English

Serivisi zifata amajwi y’ibyavugiwe kuri telefone

Imbuga nyinshi zo kuri internet zashyizeho serivisi zifata amajwi y’ibyavugiwe kuri telefoni, aho buri uko uhamagaye ikigo kuri  telefoni amajwi ahita afatwa kandi akabikwa, kugira ngo uzabashe kugaragaza ibyo mwavuganye mu gihe habaho kutumvikana.

Uhamagara nimero yihariye yahawe banki cyangwa ikindi kigo ushaka ko muvugana noneho bigahita byoherezwa muri icyo kigo ushaka kuvugisha kugira ngo muvugane  mu buryo busanzwe. Gusa, ibivugiwe kuri telefoni bibikwa na serivisi ishinzwe kubika amajwi  yavugiwe kuri telefoni. Ushobora kuba wabona ayo majwi  yabitswe uramutse ubisabye ikigo gishinzwe kuyabika unyuze ku rubuga rwacyo.

Imibare ni myinshi kuri Google n’izindi mbuga bashakishirizaho amakuru  bitewe nuko Ikigo gishinzwe kubika amajwi yavugiwe kuri telefoni kiba cyarishyuriye umubare munini. Ibi ni ko bigenda cyane cyane  iyo nimero ishakishirijwe mu gikoresho kigendanwa (telefoni igendanwa cyangwa tablet), n’ubwo n’ibi bishoboka iyo ukoresheje mudasobwa yawe.

Ibyago bishoboka

·         Ibyo wavugiye kuri telefoni byabitswe bishobora kuba birimo  amakuru y’ibanga (urugero, ibibazo bijyanye n’umutekano) ashobora gukoreshwa hakorwa ibyaha by’uburiganya, kwiba imyirondoro y’abandi cyangwa se kwiyitirira abandi.

·         Guhamagara unyuze muri serivisi zishinzwe kubika amajwi  yavugiwe kuri telefoni bishobora guhenda, ugereranyije no guhamagara ikigo ari nta handi unyuze.

·         Ushobora kwibwira ko urimo guhamagara ikigo nta handi unyuze kubera ko nimero uhamagaye igaragara mu cyane mu mbuga zishakishirizwaho amakuru.

·         Bishobora kugusaba nk’iminsi igera kuri 30 kugira ngo ubone amajwi  yafashwe, kandi icyo ni  igihe kirekire uramutse urimo kugerageza kwibuka ikiganiro cyo kuri telefoni mwagiranye cyangwa gukemura amakimbirane runaka.

·         Biranashoboka ko ayo majwi yaba adahari.  

·         Ushobora kuba urimo gukoresha serivisi itemewe n’amategeko.

Kwirinda ibibazo​​​​​​​

·           Ntuzigere wibwira ko nimero ya telefone y’ikigo  wakuye ku mbuga zishakishirizwaho amakuru ari nyayo, kabone n’iyo waba ufite ikibazo kihutirwa.

·           Iteka ujye ukoresha nimero ya telefoni ya banki cyangwa ikigo wakuye ku rubuga rwabo cyangwa ahandi  wizeye ko ari ukuri. Ikindi kandi nimero ya banki wayisanga ku gice k’inyuma cy’ikarita yawe ya banki.

·           Niba uri gukoresha telefoni igendanwa, ushobora kubona nimero ya telefoni ya banki uyikuye kuri porogaramu ya banki ishyirwa muri telefoni zigendanwa.

·           Itondere nimero ya telefoni ihita igaragara iyo ukoresheje imbuga zishakishirizwaho amakuru, kuko ishobora kuba ari iya serivisi zishinzwe kubika amajwi  yo kuri telefoni cyangwa se ikaba iy’abatekamutwe.

Bimenyeshe ababishinzwe​​​​​​​

Niba hari uwigeze kugutekera umutwe cyangwa wabigerageje, ihutire kubimenyesha polisi.