English

Uburyo bw’imikorere buruta ubundi

 

Inama zacu, ziba zikurikije ibyo impuguke zo ku isi hose zivuga, ni uko wakoresha uburyo bufatika  ku bijyanye n’umutekano w’abana bawe kuri internet. Kutagira icyo ukora ni inzira iganisha abana bawe mu bibazo mu buryo budashidikanywaho, mu gihe uburyo bwo kubafungira inzira zose nabwo buzatuma bakora ibishoboka byose ngo bakore ibitandukanye n’ibyo ubasaba (nk’uko abana bajya babigenza ku bintu byinshi!)

Urugero runaka rwo kugenzura no kugena ibijyanye n’ikoranabuhanga (porogaramu zifasha ababyeyi kugena ibikorwa n’ibidakorwa), biri kumwe no kwigisha n’inama bijyanye n’imyaka y’abana ubwana bwabo bwose, bizereka abana bawe ko ubitayeho kandi ko ukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwabo bw’ikoranabuhanga bukomeze kuba bufite umutekano.

Umwana wawe ashobora kuba azi neza uburyo yitwara mu ikoranabuhanga  kukurusha: bigire intego kumenya kurushaho amakuru ajyanye n’ibyo abana bafite imyaka imwe n’umwana wawe bakunda kuba bari gukurikira kuri internet (si ngombwa ko ureba rwihishwa ibyo baba bakora). Basabe kukwereka uburyo bakora ibintu bitandukanye kuri internet. Ba umwe mu bazi ikoranabuhanga ni byiza kandi biraryoshye. Abana bawe ntibazakubona nk’umuntu watwawe n’ikoranabuhanga cyane, ahubwo bazakubahira ko washyizemo akawe ukabasanga kugira ngo ufatirane aho bigeze. Ubushakashatsi bwakozwe na Norton ku isi, bugaragaza ko abana bashaka ko ababyeyi babo bamenya internet byisumbuyeho, kandi ko biteguye kuvugana n’ababyeyi babo kuri yo.

Ni he watangirira

Kugira amatsiko n’ubushake bwo kongera kwigenga ni ibintu abana bose bahuriyeho. Usibye ibi, bose baratandukanye, bitewe n’uko bakuze, ababazengurutse n’ibindi bintu byabahinduriye ubuzima bwabo. Bityo rero, dutekereza ko inama nziza twaguha yagufasha kurinda umutekano w’abana bawe kuri internet ari ukubikora urebeye muri rusange ku myaka yabo, kandi igihe cyose utibagiwe ko nta muntu uzi abana bawe kukurusha.

Tangirana n’inama za rusange:

1. Yobora umuryango wawe mu buzima bw’ikoranabuhanga nk’uko ubikora mu buzima bwa buri munsi, burimo kudatinya gushyiraho imipaka n’amategeko ku bana bawe bakiri bato. Hano hari ibibazo ushobora kubabaza rugikubita, kandi ubibabaze buri gihe uko bagenda bakura kandi bashakira kuri internet ibindi bintu ndetse banahakorera ibindi bikorwa. Bikoreshe nk’intangiriro y’ikiganiro:

– Ese ni iki inshuti zawe zikorera kuri internet?

– Ese ni izihe mbuga na porogaramu z’ibikoresho bigendanwa bishya kandi byiza?

– Ese ushobora kunyereka ibyo ukunda cyane kurusha ibindi?

– Ese uzi icyo urugomo kuri internet ari cyo, ese waba warahuye narwo mu buryo bumwe cyangwa ubundi? Cyangwa se hari inshuti yawe yigeze ihura narwo?

– Ese hari ikintu wabonye kuri internet cyaba cyaratumye wumva utameze neza, agahinda cyangwa isoni?

2. Gerageza nawe ukoreshe ibikoresho by’ikoranabuhana abana bawe bakoresha urebe. Ushobora kubasaba ko bagufunguriza konti kuri Facebook (niba utaramaze kuyifungura), cyangwa mukinane imikino yo kuri mudasobwa hamwe.

3. Vugana n’inshuti zawe, umuryango wawe n’abandi babyeyi ku buryo bafasha abana babo gutera imbere no kuguma bafite umutekano mu buzima bwabo bw’ikoranabuhanga. Byashoboka ko muhana inama z’ingenzi mujya mukoresha ushobora no gusanga nabo ubafashije.

4. Kora ku buryo umenya gukoresha ikoranabuhanga riha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa kuri mudasobwa, ibikoresho bigendanwa, imikino yo kuri mudasobwa, ibijyanye n’amakuru y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga, n’ibijyanye n’umutekano kuri Google n’izindi mbuga zishakishirizwaho amakuru.

5. Shaka porogaramu wagura cyangwa wapakurura zagufasha mu kurinda umutekano w’abana bawe kuri internet, urugero Norton Family, igufasha kugenzura ibikorwa abana bawe bakorera kuri internet kandi ikabuza abana bawe gusiba imbuga basuye muri “history”.

6. N’ubwo twavuze ibyo, ntugashyire icyizere cyawe cyose ku ikoranabuhanga ngo rigukorere akazi ko kurera abana bawe kuri internet. Urikoreshe kugira ngo ushyireho imirongo ntarengwa.

7. Uko abana bawe bakura, ukore ku buryo baba bazi ‘iby’ibanze’ mu bijyanye n’umutekano kuri internet nko kuba batagomba gukanda kuri link babonye kuri email cyangwa ubutumwa bugera k’uwo bugenewe ako kanya, kugira ijambo-banga ryiza kandi no kutazimya firewall na porogaramu zo kurwanya virusi.

8. Vugana n’abana bawe kenshi ku bijyanye n’ubuzima bwabo n’ubwawe kuri internet. Bereke ko wumva uburyo ikoranabuhanga ari ngombwa kuri bo kandi muvugane ku byiza byaryo, ariko ntibikubuze no kuvuga ku myitwarire ikwiriye kuri internet, urugomo ndetse na filime z’urukozasoni.

9. Rimwe na rimwe nk’ababyeyi tugomba gusubiza amaso inyuma tukibuka uburyo abana bacu ari bato cyangwa bakuru kandi n’ikintu bafata nk’igikwiriye  ku myaka yabo.

Twateguye urutonde rworoshye rwagufasha mu kurinda umutekano w’abana bawe kuri internet bitewe n’ikigero cy’imyaka yabo.  Kanda ahanditse imyaka y’umwana wawe kugira ngo ubone amakuru arambuye:

Munsi y’imyaka 5       Kuva ku myaka 6 kugera ku 9       Kuva ku myaka 10 kugera kuri 12       Kuva kmyaka 13 kuzamura