English

Kwibwa umutungo

 

Kwibwa umutungo bibaho igihe abatekamutwe bagurishije cyangwa batanzemo ingwate umutungo wawe batakubajije.

Umutungo ni imari ifite agaciro kanini uba utunze kandi ukaba ushobora kugurishwa cyangwa gutangwaho ingwate kugira ngo ubone amafaranga. Ni ikintu rero gikurura abatekamutwe, bashobora kubanza kwiba umwirondoro wawe hanyuma bakakwiyitirira mu rwego rwo kukwiba. Iyo bitavumbuwe vuba, wowe nka nyiri umutungo wa nyawe ushobora kwisanga utacyanditsweho wa mutungo cyangwa se ukabwirwa ko wawutanzeho ingwate. Gukemura ikibazo no gukura uwo mutungo mu ngwate bishobora gutesha umutwe, gutwara igihe kinini no gutwara amafaranga menshi. 

Uba ufite ibyago byinshi iyo:

  • Umwirondoro wawe wibwe
  • Wakodesheje umutungo wawe
  • Uba mu mahanga
  • Umutungo urimo ubusa
  • Umutungo utatanzweho ingwate
  • Iyo umutungo utanditswe mu kigo gishinzwe kubarura ubutaka

Irinde kwibwa umutungo

  • Genzura ko umutungo wawe ubaruye. Iyo bigaragaye ko wahohotewe ukibwa umutungo kandi bikagutera igihombo, ushobora guhabwa indishyi. Iyo umutungo wawe utabaruye, nta ndishyi yishyurwa.
  • Ukimara kuwubaruza, komeza gukoresha aderesi n’amakuru yatuma umuntu ugukeneye akubona. Iyo amakuru ajyanye na aderesi zawe atavuguruye, ntushobora kwakira amabaruwa cyangwa email biturutse mu bwanditsi bw’ubutaka igihe bashatse ko muvugana.

Andi makuru

Ku yandi makuru n’inama, sura urubuga rw’ubwanditsi bw’ubutaka.

Niba ukeka ko wibwe umutungo​​​​​​​

Bariza ku bwanditsi bw’ubutaka.

 

See Also...