English

Kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga ryo kwishyura hifashishijwe ikarita riri kugenda ritera imbere nk’uburyo bwo kwishyura cyangwa kohereza amakuru.

Ubu buryo bubaho  kubera ikoranabuhanga rizwi nka “Near Field Communication” (NFC) mu magambo y’Icyongereza, bukaba bukunda hifashishijwe agakoresho gato kitwa “chip” kariho amakuru y’ikarita yo kwishyura ya runaka, maze kagashyirwa muri telefone igendanwa (nk’uko bigaragazwa n’ikimenyetso kiri kuri iyi paji) cyangwa mu ikarita yifashishwa mu kwishyura. Ifasha abayikoresha kwishyura umubare runaka  w’amafaranga mu maduka atandukanye binyuze mu kunyuza telefone cyangwa ikarita yo kwishyura hejuru y’akuma kabugenewe kaba gafitwe n’umucuruzi, utiriwe winjiza ikarita yawe mu cyuma cyangwa ngo bigusabe kwinjizamo PIN. Iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa mu guhererekanya amatangazo yamamaza n’ubundi butumwa burimo makuru kuri telefone zifite ikoranabuhanga rya NFC, uko umuntu uyifite anyuze ahantu hari imashini ibasha gukorana n’iryo koranabuhanga cyangwa hafi y’inkuta zimanitseho positeri bikorana.  . Iri koranabuahnga rya NFC rikoreshwa cyane kandi ku makarita y’ifatabuguzi runaka cyangwa ku bikoresho bifite ikoranabuhanga rigaragaza ko umuntu yinjiye cyangwa asohotse mu nyubako runaka.  

Kwishyurira ku ikoranabuhanga birihuta kandi ni byiza, ariko umutekano w’ababikoresha nawo uba uri mu byago.  

Ibyago bishoboka

  • Kuba  wakwishyurira undi muntu  aguze ikintu runaka, mu gihe unyujijeho telefone yawe irimo  ikoranabuhanga rya NFC hejuru y’akuma banyuzeho bishyura, ukabikora mu gihe bari bari mu gikorwa cyo kwishuza uwo muntu.
  • Ushobora kwishyura umuntu utari we kuko icyuma cyagaragaje ikarita itariyo.
  • Kuba amakuru y’umutungo wawe yakwibwa, cyangwa ikarita yawe ikiganwa, bigakorwa mu gihe  umuyoboro  nziramugozi wawe uvumbuwe n’abajura bo kuri internet.
  • Kuba amakuru yawe yoherejwe na telefoni ifite  ikoranabuhanga rya NFC maze akaba yahindurwa cyangwa akangizwa n’abayaguye mu gihe ikoranabuhanga ryakoreshwaga.
  • Kutabasha kwishyura kubera ko telefoni yawe irimo ikoranabuhanga rya NFC yashizemo umuriro.
  • Kutabasha kwishyura kubera ko telefoni yawe irimo ikoranabuhanga rya NFC yatakaye cyangwa yibwe.
  • Kutabasha kwishyura umuntu uri mu mahanga kubera kudahuza uburyo busanzwe bufatirwaho bwo kwishyura.
  • Kuba amakuru y’umutungo wawe atarasibwe neza igihe warekeraga gukoresha  telefoni yawe ifite ikoranabuhanga rya NFC
  • Kuba ikoranabuhanga ryawe rya NFC ryasibwa habayeho ikosa cyangwa bigakorwa n’abagambiriye ikibi.

Kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu mutekano​​​​​​​

  • Niba ufite telefoni irimo ikoranabuhanga rya NFC, genzura niba buri gihe ifunze igihe itarimo gukoreshwa, ujye ubikora ukoresheje umubare w’ibanga ushobora kujya uhindura kenshi.
  • Gira amakenga menshi wirinde kuyita cyangwa kwangiza telefoni irimo ikoranabuhanga rya NFC yawe kuko burya ari indi kofi ubikamo.
  • Rinda amakarita yawe wishyuriraho binyuze mu gushaka ubundi buryo budasanzwe bwo kuzirinda nko kudodesha agafuka kihishe mu kuboko kw’ishati cyangwa mu ikofi ku buryo itabasha kubonwa  n’abandi cyangwa nawe ukaba wayikoresha  utabigambiriye, ukishyurira abandi utabizi.  
  • Genzura neza niba warasomye kandi ukumva neza amategeko n’amabwiriza bya banki yawe bityo ukaba usobanukiwe neza  uwakwirengera igihombo igihe habayeho kwishyura mu buryo bw’impanuka cyangwa hakaba ikibazo cy’umutekano.
  • Reba kenshi umubare w’amafaranga usigaranye kuri konti yawe  kugira ngo wizere ko nta bwishyu bwakozwe kuri konti yawe utabizi cyangwa nta ruhushya utanze, waba wabikoze ubishaka cyangwa se ari impanuka.

Niba wagize ikibazo​​​​​​​

Banza ubimenyeshe banki cyangwa sosiyete yatanze  ikarita.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.