English

Kwibwa amafaranga ya pansiyo

 

Pansiyo ni umutungo w’ingirakamaro ndetse na kenshi ufite ikintu kinini uvuze abantu baba biringiye kugira ngo bazabashe kubaho neza bageze mu za bukuru. Nyamara, kimwe n’indi mitungo yose y’agaciro, pansiyo zishobora kugabwaho ibitero n’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko, uburiganya cyangwa ibikorwa by’ishoramari bidakwiye kandi bidatekanye.

Ugomba kumenya ko niba wohereza amafaranga yawe y’ubwizigame bw’izabukuru mu kigo cyangwa ishoramari bidasobanutse, cyangwa se ukorerwa uburiganya bwa pansiyo, ufite ibyago byo gutakaza amafaranga menshi cyangwa yose, ndetse ko unashobora kwishyura n’andi menshi kugira ngo bisubizwe ku murongo nyawo.  Abakora uburiganya bwa pansiyo ni inyaryenge kandi bazi kwiyoberanya; bakoresha amayeri menshi kugira ngo babashe kugera ku mafaranga yawe. Ariko hari ibimenyetso byinshi bigenda bivugwa byagufasha kwirinda ubwo bujura n’ibyo wakora kugira ngo wirinde ubwo bujura.

Uko wavumbura uburiganya

Ugomba kwitonda igihe:

–   Wakiriye ubufasha utasabye kuri telefoni, kuri email cyangwa ubundi butumwa bwanditse cyangwa se igihe uhamagawe n’umuntu muturanye.

–   Hari abakubwiye ko ushobora kubona ubwizigame bwawe cyangwa bw’ikigo cyawe mbere y’igihe cyagenwe.

–   Hari abakubwira ko ushobora gushyira amafaranga yawe mu ishoramari mu mahanga, bakakwizeza ko uzunguka arenga 8% cyangwa hejuru yayo.

–   Hari abagusaba cyangwa abakubwira ibijyanye no kugura imigabane yunguka, ubucuruzi bukorwa mu gihe runaka, inyungu z’amafaranga menshi, kuvugurura ibijyanye na pansiyo yawe ku buntu, ibyuho mu mategeko cyangwa gahunda nshya za leta.

–   Usabwe gutanga nimero ya telefone yawe cyangwa aderesi y’aho utuye cyangwa se yewe amakuru ajyanye n’umutungo wawe, igihe urimo gusaba serivisi zisanzwe zitangwa.

–   Urimo gushyirwaho igitutu cyo kwihutisha kohereza amafaranga, ukoresheje serivise yifashishwa mu kohererezanya inyandiko cyangwa igihe usuwe n’uwiyita ko ahagariye izo serivisi.

–   Wimwe amwe mu makuru, uhawe cyangwa udahawe ibisobanuro.

–   Uhawe ibintu bikoreshwa mu kwamamaza biriho ibikabyo, ariko biriho amakuru make ajyanye n’uko uwashaka kuvugana n’ababishinzwe cyangwa ikigo gitanga izo serivisi zamamazwa yabigenza.

*Ni gake cyane, nko mu gihe cy’uburwayi, bishoboka ko uhabwa amafaranga ya pansiyo mbere y’imyaka yagenwe hashingiwe ku bwizigame bw’izabukuru ukoresha. 

Irinde ubujura bwa pansiyo

–   Ntukigere uha amakuru yawe ajyanye n’umutungo wawe cyangwa bwite umuntu upfuye kuguhamagara, cyangwa se uwakwandikiye akoresheje email cyangwa ubundi butumwa bwanditse.

–   Shaka amakuru ashoboka yose ajyanye n’amateka y’icyo kigo, geragereza kuri internet, gusa witondere imbuga zifite ibikabyo.

–   Niba utizeye ko ibyo urimo kubwirwa ari ukuri cyangwa ukaba wumva harimo ikintu kidasobanutse, gisha inama ababisobanukiwe.

–   Ntihakagire ukwirukansa, ugushyiraho igitutu cyangwa ngo hagire ukwibasira ngo ufate icyemezo kijyanye na pansiyo yawe.

–   Bikore witonze kandi ubanze ugenzure ibyo wakoze mbere yo gukomeza.

Niba hari telefone idasobanutse cyangwa ikemangwa wigeze kwakira, yari abatekamutwe  ​​​​​​​

–   Bimenyeshe polisi

Niba ukeka ko waba warakorewe uburiganya kuri pansiyo ​​​​​​​

–   Ihutire kubimenyesha abashinzwe ubwizigamire bw’izabukuru (pansiyo)  mukorana, bashobora guhagarika igikorwa cyo kohereza amafaranga niba kitararangira.

–   Bimenyeshe polisi.

 

See Also...