English

Kwibwa amakuru bwite y’ibanga ajyanye n’umwirondoro

Ugomba kumenyesha abana bawe ko badakwiye kugira umuntu babwira amakuru ayo ari yo yose ashobora gutuma umuntu utazwi agera ku makuru bwite cyangwa ay’umutungo yawe. 

Kuba bizera abantu byoroshye no kuba bakwibasirwa byoroshye ugereranyije n’abakuru, abana bashobora gushukwa bagakora ibyo, uwo muntu batazi ababwira ko "NTA KIBAZO". 

Amakuru nk’ayo y’ibanga ashobora kuba akubiyemo ayo ukoresha winjira mu ikoranabuhanga, ajyanye n’abo muvugana, za aderesi cyangwa amagambo-banga cyangwa amagambo cyangwa amazina abana bawe bakoresha kugira ngo bemeze imyirondoro yabo cyangwa amakuru agaragaza abo bari bo ku mbuga, nk’amazina bwite ya ba mama babo, ikipe y’umupira w’amaguru, ishuri, yewe n’izina rya mwarimu wabo. Bifashishije amakuru y’ibanga, abatekamutwe bashobora ku buryo bworoshye kwaka inguzanyo mu izina ry’umwana wawe cyangwa iryawe, bakaba bangije icyizere bafitiwe cyangwa ufitiwe mu bijyanye no guhabwa inguzanyo .