English

Uburiganya bushingiye ku nguzanyo

Ibi bibaho igihe wemerewe inguzanyo, noneho ugasabwa amafaranga runaka kugira ngo ubashe kuyihabwa, nyuma ukaza gusanga bwari uburiganya bugambiriye kukwiba amafaranga.

Ushobora kubwirwa ko ayo mafaranga utanze uzayasubizwa, ko agiye gukoreshwa muri icyo gikorwa, cyangwa se ko ari avansi y’iyo nguzanyo cyangwa ubwishingizi, cyangwa se ukabwirwa ko ufite amateka yo kutishyura neza, uzasabwa muri rusange kwishyura ayo mafaranga binyuze mu kuyohereza wifashishije banki cyangwa se ubundi buryo bwo kohereza amafaranga butamenyerewe. Ushobora ndetse no gushyirwaho igitutu cyo kwishyura huti huti kugira ngo ubashe guhabwa iyo nguzanyo.

Abantu bashyirwaho igitutu cyo gufata icyemezo gifite aho gihuriye n’amafaranga, cyane wenda nk’igihe ibiciro biri kuzamuka ku isoko kurenza ikindi gihe, bakunze kugwa mu mitego nk’iyo.

Ingaruka

  • Guhomba amafaranga uba watanze ngo uhabwe inguzanyo kandi ari nta n’iyo uzahabwa.

Irinde ubushukanyi bushingiye ku nguzanyo

  • Igihe uri gusaba inguzanyo, gana banki cyangwa ikindi kigo cy’imari cyizewe, wegere umukozi ushinzwe inguzanyo wenyine. Ibi bizagufasha kutagwa mu mitego y’abariganya.
  • Zirikana kumenya abari kugufasha, amazina yabo ndetse n’icyo bashinzwe, ubike ibiganiro mwagiranye kugira ngo ubashe kumenya no kwizera ko ibyo bari gukora ari ukuri ndetse ko babifitiye ububasha.
  • Igihe ubasabye kuguha amakuru ajyanye n’amazina yabo n’ibyo bashinzwe bakayakwima, cyangwa se ukagira impungenge ko hari ibintu bitari mu mucyo neza, bimenyeshe ubuyobozi bw’ishami rya banki cyangwa se ikigo cy’imari uri gusabamo inguzanyo.

See Also...