English

Uburiganya bwo gushuka umuntu gukanda ibyo atazi

Ikibabaje ni uko, imbuga nkoranyambaga ari ahantu horoshye cyane, abantu bageragereza kukuyobya cyangwa kuyobya umwana wawe. Birashoboka ko umwana wawe mutanganya kugira amakenga, bityo rero ugomba kumwereka ikibi cyose ashobora guhura nacyo.

Kimwe muri byo ni uburiganya butuma ukanda ibintu utabizi utanabishaka, aho abakora ibi  bagerageza kuyobya umwana wawe mu buryo adakeka, bagatuma akanda ku kintu akeneye bamushuka maze akikururira  porogaramu zangiza cyangwa bakamushuka agashyira hanze amakuru y’ibanga.

Ingero z’uburiganya butuma ushobora gukanda ahantu utabizi cyangwa utabishaka ni  videwo itangaje ifite umutwe ugira uti: “Mana yange!! Ndebera ibyo uyu mukobwa akoze!”, cyangwa porogaramu y’uburiganya yereka umwana wawe abantu babashije gusura urukuta rwe rwo ku mbuga nkoranyambaga. Ntiwabyemera ko uyu mukobwa yabikoze!”, cyangwa porogaramu y’inyiganano yashuka abana bawe ko yabereka ibyo bashaka kureba.