English

Kwigishwa kuba intagondwa kuri murandasi

 

Kwigishwa kuba intagondwa n’itsinda ry’abantu cyangwa abantu ku giti cyabo, bishobora gukorwa biciye mu buryo bwinshi: guhindurwa n’abari mu kigero cyawe muhuye imbonankubone, abari mu matsinda aho mutuye no, kuri internet, nabyo biri kwiyongera. Icyo baba bagamije ni abantu cyangwa amatsinda y’abantu byoroshye kwinjizamo ingengabitekerezo yo gukora ibikorwa by’iterabwoba kubera uburyo babayeho, uko mu mutwe wabo bameze cyangwa rimwe na rimwe uburyo barezwemo.

Icyakora intagondwa zigerageza kubyumvisha abantu bafite intege nke, internet ibigiramo uruhare uko biri kose ikoreshwa cyane mu buryo bwo gushaka kukureshya, ndetse no gushimangira ubundi buryo bw’itumanaho. Nk’uko bimeze mu bindi bintu ikoreshwamo, internet ifasha mu kugera ku mubare ugaragara w’abantu, ku buso bugari kurushaho, kandi ukwirakwiza ubutumwa adakoresheje imbara nyinshi.

Imbaraga z’imbuga nkoranyambaga zirazwi cyane, kandi ni nawo muyoboro w’ingenzi wo kubyinjiza mu bantu byaba kuri Facebook, Twitter cyangwa ku zindi mbuga na porogaramu bitabarika. Indi miyoboro yo kuri internetirimo ibyumba by’uruganiriro kuri internet (chatrooms), amahuriro, ubutumwa bugera k’uwo bugenewe ako kanya n’ubutumwa bugufi. Iyi yose ikoreshwa n’abahezanguni mu itumanaho ryabo rya buri munsi, nk’uko bakoresha urubuga rwijimye.

Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abahezanguni mu bushakashatsi, ibi biborohereza kumenya abafite intege nke bashingiye ku byo bavuga ku myirondoro yabo, amagambo bandika ku nkuta zabo/Twitter, amafoto ndetse n’urutonde rw’inshuti zabo.

Ibyago bishoboka

Intege nke zituma byorohera umuhezanguni kugutoza no kukoza mu bwonko hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, ibyumba by’uruganiriro (chatroom), ubutumwa bugufi n’ubutumwa bugera k’uwo bugenewe ako kanya.

Ni gute wakwirinda guhindurwa umuhezanguni kuri internet

–  Niba wegerewe cyangwa uri gutozwa, tekereza neza kandi witonze ingaruka ubwo buhezanguni buzakugiraho, umuryango wawe n’inshuti, ndetse n’indangagaciro zawe z’ibanze.

–  Ntukure ijisho ryawe ku muntu wo mu muryango, inshuti n’abandi utekereza ko bashobora gushorwa mu buhezanguni. Imyitwarire yabo yarahindutse? Ese ntibagishaka kuvugana n’abandi cyangwa basigaye barifungiye kuri bo nta mpamvu igaragara ihari? Ese imyemerere yabo yarahindutse? Ese basigaye bagira imishinga y’ingendo zidasanzwe? Ese inshuti n’abo muziranye muhuriyeho nabo babafiteho impungenge?

Menyesha izo mpungenge zanyu​​​​​​​

Menyesha polisi udatinze, ibikorwa/n’ibiganiro by’ubuhenzanguni cyangwa ibyo ukeka ko ari byo kuri wowe cyangwa ku bandi

Andi makuru​​​​​​​

Akira andi amakuru n’inama kuri mbuga:

 –  Prevent Tragedies na Let’s Talk About it, imbuga zo mu Bwongereza zashyiriweho gukumira ubuhezanguni n’ibikorwa by’iterabwoba