English

Uburiganya bwo muri serivisi yo gusubiza ibyibwe

 

Abantu bakorewe uburiganya baragenda bahura n’ubundi buriganya, uburiganya bujyanye no gukurikirana ibyariganijwe n’ubutekamutwe bujyanye no gusubiza ibyibwe.

Abakora ubu buriganya baba bafite amakuru yawe n’iyo baba barahagaritswe bikanarangira, ayo makuru ashobora kuba yarahererekanyijwe kandi yaranongeye gukoreshwa n’abatekamutwe benshi. Iyo wigeze gukorerwa ‘uburiganya’, uba ufatwa nk’umuntu bishoboka cyane ko ushobora kongera kugabwaho ibitero kandi imbuga z’abatekamutwe nta kintu na kimwe cyazihagarika niba zibona zishobora kugusahura andi mafaranga yawe.

Ibyago bishoboka

  • Gushora imari mu gushaka uruhushya rwo gucukura  karubone n’andi mabuye y’agaciro adasanzwe,  nk’urugero, basaba ko habaho uburyo runaka wifashisha  kugira ngo ishoramari ryawe ribashe kubyara amafaranga. Ikiba gikurikiyeho ku batekamutwe rero ni ukugufasha kugaruza  amafaranga washoye. Uzasabwa kugira amafaranga runaka  ubanza kwishyura  kugira ngo ufashwe gusubizwa cyangwa kugurishirizwa ishoramari  ryawe, ariko numara kwishyura nta kintu uzabona.
  • Yewe n’igihe ibigo bikora ubutekamutwe biba byagaragaye, bigakorwaho iperereza kandi bikanahagarikwa mu nyungu rusange, abatekamutwe buri gihe babona aho bamenera. Urugero, bashobora kwiyitirira abashinzwe iseswa cyangwa bakavuga ko bahagarariye abashinzwe iseswa hanyuma bakagusaba kugira amafaranga ubishyura mbere (wongeyeho imisoro) kugira ngo ube wagurisha cyangwa warekura ndetse no kuba wasubizwa ishoramari ryawe. Ushobora kubaza amakuru ukoresheje telefone, email cyangwa amabaruwa. Abatekamutwe bamwe bariyoberanya bagasa n’ibigo byemewe n’amategeko mu rwego rwo kugira ngo bazabashe kuriganya abandi.

Uko wakwirinda uburiganya bwo muri serivisi yo gusubiza ibyibwe 

  • Ntukazibukire amafaranga ayo ari yo yose.

Niba warigeze uhura n’uburiganya bwo muri serivisi yo gusubiza ibyibwe 

Wigira isoni, abatekamutwe akenshi aba ari abantu b’inyaryenge cyangwa bagutse, bafite ubuhanga mu kuriganya bwo ku rwego rwo hejuru. Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ugutanga amakuru ajyanye n’uburiganya kugira ngo hatagira abandi bizabaho hanyuma ubutekamutwe bugahagarikwa burundu. Buri gihe bimenyeshe polisi.

See Also...