English

Uburyo bw’umutekano bwisumbuye

Uburyo bw’umutekano w’ikoranabuhanga buzwi nka 2FA bukoreshwa igihe ushaka kwinjira muri konti runaka yo kuri murandasi, maze mbere yo guhita baguha uburenganzira bwo kwinjira, hakiyongeraho indi ntambwe ishimangira umutekano wawe. Aha harimo konti za imeyiri, banki, imbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi mbuga aho winjira ubanje gukoresha izina (username cyangwa aderesi ya imeyiri) n’ijambo-banga. Ubu buryo bufasha kugenzura niba koko ari wowe ushaka kwinjira muri konti yawe.

Konti z’ingenzi cyane ukwiriye kugiramo ubu buryo bw’umutekano ni konzi za banki ndetse na imeyiri. Imeyiri ni ingenzi cyane kuko ishobora kuba inzira yinjiza abatubuzi mu zindi konti zawe zose zikorera kuri murandasi.

Uko bikorwa

Ubu buryo bwa 2FA muri rusange bukorwa binyuze mu kwandika imibare ine cyangwa itandatu wohererezwa mu butumwa bugufi kuri telefoni cyangwa imeyiri yawe, cyangwa se kode igatangwa na porogaramu runaka, cyangwa se ugashyira igikumwe cyangwa isura yawe kuri porogaramu runaka maze igatanga kode. Hari igihe umutekano uzamurwa cyane hifashishishijwe uburyo buzwi nka MFA, ubu bukoreshwa igihe uhawe iyo kode ndetse hakongerwaho no gukoresha igikumwe. Rimwe na rimwe, ubu buryo ubuhabwa binyuze mu kwinjiza furashi mu mashini yawe cyangwa se ugahabwa igikoresho cy’ikoranabuhanga na banki yawe cyangwa se ikindi kigo, maze icyo gikoresho kikaguha kode.

Kuki ubu buryo ari ngombwa?

Hari impamvu 2FA cyangwa MFA byagiye bigira akamaro cyane, byose bishingiye ku mutekano w’ijambo-banga. Igihe umushukanyi abashije kumenya amakuru ukoresha winjira (izina cyangwa imeyiri ndetse n’ijambo-banga) aba afite ubushobozi bwo kugera muri konti yawe akaba yakwiba amafaranga cyangwa umwirondoro wawe. Aya makuru ashobora kuyabona muri ubu buryo butatu bw’ingenzi bukurikira:

  • Ubuhemu: Kwigira nk’aho ari banki yawe cyangwa ikindi kigo cyizewe muri kuvugana maze bakagusaba amakuru ukoresha winjira; ibi babikora bakoresheje imeyiri, ubutumwa bugufi, kukwandikira ku mbuga nkoranyambaga mu gikari cyangwa se bakaguhamagara.
  • Kukwinjirira: Biba amakuru yawe ku mbuga z’ibigo cyane cyane igihe zayacunze nabi. Iyo ukoresha amakuru yo kwinjira, maze ukayakoresha kuri konti nyinshi cyangwa imbuga, bashobora kuyifashisha bakinjira muri izo zose uyakoreshaho.
  • Gufora: Abantu benshi bakoresha amazina ya bamwe mu bagize imiryango yabo, amatungo yabo n’amakipe bafana mu kurema amagambo-banga. Abatekamutwe bajya ku mbuga nkoranyambaga bakegeranya aya makuru, kugira ngo bafindure ijambo-banga ryawe. Bamwe muri bo bakoresha porogaramu zihambaye za mudasobwa bakavumbura amagambo-banga yawe mu masegonda make.

Niba umuntu afite amagambo-banga yawe binyuze mu buryo tuvuze, hari ibyago byinshi ko baza kwinjira muri konti zawe, keretse gusa igihe badafite ubushobozi bwo kugera ku gikoresho cy’ikoranabuhanga cyoherezwaho kode iyo ukoresha bwa buryo bwa 2FA. Igihe ukoresha MFA bwo birabagora cyane kuko bazakenera isura cyangwa ibikumwe byawe ku gikoresho cyanditsemo konti yawe.

Birashoboka nanone ko umujura yanesha 2FA binyuze mu buryo bwo guhindura simukadi buzwi nka “simuswapu”, aho bigira nk’aho ari wowe maze bagasaba ikigo cy’itumanaho ukoresha, kikabaha simukadi iri mu mazina yawe, na nimero yawe, kugira ngo babashe kwakira ya kode yoherezwa n’uburyo bwa 2FA. Nta buryo na bumwe bw’umutekano butakwinjirirwa, ni yo mpamvu gukoresha uburyo bwa 2FA kuri konti ukoresha kuri murandasi bizakurinda uwashaka kwinjiramo utabimuhereye uburenganzira.

Inama

  • Iteka ujye wemera igihe uhawe guhitamo ko wahabwa uburyo bwisumbuye bw’umutekano bwa 2FA cyangwa se MFA.
  • Ntugakoreshe ijambo-banga rimwe kuri konti zirenze imwe cyangwa imbuga.
  • Soma inama za Get Safe Online kuri uru rubuga ku bijyanye no guhitamo ndetse no gukoresha ijambo-banga mu buryo butekanye.
  • Rinda ko ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga bigendanwa byakwibwa, kuko bishobora gutuma wibwa amakuru y’ingenzi harimo n’ubutumwa wohererezwa burimo kode zigufasha kwinjira muri konti zawe.

See Also...