English

Niba umwana wawe afite kuva ku myaka 10 kugera kuri 12

Inama twakugira niba umwana wawe afite kuva ku myaka  10 kugera kuri 12

  • Shyiraho imipaka y’ibyo umwana  atagomba kureba mbere y’uko atunga igikoresho gikoresha internet cye cya mbere (telefoni igendanwa, tablet, mudasobwa cyangwa igikoresho kifashishwa mu gukina imikino kuri internet). Mu gihe yarangije kukibona, byagorana cyane guhindura uburyo agikoresha cyangwa imikorere yacyo.
  • Bwira umwana wawe ko ari ingenzi cyane kubika neza no guhisha kure telefoni cyangwa ikindi gikoresho cye igihe atari mu rugo, mu rwego rwo kwirinda kukibwa cyangwa kugita.
  • Ganiriza umwana wawe ku bintu bitekanye kandi bikwiriye ashobora gushyira cyangwa gusangiza abandi kuri internet . Ibitekerezo byanditse, amafoto na videwo byose bihinduka amateka adasibangana  kuri internet  kandi bishobora kubonwa na buri wese  igihe cyose, kabone n’iyo waba warabisibye.
  • Ganiriza umwana wawe ubwoko bw’ibyo babona kuri internet. Bashobora kuba bashaka amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’umubiri wabo no gushaka ubucuti n’abandi bantu. Bagomba kandi gusobanukirwa n’akamaro ko kutoherereza abandi bantu, abo baba ari bo bose amafoto yabo bambaye ubusa.
  • Wibuke ko kuba serivisi za Facebook na Youtube zitemerera abantu bari munsi y’imyaka 13 kuzikoresha bifite impamvu. Wigendera ku gitutu, ganira n’abandi babyeyi ndetse n’ishuri kugira ngo umenye neza niba buri kintu cyose mwacyumvikanyeho.
  • Sobanurira umwana wawe ko igihe bari kuri internet bitavuze ko nta wundi wabimenya cyangwa amakuru yabo arinzwe, kandi ko nta kintu bakwiriye gukorera kuri internet  ubusanzwe batakora mu gihe gisanzwe .
  • Ibuka kugena imikoreshereze y’ikoranabuhanga rifasha ababyeyi kugenzura/ kuyungurura amakuru abana babona. Niba utazi neza uko ibi bikorwa, gisha inama umuntu umenyereye ibijyanye na mudasobwa cyangwa uwabyize.

Ibibazo wabaza abana bawe

  • Ese  ufite amakuru ahagije ku bantu bari ku ‘rutonde rw’inshuti’ zawe?
  • Ese uzi  gukoresha no gushyiraho igenamiterere y’amakuru y’ibanga n’ay’umutekano?
  • Wanyereka uko babikora?
  • Hari ubutumwa buvuye ku bantu utazi ujya wakira? Niba buhari, ubyitwaramo ute iyo ububonye?
  • Ese hari umuntu uzi ufite gahunda yo guhura n’umuntu imbonankubone baziranye kuri internet  gusa?
  • Ese hari ubwo abantu bo mu itsinda ry’inshuti zawe bajya babangamirana hagati yabo, cyangwa bakabangamira abandi bantu, kuri internet cyangwa telefoni? Niba bahari, bavuga iki?
  • Haba hari umuntu wakubujije amahoro ? Ese wabimbwira bibaye byarabayeho?
  • Haba hari umuntu ku ishuri ryawe, cyangwa undi muntu uzi, wigeze wifata amafoto yambaye ubusa hanyuma akayoherereza abandi bantu, cyangwa hakaba hari uwohererejwe amafoto nk’ayo?