English

Kwitwara mu buryo bwiyubashye kuri murandasi

Kimwe mu bintu by’ingenzi mu bantu babana cyangwa bafite ibyo bahuriyeho, ni uko bubahana. Yaba ari mu mudugudu cyangwa umurenge, cyangwa abahuriye muri club runaka. Cyangwa se miriyari zirenga 4 z’abakoresha murandasi ku isi.

Nk’uko twese tubizi, si ko bihora iteka, kuko hari bamwe bakora ibintu bitiyubashye cyangwa se bagakora ibintu runaka kuri murandasi batabanje kubitekerezaho.

Kwitwara mu buryo butiyubashye utabigambiriye cyangwa se kutagira ibyo witaho bishobora kugira ingaruka ku bandi mu buryo bunyuranye. Hatitawe ku byavuzwe cyangwa ibyakozwe, uko babayeho, imyitwarire yabo cyangwa se kwihagararaho kwabo, ingaruka zishobora kuba ikimwaro, ihungabana, gusiga amateka atari meza kuri murandasi, kugira igihombo runaka ku kazi, gukorerwa icyaha runaka cyangwa se gukorerwa ihohoterwa ry’indengakamere.

Akenshi, ababikora bishyize mu mwanya w’abo babikoreye, bashobora kugira ubwoba budasanzwe igihe bamenya ingaruka biteza. Abakora ihohoterwa kuri murandasi, banezezwa n’ibikorwa byabo.

Ingero z’imyitwarire itiyubashye igambiriwe

  • Gukorera abandi irondakoko, ibara cyangwa imyizerere irimo ishingiye ku madini, politiki cyangwa ibindi. Ibi bishobora kubamo ihohotera, guserereza, gutera ubwoba cyangwa gutesha umutwe abandi.
  • Ihohotera rishingiye ku gitsina, imyizerere ijyanye n’amahitamo yo gukora imibonano mpuzabitsina, imiterere y’umubiri, ubumuga cyangwa se ibindi.
  • Gukurikirana umuntu kuri murandasi no kumugenda runono, yaba abo wateretaga, ibyamamare, abanyepolitiki n’abandi bantu bazwi. Gukurikirana abantu bishobora gukorerwa kuri murandasi cyangwa se no mu buzima busanzwe.
  • Kugerageza gutsindagiramo abantu ibitekerezo runaka, ibishingiye kuri politiki cyangwa se ingengabitekerezo runaka, kandi akenshi uzi ko ibyo bitekerezo byabagwa nabi.
  • Kurema ndetse/no gusakaza amakuru, amafoto n’amashusho by’umuntu cyangwa amatsinda y’abantu, hagambiriwe ikibi.

Ingero z’imyitwarire itiyubashye itagambiriwe

  • Gushyira ku mbuga nkoranyambga cyangwa guhererekanya amakuru y’abandi utagambiriye ikibi, harimo abana bawe n’abandi bagize umuryango wawe, batabiguhereye uburenganzira.
  • Gushyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa guhererekanya amafoto cyangwa amashusho y’abandi igihe bari mu bibazo cyangwa igihe basohotse bidagadura.
  • Guhererekanya, gusaba cyangwa gusakaza amafoto cyangwa amashusho y’ubwambure. Rimwe na rimwe hari igihe ibi biba binabujijwe n’amategeko.
  • Kubwira cyangwa kuvuga ku muntu amagambo akomeretsa hashingiwe ku hahise he, gusa ukabikora uhubutse utabanje gutekereza.
  • Kurema no gusakaza ibihuha cyangwa urwenya ku muntu ngo wishimishe, gusa bishobora kumutera ikibazo, bikaba bibi cyane iyo abandi babiyobotse ari benshi.

Ibi bivuzwe haruguru bireba abagira iyo migirire itiyubashye ndetse n’ababisakaza.

Kugira imyitwarire yiyubashye kuri murandasi: Inama 10 zisumba izindi

  • Tanga ibitekerezo byawe, imyemerere yawe ndetse wemere cyangwa ntiwemeranye n’abandi mu buryo bwiza, bufite intego kandi bwihanganira abandi. Ibi bizatuma abantu bakubaha, bitandukanye n’igihe wakoresha amagambo yibasira abandi cyangwa ugakwirakwiza ibyo bavuga ku bandi.
  • Irinde kuba umurwanyi wo kuri murandasi ngo wihe kuvuga cyangwa kubwira umuntu amagambo kuri murandasi kandi utabasha kuyamubwira igihe mwaba mubonanye imbonankubone.
  • Girira abandi uko wakwifuza ko nawe bakugirira.
  • Igihe uri kuri murandasi, koresha imvugo wakoresha igihe uganira n’ababyeyi bawe cyangwa abandi bantu wubaha.
  • Ihohotera cyangwa se kutihanganira abandi hashingiwe ku bwoko, ibara, igitsina, imyemerere yabo yerekeye ikoreshwa ry’ibitsina, uko bagaragara cyangwa se ibyo bizera, nta mwanya bifite kuri murandasi.
  • Murandasi ni igikoresho gihebuje, ariko ntikibereyeho guteza imbere urwango, ihohotera, ubuhezanguni cyangwa se ubwoko butandukanye bw’ibikorwa bigirira abandi nabi.
  • Igihe wumva ushobora kurema cyangwa gusakaza amakuru cyangwa ibitekerezo bishobora kubabaza, gutera ikimwaro cyangwa se kugira ingaruka mbi ku bandi, ishyire mu mwanya wabo wumve uburyo byakumerera. Ongera ubitekerezeho, cyangwa se ubireke rwose.
  • Biragoye kumenya ko umuntu wo kuri murandasi ari umuntu nyakuri, umuntu wiremeye umwirondoro utabaho cyangwa se ukoresha umwirondoro w’abandi (ifoto n’andi makuru). Iteka ujye uba wowe ubwawe, kuko kwiyitirira abandi ni bibi.
  • Genzura niba icyo uri kubona ari ukuri, kandi ko cyaturutse ahantu hizewe, mbere yo kugihererekanya n’abandi.
  • Ita ku marangamutima y’abandi cyangwa se izindi ngaruka byabagiraho, mbere yo gusakaza amafoto cyangwa amashusho yabo batabiguhereye uburenganzira. Aha harimo abana bawe n’abandi bagize umuryango wawe.

See Also...