English

Porogaramu ifasha ababyeyi kugenzura amakuru abana babona

 

Hamwe no kuganira n’abana bawe ubigisha kandi ubayobora mu buzima bw’ikoranabuhanga butekanye kandi kugira ngo umenye neza ibigezweho birasobanutse rwose kwifashisha utuyunguruzo n’uburyo bwo kugena ushobora gukoresha ubagabanyiriza ibyago byo guhura n’ubutumwa butari bwiza cyangwa ubwo gushyogozanya.

Icyakora, wibuke ko ibikoresho biha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa bihari kugira ngo bigufashe gusa, ntabwo ari igisubizo gikumira byose. Nta n’ubwo ari uburyo wakwita ko ari ukukurerera abana ahubwo ukeneye kumenya icyo umwana wawe ari gukorera kuri internet buri gihe.

Dore ubwoko butandukanye bw’inama z’ibyo wakwitondera ushobora gushyira mu bikorwa:

Ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa kuri mudasobwa cyangwa igikoresho kigendanwa

Mudasobwa cyangwa ibikoresho bigendanwa hafi ya byose bigurishirizwa gukoreshwa n’abantu muri rusange biba bifite nk’ihame uburyo byagufasha, nk’umubyeyi, kuyungurura ibyo udashaka ko abana bawe (cyangwa n’abandi bafite konti muri rusange) badashobora gukoresha. Ibi bikoresho bishobora kubonwa mu buryo bworoshye uciye ku gice cy’igenzura rya mudasobwa (control panel) cyangwa kuri screen  y’igenamiterere (setting) y’ibindi bikoresho. Niba ufite gushidikanya ku buryo wagera cyangwa wagena imikorere y’ibi, baza ku batanga ubufasha kuri internet cyangwa ubaze uwo waguriyeho icyo gikoresho.

Porogaramu wagura cyangwa izo wafata kuri internet (download)

Hari amazina menshi n’ubwoko bwinshi bya porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa zikoreshwa kuri mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa. Hitamo imwe mu zituruka mu bigo binini by’ubucuruzi ku isi kandi byizewe, ndetse unasome icyo abandi babivugaho n’ababitangaho ubuhamya.

Muri make, bigufasha kuyungurura ibidakwiye nk’ibijyanye n’ibikorwa by’urukozasoni n’ibirimo guhohotera, bigabanyiriza abana bawe ibyago byo kubona ibyo bintu. Bimwe bikwemerera gushyiraho imyirondoro itandukanye mu gihe waba ufite abana b’imyaka itandukanye bazakoresha mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho.

Rimwe na rimwe, utu tuyunguruzo hari igihe dufunga byinshi birenze cyangwa bike cyane, ku buryo abana bawe hari imbuga batajya babona uko binjiramo kandi ntacyo zitwaye, cyangwa rimwe na rimwe bakaba bareba inkuta zirenze ikigero cy’imyaka yabo. Inyishi zizafunga cyangwa zifungure imbuga runaka kugira ngo ziguhe ubushobozi bwo kugena kurushaho ibikorwa n’ibidakorwa.

Zimwe muri porogaramu ziha ubushobozi ababyeyi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa zikwemerera gukurikirana ibyo abana bawe bakorera kuri internet, ubwo ushobora kubona urubuga basuye n’igihe bamaze kuri internet. Zimwe zinaguha amakuru ajyanye n’ibikorwa abana bakorera ku mbuga nkoranyambaga.

Porogaramu zimwe ziguha ubushobozi bwo kugena igihe ntarengwa abana bashobora gukoreshamo internet, zikayifunga cyangwa zigafunga zimwe mu mbuga mu gihe runaka mu munsi. Rero ushobora gufunga imbuga nkoranyambaga n’imbuga z’imyidagaduro igihe umwana wawe aba agomba kuba ari gukora umukoro wo mu rugo.

Ushobora gukoresha iyo porogaramu winjiyemo igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo uhindure utuyunguruzo n’imbuga wafunze cyangwa wafunguye, uko umwana wawe agenda akura. Kandi nk’uko bimeze kuri porogaramu zose, ni ngombwa cyane ko ushyiramo amavugurura igihe cyose ubimenyeshejwe.

Ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa n’abana zitangwa n’abatanga serivisi za internet​​​​​​​

Abatanga serivisi ya internet benshi banatanga porogaramu zifasha ababyeyi kugenzura amakuru abana babona bigufasha, kimwe n’izindi porogaramu ugura, gufungira inzira ibintu bidahwitse. Abakiriya b’abatanga serivisi ya internet baba bashobora gukoresha ubu buryo ku buntu.

Imwe mu miyoboro ya telefone zigendanwa nayo itanga porogaramu yo guha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa ku buntu. Kuri zimwe, biba byarashyizwemo ku ikubitiro. Niba utazi neza niba ibi birimo, cyangwa ufite ikibazo icyo ari cyo cyose cyangwa ibyo utumva, wahamagara ikigo cy’itumanaho ukoresha kugira ngo ube ufite amakuru yizewe.

Ibindi bikoresho biri kuri internet nk’ibikoresho byo gukinisha bikunze kuba byifitemo porogaramu iha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa ku buryo wowe nk’umubyeyi, wayishyiramo ukayikoresha.

Serivise z’imiyoboro ya televiziyo iyo ubizisabye zitanga uburyo ababyeyi bashobora gufungisha ijambo-banga bufasha ababyeyi kurinda abana babo kubona ibintu bitajyanye n’imyaka yabo.