English

Ubushukanyi bushingiye ku icuruzwa ry’inyamaswa

Ubushukanyi bushingiye ku icuruzwa ry’inyamaswa bubaho igihe ubonye inyamaswa runaka (imbwa, injangwe cyangwa izindi) yamamazwa kuri murandasi, noneho ugasabwa kwishyura amafaranga runaka y’avansi cyangwa ikiguzi cyose, noneho nyuma ukamenya ko iyo nyamaswa itanabaho, ukaba urariganyijwe.

Ubu bushukanyi bumaze imyaka myinshi, gusa inshuro nyinshi zamenyekanye ko bwakozwe, hari mu gihe cya COVID-19, kuko icyo gihe inyamaswa zo mu ngo zarushijeho gukundwa kuko abantu bari bazikeneye ngo zibamare irungu mu gihe cya guma mu rugo. Abatekamutwe barushijeho gukoresha ubu buryo ahanini bitewe n’uko bitari byoroshye ko wahaguruka ukajya kwirebera iyo nyamaswa mbere yo kuyishyura.

Hari n’aho ahubwo na nyuma yo kwishyura ikiguzi, abatekamutwe bakomeza bakagushukashuka ngo bagukuremo amafaranga, bakayita ay’urukingo cyangwa igiciro cyo kuyikugezaho n’ibindi.

Ubwinshi muri ubu bushukanyi bugaragara ku mbuga abantu bacururizaho ibintu kuri murandasi nko ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Irinde ubushukanyi bushingiye ku icuruzwa ry’inyamaswa

Niba ushaka kugura inyamaswa wifashishije urubuga rwa murandasi cyangwa umuntu udasanzwe uzi cyangwa ngo ube umwizeye neza, banza ushake amakuru ahagije. Banza usome ibitekerezo bivuga kuri ubwo bucuruzi byatanzwe n’abandi bahaguriye mbere yawe. Niba uri kureba ku rubuga rugurishirizwaho ibintu kuri murandasi, reba amakuru y’uko uwo mucuruzi asanzwe akora, mbere yo gukomeza.

  • Zirikana ko ugomba kureba iyo nyamaswa n’amaso yawe, yewe niba binashoboka ubanze urebe nyina cyangwa izindi zivukana nayo. Niba ibi bidakunze, saba mukorane ikiganiro imbonankubone kuri Zoom, Teams, WhatsApp, Facebook Messenger cyangwa se ubundi buryo bwatuma ubasha kubona iyo nyamaswa. Niba umucuruzi akubwiye ko adashobora gukora ikiganiro kuri videwo cyangwa ko utabona nyina w’iyo nyamaswa agiye kukugurisha, mubaze impamvu, kuko ukwiriye kuzirikana ko abatekamutwe bakora ibintu nk’ibyo.
  • Irinde kugira amafaranga utanga, n’iyo yaba make ate, keretse gusa igihe wizeye ko iyo nyamaswa ihari kandi ari yo ushaka.
  • Ntukishyure ukoresheje banki, kuko bizagorana kuba wasubirana amafaranga yawe igihe waba usanze ari ubutekamutwe cyangwa se inyamaswa ikaba ifite ikibazo utari waramenye. Amahirwe yo gusubirana amafaranga yawe ashobora kwiyongera igihe waba wishyuye ukoresheje ikarita ya banki cyangwa se ubundi buryo bwo kwishyura nka PayPal.

Igihe ukorewe ubutekamutwe nk’ubu

  • Niba umenye ko wakorewe ubutekamutwe, ihutire kuvugana na banki yawe kandi uhite ubimenyesha polisi.

 

See Also...