English

Uburinganya mu bwishingizi bw’ibinyabiziga

Uburinganya mu bwishingizi bw’ibinyabiziga, buzwi nanone ku izina rya ’ghost broking” mu rurimi rw’Icyongereza, buba igihe amatsinda y’abatekamutwe cyangwa abantu biyitirira kuba abahuza (brokers) mu bwishingizi kugira ngo bakore uburiganya.

Baragushuka ngo ugure ubwishingizi bw’ikinyabiziga buhendutse kandi akenshi, bari bugure ubwo bwishingizi mu kigo cy’ubwishingizi cyemewe mu izina ryawe. Icyakora, ntibemerewe gukora mu rwego rw’ubwishingizi, bityo akenshi usanga ayo masezerano aba atari ukuri. Abo batekamutwe bagumana ayo wishyuye ku bwishingizi, noneho ukisanga nta bwishingizi ufite, n’ingaruka zijyana nabyo. Abo bahuza  ba baringa akenshi bakora inyandiko z’amasezerano z’ibinyoma ariko zisa n’iz’ukuri kugira ngo uburiganya bwabo bufate.

Ibyago bishoboka

– Umuntu yakuvugishije, aciye ku mbuga nkoranyambaga, kwamamaza kuri internet (harimo itangazo ryamamaza imodoka ku rubuga rwo kugurisha no kugura), yashyize ku rugi rw’inzu yawe agatabo kamamaza cyangwa ibaruwa, akubwira ko hari ‘ubwishingizi bw’ikinyabiziga buhendutse’. Niba uzi ko ayo masezerano ari ikinyoma igihe uri kuyagura, kandi ugafatwa utwaye imodoka idafite ubwishingizi:

– Ushobora kujyanwa imbere y’inkiko

– Imodoka yawe ishobora gufatirwa  

– Ushobora gutakaza imibereho yawe

– Ntuzabona ukwishingira igihe wakomerekeje cyangwa wishe umuntu mu mpanuka

Nk’uko byavuzwe haruguru kuri iyi paji, abahuza  ba baringa bakoresha aderesi z’ibinyoma za ba nyir’amasezerano, ni ukuvuga ko n’ubwo waba utasinye amasezerano y’ibinyoma, ushobora kwandikwa nk’uyafite.

Irinde uburiganya mu bwishingizi bw’ibinyabiziga ​​​​​​​

– Ujye uhora ugurira ubwishingizi kuri aba bantu bakurukira:

        – Abasheretsi mu bwishingizi b’ukuri

        – Ikigo cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga ushobora kwihamagarira ubwabo cyangwa ugakoresha urundi rubuga babonekaho.

– Niba ufite amasezerano y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga kandi ukaba utizeye ko ari ay’ukuri, hamagara ikigo cy’ubwishingizi nyir’izina – ntuhamagare umuhuza wigenga wakoranye nawe,  igihe ushaka kumenya niba  koko ari ay’ukuri.

– Tekereza kabiri: ntukigere wihutira gushakira ubwishingizi bw’ibinyabiziga ku muntu uwo ari we wese utari mu bavuzwe haruguru, uko kubibona byaba bikomeye cyangwa bihenze kose.

Rinda aderese yawe abakora uburiganya​​​​​​​

Niba uzi ko aderesi yawe yakoreshejwe n’abariganya b’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, kora ibikurikira:

Reba neza mu gasanduku k’amabaruwa ko ibirimo byose byandikiwe wowe cyangwa umuntu mubana mu gipangu. Niba wakiriye inyandiko ku bwishingizi ku muntu udafite aho uhuriye nawe, hamagara umwishingizi wabyohereje umusabe kuvugana n’ishami rishinzwe kurwanya uburiganya. Wibuke ko niba abakora uburiganya bari gukoresha aderesi yawe muri ubu buryo, bishobora kukubuza amahirwe yo kubona ubwishingizi cyangwa inguzanyo mu gihe kiri imbere.

Niba wahuye n’abakora uburiganya mu bwishingizi bw’ibinyabiziga, ukaba utekereza ko aderesi yawe iri gukoreshwa n’abahuza ba baringa cyangwa ufite amakuru ku bijyanye n’ibikorwa by’uburiganya mu bwishingizi bw’ibinyabiziga bifite moteri​​​​​​​

– Bimenyeshe polisi

– Bimenyeshe ikigo cy’ubwishingizi uwo muhuza wigenga ari kuvuga ko ahagarariye

See Also...