English

Ubucuruzi bwa piramide

Ubucuruzi bwa “piramide” ni ubutubuzi bwizeza abantu inyungu zibangutse kandi zifatika ku gishoro cy’amafaranga baha umuntu uri “hejuru” cyangwa ubabanziriza kuri piramide. Ukorewe ubu bushukanyi kandi asabwa gushaka umubare runaka w’abantu bagomba kumuba munsi kuri piramide, kugira ngo nabo ubwishyu bwabo abe ari bwo azahabwa.

Ingaruka

• Guhomba umubare ufatika w’amafaranga mu buriganya, kandi utizeye ko amafaranga yawe azagaruka.
• Gutuma abantu bo mu muryango wawe, inshuti n’abandi bahomba amafaranga yabo, bigatuma utakaza ubucuti n’icyizere bakugiriraga.
• Guhamwa icyaha ndetse ukaba wahabwa igihano n’inzego z’ubutabera, kandi ibi bikwanduriza izina kuko uba ukatiwe.

Gushyiraho, gukora cyangwa kumenyekanisha gahunda ya piramide ntibyemewe mu Rwanda nk’uko bigaragara mu itegeko xxx yo kuwa xxx, kandi iyo uhamijwe icyo cyaha, ushobora gukatirwa igifungo ndetse n’amande. Bitandukanye n’uko bigenda mu zindi gahunda z’iyamamazabikorwa zizwi nka “multi-level marketing”, nta bintu cyangwa serivisi runaka zitangwa nyuma y’ubwishyu, n’ubwo ibi bishobora gutangwa mu ishusho y’ingendo, guhabwa impano runaka, guhabwa ifaranga ryo mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bwemewe n’amategeko. Kubera iyi mpamvu ubucuruzi bwa piramide buhirima nyuma y’igihe runaka, aho abantu runaka bari hejuru ari bo bagerwaho n’amafaranga gusa, naho abandi bose bagahomba amafaranga bashyizemo.

Muri rusange babyaza umusaruro uburyo abantu bagiye baziranye, yaba abo mu muryango, inshuti, abigana cyangwa bakorana, noneho abakorerwa ubu butubuzi bakizezwa ko uretse inyungu yihuse ku bazakura ku mafaranga yabo, ko nibadashyiramo abantu babo bazaba bababujije amahirwe adasanzwe. Abakora ubu butubuzi akenshi bakora inama imbonankubone, yewe hari n’igihe bajya mu rugo rw’uwo bashaka ko ajyamo, kugira ngo bunguke abanyamuryango benshi. Muri iyi minsi, gahunda nk’izi zamamazwa kandi zigahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bugufi kuri telefoni ndetse na imeyiri. Amasezerano asa neza n’izindi nyandiko bituma ibi bintu byizerwa cyane.

Zimwe muri piramide usanga zivuka zibwira abantu ko zigambiriye gukura mu gihombo abahombejwe n’izindi babanje kwitabira.

Uburyo bwo kumenya piramide no kubimenyesha ababishinzwe

  • Ikintu cyose kizagusaba kwinjiza abantu kugira ngo ukunde winjize amafaranga, utabona igicuruzwa cyangwa serivisi ifatika bibirimo, kizaba ari piramide kandi ukwiriye kukirinda cyane, n’ubwo yaba yakwemeje bingana iki ndetse n’ikigero cyose waba ushakaho amafaranga.
  • Ntukigere ujya muri piramide.
  • Banza utekereze neza mbere yo gushishikariza abandi kugira ibyo bishyura cyangwa kugira ishoramari bakora.
  • Mu gihe hari ugushishikarije kwinjira mu kintu ukeka ko ari piramide, bimenyeshe polisi.

See Also...