English

Niba umwana wawe afite kuva ku ku myaka 13 kuzamura

Inama twakugira niba umwana wawe afite kuva ku myaka 13 kuzamura

  • Igihe ntikirarenga kugira ngo ugene imipaka y’ibyo umwana wawe atagomba kureba … Umwana ashobora kwibwira ko yakuze bihagije, ariko aracyakeneye rwose kumva ubunararibonye n’inama byawe .
  • Ushobora kwibwira ko umwana wawe akurusha byinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kandi koko biranashobora . Ni inshingano zawe kumenya aho ibintu bigeze no kuganira n’umwana wawe ku byo uzi.
  • Ganiriza umwana wawe weruye ku bijyanye n’uburyo baganira n’abandi  ku byerekeye ubuzima, imibereho myiza, imiterere y’umubiri n’imibonano mpuzabitsina bye ku giti cye ndetse n’iby’abandi kuri internet . Bashobora kuvumbura kuri internet  amakuru adakwiye cyangwa mabi mu gihe gikomeye cy’imyaka yabo.
  • Ongera ugenzure igenamiterere y’ikoranabuhanga  rifasha ababyeyi kugenzura amakuru abana babona, ugendeye ku myaka n’ubukure bw’umwana wawe, maze  ubihuze neza. Bashobora kugusaba ko wabizera ukaba wabareka bagakora uko babyumva, ariko urasabwa kubanza kubitekerezaho neza mbere yo kubyemera ndetse ugomba kubemerera mbere imyitwarire ikwiye kubaranga igihe bari kuri internet. 
  • Ikindi kandi ganiriza umwana wawe ku buryo bweruye ibijyanye n’uko bitwara imbere y’abandi, by’umwihariko ku byerekeye ibyo bashyira kuri internet. Gira ubushake bwo kugirana nabo ibiganiro byeruye ku bijyanye n’ibitekerezo bitesha abandi umutwe, ndetse no gushyira kuri internet ibintu bibabaza abandi, bishukana cyangwa by’ibinyoma. Bamenyeshe ibibi by’imyitwarire irimo iyo kwandikirana ubutumwa bujyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ikoreshwa ridakwiriye rya kamera ya mudasobwa cyangwa telefone.
  • Ha umwana wawe uburenganzira bwo gukoresha amafaranga ye agenewe ibikorwa birimo nko kugura  za porogaramu n’indirimbo kuri internet, ariko mwumvikane mbere ibyo adakwiye kurengaho mu rwego rwo kugira ngo ashobore gukoresha amafaranga ye neza. Ntukabahe ikarita yawe ya banki  cyangwa andi makuru ajyanye n’amafaranga  yawe.
  • Sobanukirwa neza ibintu bijyanye n’uburenganzira ku mitungo mu by’ubwenge  ndetse n’ibijyanye no kwiyitirira inyandiko  kugira ngo  ushobore gusobanurira umwana wawe ibyemewe n’ibitemewe n’amategeko.
  • Niba umwana wawe afite ubumenyi bwinshi ku ikoranabuhanga kandi akaba ashobora kujyanwa mu bintu runaka n’abandi mu buryo bworoshye, ashobora gukoreshwa amakosa yo kwinjira mu mabanga abitswe ku mbuga zitandukanye z’abandi bantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi. Kwinjira mu ikoranabuhanga cyangwa mudasobwa by’abandi utabifitiye uburenganzira mu bana bo muri iki kigero ntibikunze kubaho, ariko bibaho. Sobanura ibibi n’ingaruka zabyo.

Dore ibibazo ushobora kuganiraho n’abana bawe, dore bamaze gukura:

  • Ese ufite amakuru ahagije ku bantu bari ku ‘rutonde rw’inshuti’ zawe?
  • Ese uzi gukoresha no gushyiraho igenamiterere y’amakuru y’ibanga n’ay’umutekano? Wanyereka uko babikora?
  • Hari ubutumwa buvuye ku bantu utazi ujya wakira? Niba buhari, ubyitwaramo ute iyo ububonye?
  • Ese hari  umuntu uzi ufite gahunda yo guhura n’umuntu imbonankubone baziranye kuri internet  gusa?
  • Ese hari ubwo abantu bo mu itsinda ry’inshuti zawe bajya babangamirana  hagati yabo, cyangwa bakabangamira abandi b antu, kuri internet  cyangwa telefoni? Niba bahari, bavuga iki? Haba hari umuntu wakubujije amahoro ? Ese wabimbwira bibaye byarabayeho?
  • Haba hari umuntu ku ishuri ryawe, cyangwa undi muntu uzi, wigeze wifata amafoto yambaye ubusa hanyuma akayoherereza abandi bantu, cyangwa hakaba hari uwohererejwe amafoto nk’ayo?