English

Ratting – Virusi za Trojans zifashishwa mu kwinjira muri mudasobwa y’abandi

Buri munsi ukoresha mudasobwa cyangwa telefoni yawe mu bintu bitandukanye bijyanye n’ibikorwa byawe bwite cyangwa by’ibanga, akaba ari yo mpamvu ari ngombwa gufata ingamba zo kurinda ibyo bikoresho virusi n’irindi koranabuhanga rikoreshwa mu kwiba amakuru muri mudasobwa. Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwinjira mu mabanga y’abandi rizwi nka RAT (Remote Access Trojan mu magambo arambuye mu rurimi rw’Icyongereza), rikoreshwa n’abajura a bagamije kwinjira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe bakabigenzura kugira ngo bakwibe amakuru yawe bwite cyangwa  ngo bakuneke. Ibi ni byo bita ratting.

Virusi za RAT uzishyira kuri mudasobwa cyangwa telefoni yawe utabizi nk’igihe ushyiraho imikino cyangwa ukazohererezwa nk’umugereka muri email. Izi porogaramu zishobora gukora ibikorwa bisa n’ibikorwa na za porogaramu zemewe n’amategeko.  Virusi za RAT zishobora kugorana kuzimenya kubera ko zitagaragara ku rutonde rwa porogaramu cyangwa irindi koranabuhanga urimo gukoresha, cyangwa se ngo ube wabona zirimo kugira ingaruka ku mikorere y’igikoresho cyawe.

Kwifashisha virusi za RAT mu kugenzura webcam  biragenda birushaho kwiyongera, hagamijwe gukora videwo cyangwa amashusho akoreshwa mu gusebanya cyangwa ibindi bintu bidakwiye.                                                                           

Ibyago bishoboka

  • Kunekwa (harimo no gufatwa amajwi n’amashusho) hakoreshejwe webcam yawe. Rimwe na rimwe, izi virusi zikoze mu buryo butuma agatara kagaragaza ko webcam iri gukoreshwa kataka, ukaba rero utamenya ko hari abarimo kukureba.
  • Kuba ibyo ukorera kuri murandasi byose bigenzurwa (harimo kumenya imbuga usura, uwo wandikira kuri emaili, ibyo urimo kwandika).
  • Kuba amakuru yawe y’ibanga yinjirwamo, harimo na konti yawe ya banki ndetse n’amakuru ajyanye n’ubwiteganyirize bwawe.
  • Gukoreshwa nk’umuyoboro wo gukwirakwiza za virusi n’ibindi bintu bibi biza muri mudasobwa.
  • Kuba ububiko bwa mudasobwa yawe  bwasibwa burundu.
  • Kuba inyandiko zawe ndetse  n’ikoranabuhanga ukoresha ubika inyandiko zawe  byasibwa, byashyirwa ku yindi mudasobwa utabizi  cyangwa bigahindurwa.

Uko wakwirinda ratting

  • Kora ibishoboka ube ufite porogaramu za antivirusi na antispyware na firewall  zivuguruye kandi zikora igihe cyose mudasobwa cyangwa telefone yawe icanye.
  • Ntuzagwe mu mutego wo gushyira kuri mudasobwa cyangwa telefone yawe  porogaramu cyangwa ikoranabuhanga riturutse ahantu utizeye, kuko bishobora kuba biri kumwe na virusi za RATn’ibindi byangiza.
  • Shyira kuri mudasobwa cyangwa telefone yawe updates zijyanisha n’igihe porogaramu ukoresha  igihe cyose ubisabwe kuko akenshi ziba zifite umutekano.
  • Itondere links ukandaho zazanye na email, zishobora kuba ari izigamije kukugirira nabi.
  • Itondere gufungura imigereka yaje  muri email wohererejwe, kabone n’iyo waba ubona zisa n’izoherejwe n’abantu uzi.
  • Irinde imbuga zikemangwa ndetse no gushyira ibintu kuri mudasobwa cyangwa telefone yawe mu buryo bwa torrent. Akenshi gukoresha torrent  ntibibujijwe n’amategeko gusa ahubwo ni n’uburyo bwo guha urwaho rukomeye ubu bwoko bw’ubujura bukoresha ikoranabuhanga.
  • Pfuka webcam yawe mu gihe utari kuyikoresha, yaba iyakoranywe n’igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyangwa iyomestweho.

Niba ukeka ko waba wakorewe ibikorwa byo kunekwa  hifashishijwe webcam

Bimenyeshe ibiro bya polisi bikwegereye.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Virusi

Porogaramu ikorwa hagamijwe ikibicyangwa se nyiri kuyikora akaba agambiriye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko nko kwangiza ibikoresho by’abandi byifashisha ikoranabuhangakwiba n’ibindi. 

Trojan

Porogaramu yigaragaza nka porogaramu nyayoariko ikaba ifite gahunda yo kwangizaIzina Trojan ryakomotse ku ifarashi ya Trojan mu nkuru zo mu Bugiriki bwa cyera.