English

Kwishyura wifashishije internet

 

Gukoresha internet wishyura imirimo ya ngombwa, telefone, ikarita yo kwishyura, ubwishingizi n’ibindi bigo bifasha mu gukoresha imbaraga n’ igihe neza. Ni n’uburyo bworoshye kandi bwiza bwo kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha wabyikorera ubwawe cyangwa ukishyurira abitabiriye ibikorwa byo gukusanya inkunga. Icyakora, hari ingorane zijyanye no kwishyura ukoresheje internet kandi ukeneye kwitondera igihe ukoresha ubu buryo.

Ibyago bishoboka

  • Uburiganya buturuka ku kwishyura ku nkuta z’imbuga zidafite umutekano.
  • Email zikohereza ku mbuga za baringa zashyizweho kugira ngo zigutware amakuru ajyanye n’ikarita yawe yo kwishyura.

Uburyo bwo kwishyura bwizewe

Kwishyura wifashishije internet biba ubundi ari kimwe mu byo mwumvikanyeho n’uguha serivise nk’uburyo busimbura kwishyura ushyira amafaranga kuri konti y’umuntu cyangwa sheke. Ubwo rero, akenshi, uwishyurwa uba umuzi, ariko ugomba kwitonda ukareba niba koko uri ku rubuga nyakuri rw’uwo wishyura.

  • Wibuke ko kwishyura ukoresheje ikarita yo kwishyura bitanga umutekano wisumbuye mu kurinda umuntu uburiganya kurusha ubundi buryo. Ongera urebe neza amakuru yose ajyaye n’ubwishyu bwawe mbere y’uko wemeza. Mbere yo kwinjiza amakuru yo ku ikarita yo kwishyura ku rubuga, genzura ko uwo murongo wizewe, mu buryo bubiri:
  • Hagomba kuba hari akamenyetso kameze nk’ingufuri ahantu bandikira izina ry’urubuga, kagaragara igihe ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha.
    • Reba neza niba ingufuri itari ku rukuta nyir’izina … ibi bishobora kukwereka urubuga rw’abatekamutwe.
    • Izina ry’urubuga rigomba gutangizwa na ‘https://’. Inyuguti ya ‘s’ irimo isobanuye “secure”, ijambo ry’Icyongereza risobanura ‘gutekana’.
  • Ibi byavuzwe haruguru bigaragaza gusa ko umurongo uguhuza na nyir’urubuga utekanya, ariko ntibisobanuye ko urubuga ubwarwo ari urw’ukuri. Ibi wabireba ugenzura witonze ko ntaho bigaragara ko bibeshye mu myandikire y’urubuga, amagambo n’inyuguti byiyongeramo n’ibindi bintu ubona bidasobanutse.
  • Igihe ushaka kwishyura umuntu koresha urubuga rwo kwishyuriraho rutekanye nka PayPal, ntukigere wohereza amafaranga kuri konti y’umuntu nyir’izina.
  • Reba politiki urubuga rufite ku bijyanye n’amakuru y’ibanga.
  • Ujye uhora usohoka ufunge urubuga winjiyeho cyangwa wandikishijeho amakuru. Gufunga urubuga wakoreragaho gusa ntibihagije mu kurinda amakuru y’ibanga.
  • Bika inyemezabwishyu zaba izo wakuye mu kwishyura ukoresheje internet cyangwa ubundi buryo.
  • Reba raporo y’ikarita yo kwishyura na raporo ya banki neza nyuma yo kwishyura kugira ngo urebe niba amafaranga yishyuwe, ariko kandi ko nta buriganya bwabayeho mu gihe wakoraga icyo gikorwa.
  • Kora ku buryo uba ufite antivirusi/porogaramu nzitirantasi (spyware) bikora neza kandi bivuguruye ndetse n’ikoranabuhanga ry’urukuta rukumira (firewall)  rikora mbere y’uko ujya kuri internet.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Izina ry’urubuga

Aderesi y’urubugaizwi nka URL mu magambo ahinnye.