English

Niba umwana wawe ari munsi y’imyaka 5

 

Inama niba umwana wawe ari munsi y’imyaka 5

  • Tangira ushyireho imipaka, n’ubwo afite myaka mike, nta kare habaho ku bijyanye no gushyiraho imipaka ku mwanya umwana amara kuri mudasobwa.
  • Kora ku buryo ibikoresho nka telefone igendanwa, tablet cyangwa mudasobwa igendanwa byawe biba biri kure aho atagera. Shyiramo amagambo y’banga/PIN kandi ukore ku buryo aya makuru hatagira undi uyamenya.
  • Kuri mudasobwa, televiziyo n’ibindi bikoresho abana bawe bashobora kubona, gena ibikorwa n’ibidakorwa bijyanye n’imyaka yabo, kandi ubemerere kubona ibintu byemewe gusa. Niba utizeye neza uburyo wabikoramo, baza umuntu wo mu muryango cyangwa inshuti usobanukiwe iby’ikoranabuhanga kukurusha. Naho ubundi, wagisha inama ababigize umwuga.
  • Gura cyangwa ushyire muri mudasobwa yawe  porogaramu ziha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa, yicane kandi uhore uyivugurura. Hari ubwoko bwinshi ku isoko, bukora mu buryo butandukanye kandi buboneka ku biciro bitandukanye, kuva ku bw’ubuntu.
  • Bimwe mu bigo bitanga serivisi ya internet biha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa bashobora kwifashisha igihe icyo ari cyo cyose. Reba ubwo buryo kandi ubukoreshe.
  • Gura cyangwa ushake (download)  porogaramu z’ibikoresho bigendanwa, imikino, televiziyo na filime byo kuri internet byerekana imyaka y’abagenewe ibyo bintu gusa, ugomba kubanza kureba mbere y’uko wemerera abana bawe kubikinisha cyangwa kubireba.
  • Sangiza ayo mabwiriza yawe ajyanye n’ikoranabuhanga sekuru na  nyirakuru w’abana bawe, abakurerera abana n’ababyeyi b’abana b’inshuti z’abana bawe kugira ngo bamenye icyo bakora mu gihe bari kwita ku bana bawe.
  • Igihe ukoresha inziramugozi rusange, urugero mu runywero rw’ikawa cyangwa amahoteli,  wibuke ko ishobora kuba itarimo uburyo buha ababyeyi ubushobozi bwo kugena ibikorwa n’ibidakorwa. N’ubwo waba utabikoze ku bushake, kureka abana bawe bagakinisha telefone igendanwa cyangwa tablet yawe mu gihe wowe uri kuryoherwa n’agakawa bishobora gutuma bareba ibintu batemerewe kureba cyangwa bashyira hanze amakuru yawe bwite.
  • Niba ufite mudasobwa cyangwa tablet by’umuryango, shyira ku ipaji ibanza urubuga rw’abana rufite ibintu bisobanutse kandi byizewe.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.