English

Uburiganya ku ikarita y’Umukiriya w’Indahemuka

Uburyo bwo gukoresha ikarita ihabwa umukiriya w’indahemuka mu maduka, amahoteli, imyidagaduro, ingendo no mu bucuruzi bumaze kwamamara cyane ku buryo urwo rwego rufite agaciro kabarirwa kuri miliyari y’amapawundi. Uburyo butandukanira ku buryo bukoreshwa: bamwe bashimira abaguzi babagabanyiriza ibiciro ku bicuruzwa baguze, n’aho bandi bagatanga ibicuruzwa byavuye mu bindi bigo  ndetse n’uwayitanze. Ubundi buryo ni ubusanzwe, bufasha umukiriya kongera amanota uko ayatsindiye mu miryango itandukanye, akenshi byikubye kabiri cyangwa byisumbuyeho igiciro yaguriyeho. Abantu benshi bishingikiriza ku manota batsindiye kugira ngo abafashe kugura impano za Noheli, kwishyura ingendo cyangwa gushaka aho baruhukira.

Abafite amakarita y’umukiriya w’indahemuka bashobora kuzamura ayo bakoresha bitewe n’ayo batanga cyangwa uwo bari kumwe. Ikibabaje, ni uko ibi byatumye abakora uburiganya babacungira hafi, bagakoresha ibi bikurikira:

· Abantu benshi bakoresha amakuru amwe iyo bari kwinjira kuri konti yabo y’umukiriya w’indahemuka kimwe n’izindi konti zabo, bituma byoroha cyane iyo imwe muri konti bakoresha yagabweho ibitero kuri internet.

· Abakora amakarita y’umukiriya w’indahemuka benshi ntabwo bakoresha umutekano umeze nk’uwa banki..

Kandi ubwo, kuko ubu buryo butaguhesha amafaranga ya kashi,kandi bamwe bakabufata nk’agahimbazamusyi bungutse batari kubona iyo batagira ibyo bagura, baha agaciro gake ibyo kurinda umutekano w’ikarita yabo cyangwa konti nk’uko babikora bibaye ari konti yo kuri banki. Ibi bituma byorohera abakora uburiganya kubageraho.

Ibyago bishoboka​​​​​​​

Gutwara konti, mu yandi magambo ni ukuba umuntu yabona uko akoresha konti yawe y’umukiriya w’indahemuka mu buryo butemewe n’amategeko, bitewe no:

– Gukoresha amakuru amwe igihe winjira (email n’ijambo-banga) nk’ayo ukoresha ku yindi konti yagabweho igitero. Ibi byaba by’umwihariko igihe abantu baba barabaye abakiriya b’indahemuka b’ubu buryo igihe kinini kandi igihe wahindukaga umukiriya w’indahemuka ibyo kugira amagambo-banga agoye gufindura kandi wihariye bitari bifite agaciro.

– Kubeshywa cyangwa gushukwa ugatanga nimero y’ikarita y’umukiriya w’indahemuka kuri internet, kuri telefoni cyangwa uhibereye.

– Guta ikarita y’ umukiriya w’indahemuka yawe, cyangwa iyo yibwe.

– Gukora kopi ikora nk’ikarita yayo.

– Gukoresha izindi porogaramu zikoresha ikarita y’ umukiriya w’indahemuka ku buryo zikusanya amakuru yawe arimo izina ryawe, aderesi, nimero ya telefone, igihe wavukiye n’ibyo ukunda kugura. Izi porogaramu zishobora kuba zidatekanye, cyangwa zikaba zikoreshwa mu buriganya. Cyangwa se, abakora izo porogaramu bashobora kugurisha amakuru yawe indi miryango, bigatuma uhamagarwa, ukakira za email, ndetse/cyangwa ukakira ubutumwa bugufi udakeneye.

Ni gute wakwirinda uburiganya bukorerwa ku ikarita y’ umukiriya w’indahemuka​​​​​​​

– Ha ikarita y’umukiriya w’indahemuka agaciro kamwe n’ako uha banki cyangwa ikarita ukoresha mu maguriro. Wibuke, ni igikoresho gifite agaciro nyakuri.

– Ntukigere uha nimero y’ikarita umuntu uwo ari we wese utizeye ko ari uwo mu kigo cyayiguhaye, cyangwa ikigo kikongerera amanota aguhesha ikarita. Ubusabe bw’uburiganya bushobora kuza kuri email, abaguhamagara, ubutumwa bugufi, cyangwa link  ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu buryo bwo kwinjira mu irushanwa.

– Nuhamagarwa n’umuntu udasobanutse, wakiriye email, ubutumwa bugufi cyangwa ubundi butumwa bukubwira ko buvuye k’uwaguhaye ikarita y’umukiriya w’indahemuka, hamagara nimero iri inyuma y’ikarita y’umukiriya w’indahemuka niba wumva ufite gushidikanya.

– Ntukigere ushyira amafoto y’ikarita yawe y’umukiriya w’indahemuka ku mbuga nkoranyambaga.

– Hitamo ijambo-banga rigoye gufindura, kandi ukore ku buryo udakoresha amakuru amwe ku ikarita y’umukiriya w’indahemuka n’ayo ukoresha ku zindi konti. Izi nama zijyanye na konti zo kuri internet zose.

– Hindura ijambo-banga ryawe kenshi ukoreshe iritandukanye n’iryo ufite,  igihe usanze izina ryawe winjiriraho/email n’ijambo-banga bigaragara ku rutonde rw’ibyagabweho ibitero biri gusangizwa hagati y’abanyabyaha.

– Sohoka muri konti yawe ku rubuga ukoreshaho ikarita y’umukiriya w’indahemuka igihe usoje ibyo wakoragaho, cyangwa urangije kureba ayo usigaranye. Gufunga urukuta cyangwa porogaramu gusa ntabwo biba bihagije nko gusezera.

– Ntukigere ushyira amakuru winjiriraho cyangwa andi makuru bwite ku zindi porogaramu zikoresha ikarita y’umukiriya w’indahemuka zitari uwayiguhaye, mu yandi magambo izidakoreshwa n’abakora ikarita y’umukiriya w’indahemuka ubwabo. Abakora ikarita y’umukiriya w’indahemuka b’ukuri ntaho bahuriye n’izi porogaramu za barinda, bivuze ko ntaho bahurira na politiki yazo ku bijyanye n’amakuru y’ibanga ndetse n’amabwiriza agenga “cookies”. Niba ushidikanya, baza abakora amakarita y’umukiriya w’indahemuka bemewe.

Izindi nama​​​​​​​

– Reba buri gihe amanota umaze kugezaho kuri internet cyangwa ku iduka.

– Niba watewe n’abariganya ikarita y’umukiriya w’indahemuka, bimenyeshe abakora ikarita y’umukiriya w’indahemuka ako kanya ukoresheje nimero iri ku rubuga rwabo rwizewe.