Niba umwana wawe afite kuva ku myaka 6 kugera ku 9 y’amavuko
- Nk’umubyeyi, genzura mudasobwa n’ibindi bikoresho umwana akoresha, ushyiraho uburyo bushobora gutuma abona ibijyanye n’imyaka ye gusa.
- Gura cyangwa ufate kuri internet porogaramu ifasha ababyeyi kugenzura amakuru abana babona, yifungure kandi ujye uhora uyivugurura. Hari ubwoko bwinshi ku isoko, bukora mu buryo butandukanye kandi buboneka ku biciro binyuranye, harimo n’iz’ ubuntu.
- Bamwe mu bacuruza internet (ISPs) baha abakiriya babo porogaramu zifasha ababyeyi kugenzura amakuru abana babona ku buntu, kandi zishobora gutangira gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose. Zishake hanyuma utangire kuzifashisha.
- Emeza urutonde rw’imbuga umwana wawe yemerewe gusura ndetse n’amakuru ye bwite utifuza ko yashyira hanze nk’izina ry’ishuri yigaho cyangwa aderesi y’aho mutuye.
- Gena igihe ntarengwa cyo gukoresha ndetse no gukinira kuri internet.
- Genzura niba umwana wawe abona ibijyanye n’imyaka ye gusa, ibi wabimenya ugendeye ku mubare w’imyaka ugaragazwa ku mikino, televiziyo na filime biba kuri internet ndetse na porogaramu zitandukanye.
- Ganira n’abana bawe bakuru ku byo bakwiriye cyangwa badakwiriye kwereka barumuna babo kuri internet, telefoni, ku bikoresho byifashishwa mu gukini imikino kuri internet cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
- Ganira n’abandi babyeyi ku bijyanye n’ikigero k’imyaka umubyeyi akwiriye kugurira umwana we igikoresho gikoresha internet.
- Wikwemera ko abana bagushyiraho igitutu ngo ubemerere gukoresha ikoranabuhanga runaka cyangwa kubona ibintu bimwe na bimwe kuri internet, niba ubona ko batarakura bihagije[1] utitaye ku buryo bakomeza kuguhatiriza cyangwa se ku byo ababyeyi b’incuti zabo bemerera abana babo.
.