English

Uburiganya mu gukoresha banki kuri telefone

 

Uburiganya mu gukoresha banki wifashishije telefone ni ubutekamutwe buri kugenda burushaho kwiyongera. Abakora uburiganya ntibakoresha internet biba abantu, ahubwo bakoresha telefone. Dore uburyo babikoramo:

Umuntu araguhamagara akakubwira ko aturutse mu kigo wizeye, nka banki cyangwa polisi. Akakumenyesha ko hari ikibazo cy’umutekano ujyanye na konti yawe ya banki cyangwa ikarita yawe yo kwishyura, kandi ko ugomba gufata ako kanya ingamba zo kwirinda, zikunze kuba zirimo kwemeza amakuru yawe y’ibanga ukoresha winjira ko ari yo.

Icyakora, umuntu uguhamagara ntabwo ari banki yawe cyangwa uwaguhaye ikarita yawe, ahubwo ni umuntu ukora uburiganya.

Ushobora no gusabwa guha ikarita yawe uwo bise ko atumwe na ‘banki’ cyangwa ‘polisi’ kugira ngo abariganywa bateshwe, cyangwa ikarita ikoreshwe nka gihamya. Ibi bizwi nka ‘courier fraud’ cyangwa ‘uburiganya bwifashisha intumwa’ tugenekereje mu Kinyarwanda.

Ibyago bishoboka

  • Utanga amakuru yawe ajyanye na konti kandi ugasubiza ibibazo by’umutekano uri kuvugana n’abantu bakora uburiganya
  • Konti yawe ya banki igasigarana ubusa/cyangwa ikarita igakoreshwa kugeza aho igarukira
  • Ushobora kwibwa umwirondoro kuko wibwe amakuru y’ibanga yawe bwite n’ajyanye n’imari

Ni gute umuntu yakwirinda uburiganya mu gukoresha banki hifashishijwe telefone​​​​​​​

  • Banki cyangwa ikigo gikora ikarita yo kwishyura ntibizigera bigusaba kohereza amafaranga ava kuri konti yawe akajya ku yindi utazi, hita ukupa ako kanya.
  • Niba utekereza ko uwaguhamagaye atabeshyaga kandi ugahitamo kwihamagarira banki cyangwa ikigo gikora amakarita, hamagara nimero iri kuri raporo ya banki cyangwa izindi nyandiko za banki yawe cyangwa izanditse inyuma y’ikarita yawe, kandi NTUHAMAGARE nimero wahawe n’uwaguhamagaye cyangwa iyo wahamagariweho.
  • Ntukigere uha uguhamagaye amakuru yawe bwite cyangwa ajyanye n’imari, ahubwo hamagara kuri nimero wizeye y’ukuri. Abatekamutwe benshi bafite ubushobozi bwo kwigana nimero z’ukuri kugira ngo ugwe mu mutego wabo wo gutekereza ko ari nimero y’ukuri.

Niba wahuye n’abariganya bakoresha banki baciye kuri telefoni​​​​​​​

  • Bimenyeshe polisi.
  • Bimenyeshe ako kanya banki yawe n’uwaguhaye ikarita yo guhamagara.