Icyakora, hari n’ibibi byabyo nko gusanga uheze hanze y’inzu kubera urufunguzo rw’ikoranabuhanga rwifunze umuriro ugiye. Icyakora, akenshi, hari ibyago bijyanye n’uko igikoresho cyawe kiba kiri kohereza amakuru. Ibi biba kuko ababikoresha baba bafite ubumenyi buke ku buryo bwo kubirinda, ariko rimwe na rimwe umutekano muke uterwa n’uko uruganda rwakoze igikoresho rutashyizemo inzira z’imikorere zihamye zijyanye n’umutekano, birimo nk’urugero gukoresha ijambo-banga ry’ibanze rimwe mu bikoresho byose byoherejwe.
Ibyago bishoboka
- Amakuru yoherezwa n’igikoresho cyawe gifite ikoranabuhanga rigezweho ashobora kubonwa n’abantu mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bigatuma ugira ibibazo bitandukanye biva ku kuba sisiteme y’umutekano yawe izimywa cyangwa icyuma gishyushya amazi kigashyirwa ku kigero cy’ubushyuhe cyo hejuru cyane, kugera n’aho bigaragaza aho umwana wawe aherereye banyuze kuri tablet ye cyangwa baneka ibintu ukora byose banyuze kuri kamera zawe.
- Amakuru akusanywa n’inganda zikora ibikoresho agomba gukoreshwa mu gufasha ibikoresho cyangwa mu bijyanye n’ubushakashatsi n’iterambere ashobora gukoreshwa bakuzuzaho amatangazo yamamaza avuye ku ruganda cyangwa abandi.
- Inganda zikora ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho n’abakora porogaramu y’ibikoresho bigendanwa bashobora kubona amakuru y’ibyo ukunda n’ibyo ukunda gukora ubundi byakagombye kuba ari ibanga ryawe bwite.
Gukora ku buryo ikoranabuhanga mu nzu yawe ryaba ritekanye kandi rikoreshwa neza
- Ukore ku buryo inziramugozi yawe iba ifite umutekano: reba paji y’inama zacu ku bijyanye advice page on Internet nziramugozi na hotspot.
- Ku bikoresho ukeneyemo ijambo-banga (harimo n’ijambo-banga ry’inziramugozi) kugira ngo bikoreshe internet, simbuza amagambo-banga yashyiriwemo ku ruganda ushyiremo ayo wihimbiye ubwawe. Soma paji yacu y’inama zijyanye n’amagambo-banga.
- Ntukigere ukoresha ijambo-banga rimwe ku gikoresho kirenze kimwe kiri kuri internet, cyangwa ngo utange amagambo-banga usanzwe ukoresha ku zindi konti zo kuri internet.
- Kora ku buryo mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa byawe byose bigira porogaramu z’umutekano kuri internet za mudasobwa/ibikoresho bigendanwa bivuguruye, kandi ko ibi bikoresho birindwa na PIN cyangwa passcode.
- Reba porogaramu z’ibikoresho bigendanwa zijyanye n’ibikoresho byawe biri kuri internet kandi ushyiremo amavugurura igihe umenyeye ko yabonetse. Ikindi, jya ureba kenshi urubuga rw’uruganda rw’ibi bikoresho kugira ngo urebe ko nta mavugurura mashya, kuko hari igihe batinda kubitangaza baciye kuri porogaramu z’ibikoresho bigendanwa.
- Niba ubishoboye, kuramo uburyo bwo gucunga igikoresho uri kure ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa bikomeye by’umuyoboro igihe ubona utazabikoresha.
- Reba ukuntu wagura ibikoresho biturutse ku bigo bizwi, byizewe bisobanuye ko uko biri kose hari ingamba zigaragara zashyizweho mu kurinda ibyo bikoresho, umutekano wawe n’uw’umuryango wawe.