English

Telefone zigezweho & tablets

Telefoni zigezweho na tablets zishobora gukoreshwa mu kwishyura ibyo wakuye  kuri internet cyangwa ibindi, akenshi bigakorwa nyuma y’uko nyuma y’ukwezi  inyemezabwishyu igaragaye kuri telefoni aho kujya ku ikarita. Muri ubu buryo, telefoni zikora nk’ikarita zo kwishyura, bityo  hakwiriye kubaho amakenga kugira ngo wirinde utazishyura amafaranga atari ngombwa.

Ibyago bishoboka

  • Guhamagara telefoni zifite ibiciro bidasanzwe, birahenda cyane kurusha guhamagara telefoni zisanzwe. Ushobora no kubona itangazo rikumenyesha ko “ibiciro by’imiyoboro ya telefoni bitandukanye” bitewe na nimero uhamagaye, bisobanuye ko igiciro cyo guhamagara kigenda kinyurana bitewe n’umuyoboro wa telefone wakoresheje.
  • Gukoresha kode, nk’urugero igihe winjiye mu irushanwa runaka, bituma wongeraho amafaranga y’inyongera. Ibi bituma ukomeza kwakira ubutumwa bwinshi udakeneye kandi bushobora gutuma ucibwa amafaranga y’ubwishyu.
  • Gufata porogaramu kuri internet ziguha igihe cy’igerageza cyangwa kwiyandikisha ku buntu, hanyuma ugatangira kwishyuzwa igihe k’igerageza kirangiye.
  • Kwinjirirwa na porogaramu zangiza (nko muri mudasobwa, telefoni zigezweho na tablets zikunda kwibasirwa na virusi n’ibitero by’izindi porogaramu zanduza, harimo n’izihamagara nimero za telefoni zituma ucibwa amafaranga menshi).

Gukomeza kugenzura ibiciro

  • Genzura umuyoboro wa telefoni yawe kugira ngo urebe amafaranga baguca iyo uhamagaye cyangwa wohereje ubutumwa ku yindi nimero ya telefone yo ku wundi muyoboro.
  • Baza mu kigo gitanga umuyoboro wa telefone ukoresha, ukurikirane nimero z’amayobera zigaragara nk’aho ari zo zatumye ucibwa amafaranga.
  • Buri gihe jya ugenzura amafaranga ukoresha kuri  telefoni yawe witonze maze urebe nimero utazi ndetse na nimero zisa n’aho mwavuganye kandi bitabayeho.  
  • Itondere ibyo ukandaho, buri gihe, ujye ubanza usome amategeko n’amabwiriza yose.