English

Porogaramu zica amafaranga y’umurengera

“Fleeceware” ni izina ryahawe porogaramu zica abantu amafaranga y’umurengera kuko bakoresheje zimwe muri serivisi zazo kandi hari ahandi ziboneka ku buntu cyangwa se ku mafaranga make cyane. Usanga ahubwo ziba zaranakorewe iyo ntego yo kugira ngo abantu babone serivisi mu buryo buboroheye. Uzasanga izo porogaramu zigira amakuru abantu bakunda nk’amafoto cyangwa se umuziki ariko hari n’izitanga kode za QR cyangwa se izifasha abantu gusoma no gukoresha PDF.

“Fleeceware” ni iki kandi ikora ite?

Imwe mu nama tugira abantu ku bijyanye no gushyira porogaramu mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga ni ukuzifata ku mbuga zibifitiye uburenganzira nka Google Play Store igerwaho n’abakoresha Android na App store ya iOS ku bantu ibikoresho bya Apple, hirindwa ko igikoresho cyawe cyakwibasirwa n’ibyonnyi. Gusa, hari ubwiyongere bukomeye bwa “fleeceware” kuri Play Store na App Store, kuko izo porogaramu ntizifatwa nk’ibyonnyi.

Ubusanzwe porogaramu za fleeceware zitanga igihe cy’igerageza, hanyuma cyarangira bakagusaba kwishyura, cyangwa se bakabigusaba ukiyifungura. Nanone, bagusaba ubwishyu bw’umurengera kugira ngo ukoreshe serivisi zabo zoroheje nk’izo gusukura amafoto, kandi izi rwose ari ibintu byoroshye. Uzasanga ubwishyu bwabo ari ibihumbi amagana ku mwaka, kereka gusa igihe wabihagarika.

Abakora izo porogaramu bagenzura ko hari intege nke cyangwa ibyuho biri mu mategeko n’amabwiriza kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo. Izi bashobora kuzibona mu buryo bwabo bwo gushakisha (search) gusa nanone ziboneka kuri Facebook, Instagram, Tiktok, Snapchat n’izindi mbuga nkoranyambaga zizwi. Mu buriganya bwinshi, abakora izo porogaramu bakunda kwibasira abakiri bato binyuze mu matangazo yo kwamamaza aryoshye, bakakwizeza ibitangaza. Hanyuma rero abana babibona, bagashyira izo porogaramu mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga, ubundi bakajya bacibwa amafaranga y’umurengera akurwa kuri konti zabo.

Inama zo kwirinda fleeceware

  • Igihe uri gushaka porogaramu ushaka gushyira ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, ntugafate ya yindi iza mbere. Zikunda kuza hejuru kuko ziba zaramamajwe na ba nyirazo. Banza ugereranye porogaramu nyinshi, urebe ibyo zikora ndetse n’ibiciro byazo (yaba ibya porogaramu ubwayo ndetse na serivisi zayo).
  • Itondere amatangazo usoma ku mbuga nkoranyambaga yamamaza porogramu, cyangwa se wohererezwa muri imeyiri. Iza fleeceware uzazibwirwa n’uko zikwizeza inyungu nyinshi kandi ziba zikoze mu buryo bukurura abazireba.
  • Itonde cyane igihe uzishyira ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyangwa uzikoresha, kugira ngo udashyirwa mu buryo buzajya butuma wishyura amafaranga y’umurengera y’ubunyamuryango ahoraho.
  • Itondere porogaramu zitanga igihe cy’igerageza kitageze no ku cyumweru kimwe. Menya neza amafaranga uzajya wishyura nyuma y’igihe cy’igerageza, kandi ubanze wibaze niba ayo mafaranga agendanye koko n’icyo iyo porogaramu izagufasha.
  • Kimwe n’uko bigenda ku bindi tugura, soma inyandiko bijyana. Igiciro cyayo nyakuri cyakabaye kiriho ndetse n’igiciro cyo kuyifata ubwacyo.
  • Kora ku buryo ari wowe ubwawe uzajya wishyura iyo porogaramu, atari umwana wawe cyangwa undi muntu utabifitiye uburenganzira. Koresha igikumwe cyangwa se isura mu kwemeza zimwe muri serivisi z’iyo porogaramu ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyangwa se 2FA.

Kugenzura porogaramu wiyandikishijeho

Ku bikoresho bya Apple, ushobora:

  • Fungura igenamiterere, kanda ku izina ryawe, kanda ahanditse “Subscriptions”, cyangwa se
  • Fungura App Store, kanda ku kimenyetso kiri hejuru iburyo bw’ikirahure cy’igikoresho cyawe, hanyuma uhitemo ahanditse “subscriptions”.

Ku bikoresho bya Android:

  • Fungura Play Store, kanda ku kimenyetso cya “menu” kiri hejuru iburyo bw’ikirahure cy’igikoresho cyawe, maze uhitemo “subscriptions.

See Also...

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PDF

Mu magambo arambuye ni “Portable Document Format”, ni uburyo bwo kubika inyandiko mu buryo yabasha gufungurwa ku bikoresho bikoresha porogaramu zitandukanye. 

iOS

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho bya Apple nka telefone za iPhone cyangwa ibikoresho bya iPad 

Android

Ikoranabuhanga ryifashishwa muri telefoni nyinshi zigezweho na tablet. Ni ikoranabuhanga ryifashishwa cyane ku isi.