English

Kwishyura porogaramu z’imikino yo kuri internet

 

Muri iyi minsi, biroroshye gukoresha telefone igezweho cyangwa tablet mu gukura  igicuruzwa cyangwa serivisi kuri internet no kukishyuza ku nyemezabuguzi yo kuri telefone yawe. Abana by’umwihariko ni bo bakururwa cyane n’imikino, porogaramu n’ibindi nk’a  videwo n’indirimbo, kandi bashobora kubikura kuri internet bakanze ahantu hake gusa muri telefoni zabo.

Ibyago bishoboka

  • Umwana ashobora kuba atazi ikiguzi bishobora gutwara  igihe arimo kureba ahantu hari ibintu “by’ubuntu”.
  • Imikino imwe y’ubuntu bisaba kwemera kuyishyura amafaranga kugira ngo ubashe kugera ku rwego rukurikira, kandi n’ubwo amafaranga wemera buri gihe ashobora kuba ari make, ashobora kugenda yiyongera bikazatungura uwishyura abonye ingano y’amafaranga agomba kwishyura nyuma y’ukwezi.
  • Umwana wawe ashobora gukura  kuri internet videwo cyangwa injyana yo kwitabiraho atigeze amenya ko hari amfaranga azagenda yibara azajya ava kuri telefone mu gihe runaka.

Kubungabunga amafaranga yishyurwa

  • Buri gihe genzura ibyo umwana wawe aba arimo gukora kuri telefone cyangwa tablet yawe.
  • Ntugatume umwana wawe akoresha telefone yawe niba ushaka kwirinda ibishobora kugutungura
  • Rinda umutekano wa telefone yawe buri gihe ukoresheje PIN uzi wenyine.
  • Ntukigere ubwira amakuru ukoresha winjira mu bubiko bwa porogaramu z’ikoranabuhanga buzwi nka App store, Google Play cyangwa ahandi hantu zibikwa.
  • Genzura buri gihe imibare y’inyemezabuguzi za telefone yawe cyangwa amafaranga utazi usabwa kwishyura.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.