Ijwi rinyuze mu ihuzanzira IP (VoIP) cyangwa serivisi za telefoni ikoresha internet ntizihenda kandi ziroroshye. Bakoresha ihuzanzura kuri internet (IP) mu gihe bahamagarana, mu yandi magambo hifashishwa ihuzanzira rya internet yawe.
Ubu hari serivisi nyinshi kandi zitandukanye:
- Iby’ibanze, aho ucomeka telefoni isanzwe, ekuteri/ hedifoni cyangwa indangururamajwi ndetse na “speakers” mu ihuzanzira ry’inziramugozi (VoIP) kugira ngo uhamagarire ku giciro cyo hasi ukoresheje internet.
- Teganya aho ikigo kiguha nimero ikoreshwa mu gihugu kugira ngo ubashe kuba wahamagarwa ndetse ugahamagara.
- Skype, inatuma abayikoresha bashobora kwiyegereza cyangwa kwinjiza inshuti nshya maze bakagira urutonde rwazo, kubaka profile, guhamagara kuri videwo no guhererekanya inyandiko.
- Ushobora kandi gukoresha amajwi cyangwa videwo mu guhamagara kuri WhatsApp, aho amakuru aba ahishe (encrypted) bigatuma ikiganiro kiba ibanga (keretse igihe telefoni yawe yaba yarandujwe na virusi zitandukanye)
Ariko mu bijyanye na serivisi zishingiye kuri internet, ukeneye kwita ku buryo bwo gukoresha ihuzanzira rya VoIP.
Ibyago bishoboka
- Hari ibyago bike byo kumvirizwa kubera ko ihuzanzira rya VoIP rikoresha ihuzanzira rya internet rusange. N’ubwo ibyago biri hasi ugereranyije no gukoresha uburyo busanzwe bwo guhamagara hifashishijwe telefoni isanzwe kuko bworoshye kwinjirirwa.
- Niba urimo gukoresha ihuzanzira rya VoIP mu guhamagara hagati y’abantu batatu cyangwa barenga aho guhamagara no gutuma abo bantu bagera ku makuru biba byakozwe mbere (nko kureba email) bashobora kwinjira muri iryo hamagara ryawe.
- Abajura bo kuri internet bashobora kugusaba kuba mu nshuti zawe zo kuri Skype kugira ngo:
- Baguhamagare cyangwa bakoherereze ubutumwa bashaka kukwiba cyangwa kukuryarya, bigatuma usura urubuga ruhimbano cyangwa gufungura no gushyira kuri telefoni yawe cyangwa mudasobwa dosiye irimo virusi cyangwa porogaramu ntasi (spyware).
- Kwinjira mu makuru yawe yihariye kuri profile no kuyakoresha mu buryo budakwiye.
- Guhanahana dosiye cyangwa kukohereza ku mbuga zirimo amakuru adakwiye cyangwa abangamye.
Gukoresha VoIP / Skype mu mutekano
- Niba kwinjira muri serivisi yawe ya VoIP bisaba gukoresha ijambo-banga, genzura niba ukoresha ijambo-banga rikomeye kandi ko utaribwiye undi muntu.
- Niba serivisi yawe irimo “profile” rusange, wishyiramo amakuru akomeye, yihariye cyangwa se amakuru bwite.
- Igihe ukoresha Skype, igengesere ku bantu wemerera ubucuti cyangwa babugusaba. Injizamo serivisi zikwemerera abantu uzi gusa.
- Kumira (block) vuba abantu bari mu nshuti zawe bashobora kuba ari abariganya maze unabagaragaze nk’abadakwiriye.
- Niba utekereza ko hari umuntu wagushutse kumuha amakuru ajyanye n’ubwishyu, bimenyeshe vuba banki cyangwa uwaguhaye ikarita.
- Genzura kenshi ukoresheje urubuga rwa VoIP yawe ushake amavugurura agezweho (updates and patches).
- Genzura niba ufite porogaram ikumira virusi/ porogaramu nzitirantasi (antispyware) n’urukuta rukumira (firewall) zikora ndetse na porogaramu irinda internet ku bikoresho byawe bigendanwa.
- Buri gihe, jya ufunga serivisi zawe za VoIP igihe urangije guhamagara. Gufunga browser yawe ntibishobora guhita bifunga ibyo wakoraga.
- Zirikana ko gukoresha VoIP bishingira ku kuba ufite amashanyarazi. Igihe umuriro w’amashanyarazi wabuze cyangwa hari ikindi kibazo mu bikoresho byawe, ntuzashobora guhamagara, ndetse no guhamagara mu gihe ukeneye ubutabazi bwihuse ntibizakunda. Niba kwinjira muri serivisi yawe ya VoIP bisaba gukoresha ijambo-banga, kora ku buryo ukoresha ijambo-banga rikomeye kandi ntukwiriye kuribwira uwo ari we wese.
Ayandi makuru ya Skype ku bijyanye no kugenzura amagenamiterere (settings) y’uburyo bwo kurinda amakuru.
Niba ukoresha porogaramu ya Skype, jya muri Settings, ushake kandi uhindure amagenamiterere (settings) y’uburyo bwo kurinda amakuru y’ibanga.