe, ushobora kwakira imeyiri cyangwa inyandiko yamamaza iryo shoramari wohererejwe mu iposita, noneho bagahita baguhamagara kuri telefoni kugira ngo urusheho kubagirira icyizere.
  • Igihe wakiriye telefoni ikubwira ibyo gushora imari, wikwinjira muri icyo kiganiro, ahubwo bakupe.
  • Igihe wakiriye ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa irindi tumanaho ryose ryo kuri murandasi rikubwira ibyo gushora imari, birengagize, kandi niba ari ubutumwa bunyujijwe muri imeyiri, yisibe. Wikanda ku mugereka cyangwa umuyoboro uwo ari wo wese.
  • Abaguhamagara bashobora kwigira nk’aho atari abashukanyi bitewe n’uko baba bari gukomoza ku nyandiko cyangwa se imeyiri bakoherereje mbere.
  • Ntibisanzwe ko igihe wakorewe uburiganya wakongera kwibasirwa n’uwagutuburiye mbere cyangwa se undi mutubuzi mwamaze kumenyana. Ukwiriye nanone kwirinda kwakira ubusabe bw’abakubwira ko bakeneye ubufasha bwo kugaruza amafaranga bibwe n’abatubuzi, kuko nabwo bushobora kuba ubushukanyi.

Kumenyekanisha ubushukanyi bushingiye ku ishoramari

  • Niba ukeka ko hari uwakwegereye akubwira iby’ishoramari ririmo ubushukanyi, bimenyeshe polisi.
  • Niba ukeka ko umutubuzi ari kwiyitirira ikigo cy’ubucuruzi gisanzwe kiriho kandi kizwi, ukwiriye kubimenyesha icyo kigo.
  • Niba watanze amakuru yerekeye konti yawe ya banki ukabishyikiriza ikigo runaka cyangwa umuntu ukeka ko ari gukora ubushukanyi, bimenyeshe banki yawe hakiri kare.
  • Niba wemeye kugira amafaranga wohereza noneho ukaba ukeka ko ari ubutubuzi, bimenyeshe banki yawe ako kanya. Bashobora gukumira ko ayo mafaranga yibwa.

 

See Also...