English

Porogaramu ifata bugwate mudasobwa ikagusaba inshungu

Porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka. Ni ubwoko bwa porogaramu yangiza iha ibisambo ubushobozi bwo gufungira kure mudasobwa, hanyuma bakagaragaza idirishya ririho ubutumwa bumenyesha nyirayo ko itazongera gufunguka ataratanga amafaranga. Rimwe na rimwe, igice cyonyine cya mudasobwa kiba gishobora gukoreshwa ni icyo kuri keyboard kiriho imibare kigufasha kwinjizamo PIN ituma ubasha kwishyura ibyo bisambo. Porogaramu z’ubwo bwoko zizwi cyane muri iyi minsi ni CryptoLocker na WannaCry. Ikindi gitangaje ni uko kuri screen ya mudasobwa ifunze hagaragara ubutumwa bugushinja ko wakoze igikorwa kitemewe n’amategeko cyangwa ifoto y’urukozasoni, ibi bikaba bituma bamwe mu bo byabayeho bagorwa no kwaka ubufasha, ahubwo bagahitamo kwishyura amafaranga basabwe. 

Ibyago bishoboka

Mudasobwa yawe ishobora kwinjirwamo na porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka nka CryptoLocker cyangwa WannaCry ku buryo utagambiriye:

  • Ufunguye porogaramu yangiza yaje mu mugereka wa email.
  • Ukanze kuri aderesi ikuganisha kuri porogaramu yangiza yazanye na email, ubutumwa bukomeza buza, imbuga nkoranyambaga cyangwa izindi mbuga.
  • Usuye urubuga rwangiritse;  akenshi izi aba ari imbuga zijyanye n’ubusambanyi.
  • Ufunguye amakuru yinjiriwe avuye mu bigo bitanga amakuru hakoreshejwe internet (urugero Hightail yahoze yitwa YouSendIt, na Dropbox).
  • Ufunguye ibintu bipfuye muri porogaramu bandikiramo (kwandika amagambo, kwandika imibare n’izindi).
  • Ucometse igikoresho cyangiritse
  • USB
  • Ibikoresho by’ikoranabuhanga bicometse (urugero ibibikwaho amakuru, musomyi iri ukwayo, ibikina indirimbo ziri muri MP3).
  • Winjije za CD/DVD zinjiriwe muri mudasobwa yawe.

Uko waKwirinda porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka 

  • Ntugasubize cyangwa ngo ukande kuri link  ikuganisha ku zindi mbuga yazanye na email zidakenewe cyangwa zitasabwe ziturutse mu bigo cyangwa abantu ku giti cyabo utazi.
  • Sura gusa imbuga uzi ko zikora neza.
  • Vugurura (Shyira ku gihe) buri gihe porogaramu zawe zo muri mudasobwa no muri telefone hamwe na porogaramu ngengamikorere vuba hashoboka.
  • Genzura niba ufite porogaramu ikumira virusi nzitirantasi n’urukuta rukumira (firewall)  zikora mbere yuko ujya kuri internet.
  • Shyira buri gihe amakuru yawe yose mu bubiko ngoboka (backup), hamwe n’ayo ku bikoresho by’ikoranabuhanga bicomekwa muri mudasobwa.
  • Ibi ni ukubera ko zimwe muri porogaramu mbi zifunga mudasobwa ziba zishobora no kwinjira mu bubiko bwa cloud.

Niba ufite porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka ​​​​​​​

  • Kugira ngo umenye unabashe kwirukana porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka n’izindi porogaramu zangiza muri mudasobwa yawe, kora igenzura rusange rya mudasobwa yawe, ukoresheje porogaramu z’ubwirinzi zigezweho.
  • Niba mudasobwa yawe yarafunzwe na Porogaramu yangiza ifunga mudasobwa ikagusaba amafaranga kugira ngo yongere gufunguka, shaka umuntu ubisobanukiwe uturuka ahantu hizewe akugire inama.
  • Menya ko n’iyo wakwishyura amafaranga yasabwe, ibisambo byabikoze ntibikunze kugusubiza amakuru yawe.

Niba warishyuye amafaranga kugira ngo amakuru yawe afungurwe ​​​​​​​

  • Bimenyeshe polisi

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga. 

MP3

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubika amajwiakenshi bikunze kuba ari indirimbo cyangwa ibiganiro by’amajwi.