English

Televiziyo Zifite Ikoranabuhanga Rigezweho

 

Televiziyo zifite ikoranabuhanga rigezweho zikomatanya televiziyo na internet. Iyo ihujwe na internet, bigufasha gushaka no kubona za videwo, filime, amafoto n’ibindi ku mbuga hifashishijwe telekomande  cyangwa ubundi buryo ukoresheje telefone igezweho cyangwa  taburete yawe. Ushobora kandi gushaka internet, kwinjira ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha porogaramu z’ikoranabuhanga nka Netflix, Skype na YouTube hatabayeho guhuza ibyo bikoresho. Zimwe zifite kamera (webcam) yubakiyemo imbere. Televiziyo zigezweho zimwe zifite ubushobozi bwo kugenzura no gusesengura ibikorwa wagiye ukora, amakuru yakoreshejwe bikagufasha gutanga ibyifuzo bya gahunda n’andi makuru wakunze.

Ibyago bishoboka

  • Kuyihuza na internet nziramugozi bisobanuye ko televiziyo yawe yakwinjirwamo nta ruhushya utanze, bikaba byatera ko:
    • Ibyo ureba, ibyo ushakisha kuri internet n’andi makuru byarebwa kandi bigakoreshwa n’abo udashaka no ku mpamvu zitemewe n’amategeko.
    • Ibyo ureba, ibyo ushakisha kuri internet n’andi makuru akaba yarebwa kandi agakoreshwa hagambiriye kukoherereza  ubutumwa bwamamaza.
    • Kwibasirwa binyuze mu butumwa bwamamaza bishingira cyane ku byo ukora iyo uri imbere ya televiziyo yawe igezweho.
    • Ikoranabuhanga rya mudasobwa rifata amajwi n’amashusho ryitwa webcam n’indangururamajwi byawe (iyo bicometse) byakoreshwa mu kureba cyangwa kukumviriza n’umuryango wawe, cyangwa kureba imitungo ufite.
    • Kwinjira mu makuru, amafoto n’andi makuru abitswe mu bikoresho (nka USB) ihujwe na televisiyo yawe.
    • Televiziyo yawe yaba ishobora kwifashishwa n’ikoranabuhanga ryangiza rya “botnet”,  rikoreshwa mu gutera imbuga z’ibigo cyangwa  iza Leta.

Kurinda amabwiriza bwite y’ibanga​​​​​​​

  • Biroroshye cyane, niba utifuza kugira ibyago byo kugenzurwa, jya ucomora televiziyo yawe kuri internet. Gusa, ibi bisobanura ko utazashobora gubikoresha uko bimeze kuri internet.
  • Niba ufite impungenge ko webcam  yawe ko yakwinjirirwa, biroroshye ko wabitwikiriza igitambaro kitabonerana cyangwa urupapuro. Serivisi zituma ushobora kugenzura televiziyo yawe  na zo zizafungwa.

 

See Also...

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

USB

Mu magambo arambuye ni “Universal Serial Bus. Uburyo bwo guhuza mudasobwa n’ibindi bikoresha nk’ububiko bugendanwa (hard drive), keyboard ndetse n’igikoresho gisoma MP3. 

Ikoranabuhanga rya

Umuyoboro wifashishwa by’umwihariko mu guhererekanya indirimbovidewo na porogaramu hagati y’abantu hifashishijwe internet.